00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bralirwa mu rugamba rwo kurwanya ihungabana ry’ibidukikije riterwa n’amazi yanduye

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 22 November 2022 saa 10:48
Yasuwe :

Uruganda Nyarwanda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa rurakataje muri gahunda yo kurengera ibidukikije binyuze mu bikorwa bitandukanye nko gutunganya amazi yanduye ava mu ruganda akongera agakoreshwa mu kuhira hamwe n’indi mirimo y’isuku n’isukura.

Ni ibikorwa byashyizwemo ingufu cyane ko inganda zigira uruhare mu iyangirika ry’ikirere binyuze mu myuka zoherezayo ndetse n’amazi aba yuzuyemo ibinyabutabire ahumanya urusobe rw’ibinyabuzima, ibintu Bralirwa ishaka kugira amateka.

U Rwanda rusaba inganda gushyiraho akazo kugira ngo hagabanywe imyuka yoherezwa mu kirere bijyana no gushyiraho uburyo amazi yanduye ashobora gusukurwa akongera gukoreshwa mu mirimo itandukanye.

Bralirwa yatangije gahunda yo gusukura amazi yanduye mu kugabanya ibyakwangiriza urusobe rw’ibinyabuzima binyuze muri aya mazi. Yashyizeho uruganda rusukura amazi yanduye akongera gukoreshwa, rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 480 ku munsi.

Rufite ubushobozi bwo gusukura amazi mu buryo bugezweho ku buryo ashobora kongera gukoreshwa mu mirimo y’isukura, kuhira indabo n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange n’itumanaho muri Bralirwa, Batamuliza Aline Pascale avuga ko kurengera ibidukikije ari imwe mu ntego nyamukuru bihaye kugira ngo abantu babeho batekanye.

Ati "Uretse n’ibyo mu kubungabunga ibidukikije dutera ibiti ibihumbi 20 buri mwaka birimo iby’imbuto n’ibivangwa n’imyaka hafi y’imigezi n’ahandi kugira ngo twongerere umwimerere amazi dukoresha.Kubungabunga ibidukikije ni imwe mu ndagagaciro z’ibanze zituranga."

Batamuliza yavuze ko uretse no kuba amazi asukurwa akongera gukoreshwa binagira akamaro ku batuye mu nkengero z’uruganda mu gukumira indwara zishobora guturuka kuri aya mazi mabi.

Mu kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere, uru ruganda mu mpera za 2021 rwari rugeze kuri 11% by’imyuka yohereza mu kirere binyuze mu dushya batangije, intego ikaba ari uko mu 2030 nta bene nk’iyi myuka izaba icyoherezwa bibaturutseho.

Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Etienne Saada avuga ko impamvu yo kugabanya iyi myuka ari uko igira ingaruka mbi ku kiremwamuntu kandi bazi ko batakora ibyo bakora mu gihe abaturage bakorera baba batameze neza.

Ati "Ihindagurika ry’ibihe ni ikibazo gikomeye kuri sosiyete niyo mpamvu hakenewe imbaraga zacu twese kugira ngo tubungabunge ibidukikije dukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bizadufasha kugera ku ntego yifuzwa."

Avuga ko Bralirwa yitaye ku gushyira mu bikorwa gahunda zigamije guhangana n’iyangirika ry’ibidukikije no gufasha abaturage mu bikorwa bibateza imbere, birimo ubworozi aho amatungo ahabwa ibikomoka ku bisigazwa by’ibigori biba byakoreshejwe mu gukora ibinyobwa bibamo intungamubiri nyinshi zifasha amatungo kororoka.

Intego ya Bralirwa ni uko imyanda yose iva muri uru ruganda hamwe n’ibisigazwa bindi bizajya bitunganywa bimwe bigakoreshwa mu buhinzi, ibindi bikagaburirwa amatungo.

Hari kandi gahunda ifite yo gufasha abaturage guhinga bimwe mu bihingwa bakenera birimo ubwoko bw’ingano buzwi nka oruje, ibihingwa bikorwamo inzoga, iyi gahunda ikaba izafasha mu kugabanya kujya kubishaka hanze hakoreshejwe imodoka zigira uruhare mu kongera imyuka yanduye yohererwa mu kirere.

Uru ruganda rufite gahunda yo gukomeza guteza imbere abarutiriye
Bralirwa ifite gaunda yo kubungabunga ibidukikije binyuze mu gutunganya amazi yakoreshejwe akongera gukoreshwa ibindi
Bralirwa ifite gahunda yo gufasha abaturage guhinga bimwe mu bihingwa bakenera birimo ubwoko bw'ingano buzwi nka oruje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .