00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Toni miliyari imwe y’ibiribwa imenwa buri munsi mu gihe benshi bugarijwe n’inzara

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 March 2024 saa 12:49
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubungabunga ibidukikije, UNEP, ryagaragaje ko mu mwaka wa 2022, byibuze toni miliyari 1.05 y’ibiribwa yamenwaga ku munsi, mu gihe abarenga miliyoni 783 bari bugarijwe n’inzara.

Ibi bigaragara muri raporo “Food Waste Index Report 2024” y’ubushakashatsi bwerekana uburyo ibiribwa byamenwe hirya no hino ku Isi mu 2022.

UNEP isobanura ko ibiribwa byamenwe muri uyu mwaka byanganaga na 1/5 cy’ibyariwe byose. Ingo zamennye 60%, naho 28% bimenwa n’ibigo bitanga serivisi zo kubigabura, 12% bimenwa n’abacuruzi babyo.

Byagaragaye ko mu byaro ari ho bamena ibiribwa bike, ugereranyije no mu mujyi, kuko ibyo batariye babigaburira amatungo cyangwa bakabibyazamo ifumbire yo kwifashisha mu buhinzi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNEP, Inger Andersen, yagaragaje ko iyi mibare ihangayishije, kuko uko ibiryo bimenwa, ni ko n’umubare w’abasonza wiyongera.

Yagize ati “Kumena ibiribwa ni ibyago byo ku rwego mpuzamahanga. Uyu munsi abantu amamiliyoni barasonza mu gihe ibiribwa bimenwa hirya no hino ku Isi.”

Imibare igaragaza ko abantu bose bashonje iyo bahabwa ibi biribwa, buri wese yari kujya afataho toni 1,27 buri munsi. Bisobanuye ko yari kurya, agasagurira n’abandi muri 1/3 cy’abarya ntibahage hirya no hino ku Isi.

Andersen yagaragaje ko uretse no kuba hari abakomeza gusonza, ibiribwa bimenwa bigira ingaruka zikomeye zirimo kwangiza ikirere n’ibidukijije.

Umuryango w’Abibumbye wihaye intego yo kugabanya ibiribwa bimenwa kugera ku gipimo cya 50%, gusa UNEP igaragaza ko ibihugu bikennye n’ibyifashije bitarashyiraho ingamba zatuma bigerwaho.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ikibazo cyo kumena ibiribwa atari cy’ibihugu bikize gusa, ahubwo ko kiri hose no mu binennye, by’umwihariko mu bigira ubushyuhe bwinshi kuko ahenshi usanga bitagira uburyo bwo kubikonjesha.

Mu 2022, ibihugu 21 byonyine ni byo byari byaramaze gushyiraho gahunda z’umwihariko zo kugabanya ibiribwa bimenwa. UNEP yabikanguriye gushyiramo imbagara kugira ngo intego izagerweho.

Toni miliyari 1,05 y'ibiribwa yamenwaga buri munsi mu 2022
Andersen yasabye ibihugu gushyiraho ingamba zo kugabanya ibiribwa bimenwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .