00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiti 21.000 bigiye guterwa mu bigo by’amashuri muri Kigali

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 November 2022 saa 08:17
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gutera ibiti bisaga ibihumbi 21 mu bigo by’amashuri mu rwego rwo gukomeza gahunda yo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda.

U Rwanda rufite gahunda yo gutera ibiti nibura miliyoni 36 uyu mwaka mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ibidukikije, kubera iyo mpamvu Minisiteri y’Ibidukikije yatangije gahunda yo gutera ibiti mu mashuri byiganjemo iby’imbuto ziribwa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2022, iyi gahunda yatangirijwe mu ishuri rya Ecole Belge de Kigali, aho umujyi wa Kigali watangaje ko muri uyu mwaka hagiye guterwa ibisaga ibihumbi 21 mu bigo by’amashuri nk’uko Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yabigarutseho.

Ati “Twatangiye gahunda yo gutera ibiti, tumaze iminsi dutera ibiti mu Mujyi wa Kigali kandi tuyigira buri mwaka. Twasanze ari ngombwa ko duhera no mu mashuri abana bato bagakura bazi kubungabunga ibidukikije icyo ari cyo, bazi kubitera n’akamaro kabyo.”

Yavuze ko muri Kigali hagiye guterwa ibiti bisaga ibihumbi 400 kandi no mu mashuri ubukangurambaga burakomeje mu rwego rwo gutera ibiti byiganjemo imbuto ziribwa zizanifashishwa mu kurwanya imirire mibi mu mashuri.

Kuri ubu mu Karere ka Nyarugenge hateganyijwe guterwa ibiti 9685, Gasabo bazatera ibiti 7020 mu gihe Kicukiro yitegura gutera ibiti ibihumbi birenga ibihumbi bine.

Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko gahunda yo gutera ibiti u Rwanda rwiyemeje igomba gukorwa ahantu hatandukanye harimo no mu mashuri mu rwego rwo gukundisha abakiri bato ibyiza byo kubungabunga ibidukikije.

Ati “Ibyo biti dufite muri gahunda harimo n’ibyo ibigo by’amashuri bizatera. Buriya iyo uhaye umwana ubutumwa abugeza ku wo umutumyeho, aba rero ni intumwa za Leta ku babyeyi babo. Buriya umwana muto uteye igiti uba umuhaye ejo heza hazaza. Igiti ni ubuzima kandi ni ejo hazaza h’u Rwanda biba byiza n’abana bagize uruhare mu kugira Isi nziza.”

Nubwo Minisiteri y’Ibidukikije yihaye gutera ibiti miliyoni 36 ariko ngo ibimaze kuboneka bigaragaza ko bashobora no gutera miliyoni 40 bigizwemo uruhare na buri munyarwanda.

Minisitiri Mujawamariya yasabye Abanyarwanda muri rusange kugira uruhare mu gutera ibiti bahereye mu ngo zabo, ku mihanda banyuramo, ku nsengero, mu mirima n’ahandi hatandukanye ndetse n’urubyiruko arwibutsa kugira uruhare mu gutegura ejo hazaza heza.

Umuyobozi w’Ishuri rya Ecole Belge de Kigali, Pierre Dulieu, yavuze ko gutera ibiti ku bana b’abanyeshuri bibafasha gutegura neza ahazaza habo ndetse no kongera kuzirikana akamaro kabyo.

Ati “Twebwe turi abarezi, turigisha ariko tunategura ahazaza heza h’abana. Iyo dutera ibiti mu mashuri bibafasha kurushaho gutekereza ku kamaro k’ibiti kandi bibafasha no kugira ikirere n’umwuka mwiza uborohereza kwiga neza.”

Umukozi muri Ambasade y’u Bubiligi Jean Michel Swalens, yavuze ko gahunda yo gutera ibiti u Rwanda rwihaye izafasha mu kurushaho guhangana no kubungabunga ibidikikije kandi ko kubitera mu bigo by’ishuri ari ingirakamaro.

Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa hamwe n'abana bato barimo gutera igiti
Umuyobozi w'Ishuri rya Ecole Belge de Kigali, Pierre Dulieu yavuze ko gutera ibiti mu kigo cy'ishuri bifasha
Umukozi muri Ambasade y'u Bubiligi, Jean Michel Swalens yavuze ko gutera ibiti mu mashuri ari igikorwa cy'ingenzi

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .