00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango Ndabaga watangije gahunda yo gutera ibiti ibihumbi 850 mu Rwanda

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 24 March 2024 saa 01:33
Yasuwe :

Umuryango Ndabaga watangije gahunda yo kurwanya igwingira mu bana no kurengera ibidukikije, binyuze mu gutera ibiti ibihumbi 350 by’imbuto n’ibindi ibihumbi 500 birwanya isuri binatanga umwuka mwiza wo guhumeka, bikazaterwa mu turere twose tw’igihugu.

Uyu muryango ugizwe n’abari n’abategarugori bagize uruhare mu Kubohora igihugu, Intore z’Umuryango FPR-Inkotanyi [Cadres], abasirikare bahoze ari aba RPA n’abahoze mu Ngabo zatsinzwe [EX-FAR].

Iyi gahunda yatangijwe kuri uyu wa Gatandatu ku ya 23 Werurwe 2024, mu muganda wo gutera ibiti bisaga 200 birimo n’iby’imbuto mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, mu Mudugudu wa Kasebugege.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere, abagize Umuryango Ndabaga n’abaturage baturiye ahatewe ibi biti.

Mukarurayi Bonifride, umuturage umaze imyaka umunani atuye mu Mudugudu wa Kasebugege, yavuze ko mu myaka itatu ishize aka gace katigeze kabona imvura ihagije, ibintu byabagizeho ingaruka mbi, dore ko ngo bateraga imyaka igahita yuma.

Ati “Izuba rirava umuswa ukabirya bikuma, Imana ikadufasha tukajya guca incuro gutyo. Bateye ibi biti ariko bagomba kubishakira imiti bigakura neza, kuko ni ingenzi cyane kuko bituzanira imvura n’amahumbezi.”

Umwe mu bagize uruhare rwo Kubohora u Rwanda, akaba n’ugize Umuryango Ndabaga, Maj. (Rtd) Mukarugwiza Betty, yavuze ko nyuma yo kubohora igihugu bahize kugira undi musanzu batanga binyuze muri gahunda nyinshi zo guharanira guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Mu myaka 30 ishize, hari byinshi twishimira birimo kurwanira kubohora igihugu cyacu dufatanyije na basaza bacu, iyo ni intambwe ikomeye cyane hamwe no kubona iterambere ryacyo. Turacyafite urugendo, hari byinshi tugomba kugeraho kuko iyo ushaka ko igihugu kimera neza, ugomba guhora uteganya gukora byinshi byiza.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango Ndabaga, Mukuranyange Jeanne D’Arc, we yavuze ko bafite gahunda ngari yo kuzenguruka igihugu cyose bakora ibikorwa nk’ibi bigamije guhindura ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati “Muri buri karere dufiteyo abanyamuryango, tuzagenda tubasangayo dukora ibikorwa nk’ibi. Niba twararwanye urugamba tugatsinda intambara y’amasasu, uyu munsi hari intambara y’ubukene kandi tugomba kurwana nabwo. Twahisemo gutera ibiti by’imbuto kugira ngo abana n’ababyeyi batwite bazirye banasagure ibyo bajyana ku isoko.”

Kuri ubu Umuryango Ndabaga ugizwe n’abagore 508 bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda, wahawe izina rya Ndabaga uzwi nk’umukobwa wiyemeje kujya ku rugamba nk’abagabo kandi agatahana ishema, bahuza amateka kuko nabo babaye Ingabo z’Igihugu mu bihe binyuranye batazitiwe no kuba bari abakobwa.

Uyu muryango watangijwe mu 2001, ufite gahunda yo gufasha mu buryo burambye imiryango irenga ibihumbi bitanu yo mu Bugesera yagizweho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe, binyuze mu kububakira ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa, n’ibindi.

Umuryango Ndabaga kandi wahize kuzatanga umusanzu bitarenze 2030, mu gusubiranya hegitari miliyoni ebyiri mu Rwanda zahozeho amashyamba akaza kwangizwa, binyuze muri gahunda ya Bonn Challenge yanatanze umukoro wo gusubiranya hegitari miliyoni 350 z’amashyamba aho yahoze ku Isi hose, bigakorwa bitarenze imyaka itandatu iri imbere.

Uyu muganda wari witabiriwe n'abaturage bo muri aka gace
Uyu muganda wabereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Murama, mu Mudugudu wa Kasebugege
Nyuma y'umuganda abagize Umuryango Ndabaga n'abaturage ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere ka Buguesera, bagiranye ibiganiro
Ubuyobozi bw'Umuryango Ndabaga, bwatangaje ko ugiye kuzenguruka igihugu cyose muri iki gikorwa
Mu Bugesera, hatewe ibiti bisaga 200 birimo iby'imbuto
Abagize Umuryango Ndabaga, batangije gahunda yo kurwanya igwingira mu bana no kurengera ibidukikije, binyuze mu gutera ibiti ibihumbi 350 by’imbuto n’ibindi ibihumbi 500 birwanya isuri mu gihugu hose
Habanje igikorwa cyo gucukura imyobo yo guteramo ibi biti mu mirima

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .