00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwagaragajwe nk’ishyiga ry’inyuma mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 11 March 2024 saa 07:12
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yerekanye ko imbaraga z’ababyiruka ari ishyiga ry’inyuma mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe rikomeje kuzahaza ibihugu nta na kimwe gisigaye.

Yabigaragaje kuri uyu wa 11 Werurwe 2024 ubwo u Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bivuga Icyongereza (Commonwealth) rwizihizaga Umunsi Mpuzamhanga wawuhariwe (Commonwealth Day).

Uyu munsi wizihijwe hagarukwa ku gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa birengera ibidukikije, aho mu Rwanda hagarutswe ku ruhare rw’urubyiruko ku gukangukira kubibungabunga, binyuze mu mirimo itandukanye.

Minisitiri Dr Mujawamariya yavuze ko uyu munsi hakenewe ubufatanye mu guharanira ejo heza hahangana n’imihindagurikire y’ibihe kuko ari ikibazo u Rwanda n’Isi muri rusange bihanganye nacyo.

Yavuze ko nubwo abantu bashora imari mu bikorwa bitandukanye, byaba inganda, ubuhinzi, ubwikorezi n’ibindi bibafasha gutera imbere, ibyo byose bigomba gukorwa abantu bibuka ko Isi igomba gusigwa neza kurusha uko yasanzwe, ibidukikije bibungabunzwe.

Ati “Kugira ngo ibyo byose tubigereho, ni uko buri wese agomba gutekereza ko icyo agiye gukora atari we kigiraho ingaruka gusa, ahubwo zigera kuri bose. Ibyo tubisaba abantu bose duhereye ku bana kuva ku bari mu mashuri abanza, kugeza ku bo muri kaminuza.”

Yerekanye ko impamvu yo kwifashisha abakiri bato mu guhangana n’ibi bibazo ari uko bafatanya gusakaza ubutumwa bwo kwirinda ibyangiza ibidukikije, bakabigeza ku babyeyi n’abo mu miryango yabo, n’abandi ku buryo bamenya ko guhangana n’ibyo bibazo bihera kuri bo.

Ati “Bakabwira ababyeyi bati muhagarike gukoresha amashashi. Niba ugiye guhaha inyama, isombe koresha indobo ntabwo ari ngombwa ko ugenda wihishahisha ukoresha amashashi. Abana bakatubera intumwa ku butumwa tubaha.”

Yibukije ko ibishanga atari ibintu biraho bigizwe n’ibyatsi, amazi n’icyondo gusa, ahubwo bigira uruhare mu kurenga ibinyabuzima aho biva bikagera, bigafasha mu kuyungurura amazi ndetse mu gihe imvura yabaye nyinshi bigira uruhare mu gufata amazi ntabe yakwangiriza.

Ati “Turi aha uyu munsi kuko twizeye imbaraga z’urubyiruko mu kurengera ibidukikije. Buri umwe muri mwese afite ubushobozi bwo kwerekana itandukaniro. Nyuma yo kumva akamaro k’ibishanga ndetse mukagira uruhare mu kubirinda no kubisana nta kabuza ejo hazaza hazaba heza.”
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yashimiye Abanyarwanda batahwemye kugaragaza ubufatanye mu gihe yari mu mirimo ye, cyane ko ari mu minsi ya nyuma muri uyu mwanya kuko agiye gusimburwa.

Ubwo yasomaga ubutumwa bw’Umwami Charles III, Amb Daair yagaragaje ko Commonwealth ifite amahirwe atandukanye mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe kuko ifite urubyiruko rushobora kugaragaza itandukaniro cyane ko rugize bibiri bya gatatu by’abagize uyu muryango bose.

Ati “Nubwo tutaba dufite amateka amwe ariko dufite intego zimwe zo guharanira ejo hazaza heza hahangana n’ingaruka zitandukanye. Umuryango wa Commonwealth ugira imbaraga ari uko wunze ubumwe binyuze mu bucuti.”

U Rwanda rwashyizeho ingamba z’ibikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe kugeza mu 2030, zizahindura imikorere isanzwe mu byiciro bitandukanye.

Ni ibyiciro birimo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gucunga imyanda, amazi n’ibindi ku buryo imyuka ihumanya ikirere izagabanyukaho 38%, igasigara kuri 16%. Izi ngamba zizatwara miliyari 11 z’Amadolari ya Amerika.

Uyu munsi hagarutswe ku kubungabunga no gusana ibishanga, mu gihe u Rwanda kandi rwatangiye gahunda yo gusana ibishanga bigasubirana umwimerere wabyo, aho ku ikubitiro haherewe kuri bitanu byo mu Mujyi wa Kigali, imirimo izasiga bimeze nka Pariki ya Nyandungu, gahunda ikazakwira mu gihugu hose.

Abanyeshuri bo muri Kigali Parents School basobanuriwe uruhare rwabo mu kubungabunga ibishanga, biyemeza gushyira mu bikorwa umukoro bahawe
Abanyeshuri bo muri Kigali Parents School bagejeje ku bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga w'Umuryango w'ibuhugu bikoresha Icyongereza, umuvugo wagarukaga ku ngamba zo kubungabunga ibidukikije
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair yashimiye u Rwanda rwamufashije kuzuza inshingano ze mu gihe amaze ahagarariye igihugu cye
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yerekanye ko Commonwealth ifite amahirwe akomeye cyane kuko ifite urubyiruko rushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zayo
Minisitiri Dr Mujawamariya yasabye ko urubyiruko rwagira uruhare rutaziguye mu guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe
Kigali Parents School yahawe impano y'ibitabo bikubiyemo amasomo yo kubungabunga ibidukikije
Abanyeshuri bo muri Kigali Parents School bari kumwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'ibidukikije
Inyoni zitandukanye zatangiye kwisanga muri Pariki ya Nyandungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .