00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Injira muri Green Gicumbi, umushinga w’icyitegererezo mu kubaka ubukungu butangiza ibidukikije (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 29 July 2022 saa 09:20
Yasuwe :

Ndengeye Antoine w’imyaka 51 amaze imyaka ibiri akoresha biogaz. Atarayiyobona yakoreshaga ibihumbi 30 Frw mu kugura inkwi zo gucana, ubu yacunguye 25.000 Frw kuko asigaye akoresha 5000 Frw gusa.

Ibi yabigezeho nyuma yo guhabwa biogaz zatanzwe binyuze mu Mushinga Green Gicumbi, ukorera mu Karere ka Gicumbi, ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe gutera Inkunga Imishinga y’Ibidukikije (FONERWA).

Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2020, ugamije “Kubakira ubudahangarwa abaturage bo mu Majyaruguru no guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.”

Ugabanyije mu bice bine birimo icyo kubungabunga icyogogo cy’umuvumba no guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga amashyamba ku buryo burambye hanagabanywa ibicanwa biyakomokaho, kunoza imiturire yihanganira imihindagurikire y’ibihe no gusangira ubumenyi no kubwinjiza mu mikorere n’imigirire.

Umushinga Green Gicumbi uteza imbere ubuhinzi bwihanganira ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe binyuze mu guca amaterasi y’indinganire no gutera ibiti n’ibyatsi bivangwa n’imyaka, gusazura amashyamba, kubaka imidugudu y’icyitegererezo hagamijwe gutuza abaturage heza n’ibindi.

Ndengeye utuye mu Mudugudu wa Rwasama, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi ni umwe mu bungukiye muri uyu mushinga. Yahawe biogaz iwe ndetse ubu ayikoresha mu gucana, akanasagura ifumbire yifashisha mu buhinzi.

Aganira na IGIHE, Ndengeye yagize ati “Biogaz ni uruganda ku muriro n’ifumbire kuko turacana, turateka nta kibazo. Ifumbire na yo tuyifashisha mu buhinzi.’’

“Muri iki gihe ku bijyanye n’ibicanwa ntibikituvuna. Mbere mu gihe cy’imvura kubona inkwi byaragoranaga ndetse twatemaga amashyamba menshi kandi no kubona ubwatsi bw’amatungo bikagorana. Ubu ubwatsi buraboneka kuko bwatewe mu mirima yacu bityo tukabona n’amase [yifashishwa mu gukora biogaz].’’

Uyu mugabo ufite abana batandatu avuga ko mbere yashoboraga gukoresha inkwi zingana nk’amasiteri atatu, akazigura 30.000 Frw.

Agira ati “Ubu ducana inkwi z’ibihumbi 5 Frw, andi tukayazigama kuko haba hari biogas.’’

Mukantwari Gaudiose na we ni undi mugenenerwabikorwa wahawe biogaz mu Mushinga Green Gicumbi. Uyu avuga ko kuri ubu yishimira ko we n’umuryango we batacyangiza amashyamba, bashakisha inkwi zo guteka kuko babonye igisubizo.

Ndengeye Antoine w’imyaka 51 amaze imyaka ibiri akoresha biogas ndetse yishimira ko yamworohereje ubuzima, ikanagabanya amafaranga byamutwaraga agura inkwi

Gicumbi yarahinduwe, abaturage babyungukiramo

Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE, ko ako karere kagizwe n’imisozi ihanamye kazahajwe cyane n’isuri iterwa n’imvura nyinshi.

Ati “Ikibazo gihangayikishije Isi n’u Rwanda rurimo ni imihindagurikire y’ibihe. Kubera ibikorwa bya muntu, twangije ikirere cyacu bituma ibihe bihinduka. Imvura iragwa ikangiza, izuba ryava amapfa agatera. Imyuzure yatumye dutakaza hegitari zirenga 200 z’icyayi muri kiriya Gishanga cya Mulindi. Imyuzure ituruka kuri iyi misozi miremire no ku nyubako.”

Intego ya mbere y’uyu mushinga ni ukubungabunga Icyogogo cy’Umugezi w’Umuvumba no guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, ahaciwe amaterasi kuri hegitari 600 z’amaterasi y’indinganire na hegitari 600 z’amaterasi yikora.

Iya kabiri ni iyo kwigisha abaturage ubuhinzi butabangamira ibidukikije, kubungabunga no kubyaza umusaruro amashyamba no gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije.

Binyuze muri uyu mushinga, kandi abaturage bigishwa gufata amazi ava ku nzu n’izindi nyubako zitandukanye, zaba amashuri n’ibindi.

Karugahe Athanase w’imyaka 67 y’amavuko ni umuhinzi w’ingano mu Murenge wa Mukarange Akagari ka Rugerero, hamwe mu ho Green Gicumbi yakoze amaterasi y’indinganire kuri hegitari 130.

Avuga ko kubera ko ubutaka butagitwarwa n’isuri, umusaruro w’ibihingwa bye kimwe na bagenzi be umaze kwikuba inshuro enye agereranije n’uwo yasaruraga mbere y’uyu mushinga.

Ati “Ni byo koko mbona umusaruro warikubye inshuro nk’enye ngereranyije. Mu gihembwe gishize nasaruye ibilo 400, mu gihe mbere y’uyu mushinga nasaruraga ibilo nk’ijana. Mbere, imvura yadutwariraga ubutaka n’ifumbire yose, ariko uyu mushinga wagize neza cyane kuko ubutaka buratekanye. Mbere nari mfite ubutaka buto buhingwa none ubu narabwongereye.”

Kuva umushinga watangira, umaze guhanga imirimo 22.000; muri yo abagabo bafite 48% mu gihe 52% ari abagore.

Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kabeza watanze akazi ku baturiye aho wubatswe. Guhanga no gutanga akazi ni imwe mu nyungu abaturage bakura mu Mushinga wa Green Gicumbi

Gusazura amashyamba birakomeje

Umwe mu mishinga ikorwa na Green Gicumbi ni uwo gusazura amashyamba, akongera gusubirana umwimerere wayo.

Kajeje Protogène ni umwe mu bahinzi b’i Gicumbi basazuriwe amashyamba binyuze, yongera gusubirana mu gihe yari yarangiritse.

Yagize ati "Twakundaga gusarura ibiti bitarakura bityo biza kugira ingaruka yo kutongera gukura amashyamba acika atyo.”

“Ubu noneho kuva aho uyu mushinga wasazuriye amashyamba, ameze neza kandi adufasha kurwanya isuri yadutwariraga ubutaka kuko mbere isuri n’imyuzure byaterwaga n’uko yari yarangiritse nta miringoti iciyemo, ibyo na none bikangiza imirima y’icyayi mu bishanga.”

Avuga ko abahinzi basazuriwe amashyamba bishyize hamwe muri koperative bafite intego yo kuyabungabunga no kuyabyaza umusaruro kugira ngo azabafashe mu kwiteza imbere mu gihe kiri imbere.

Ati “Iyo umunyamuryango adacunze neza ishyamba nk’uko twabyemeranijeho tumugira inama cyangwa turamuhana kandi tukamukangurira guhindura imyumvire. Twanahawe ubumenyi mu gusazura amashyamba kandi twiteguye kubusangiza abandi bahinzi.”

Akarere ka Gicumbi gafite amashyamba ku buso bwa hegitari 23.000. Umushinga wa Green Gicumbi wonyine mu kuyabungabunga birambye no kugabanya ibicanwa biyakomokaho umaze gusazura hegitari 747.

Aka gace kiganjemo imisozi miremire, wasangaga amashyamba yako yeramo ibiti bito byakoreshwaga nk’imishingiriro bitewe n’ubuto bwayo.

Iri shyamba riri mu gice kiri hafi y'Umujyi wa Gicumbi riri mu yasazuwe ndetse yitezweho gutanga umusaruro mu bihe biri imbere

Umukozi ushinzwe Imicungire y’Amashyamba n’Ingufu muri Green Gicumbi, Rurangwa Félix, yavuze ko 70 % by’amashyamba y’abaturage muri aka gace yari yarangiritse.

Ati "Mbere y’uko dusazura amashyamba, hasarurwaga gusa meterokibe mirongo itanu (50m3) kuri hegitari. Nyuma y’uko asazuwe hatewe ubwoko bwiza bw’ibiti, twiteze ko mu gihe kiri imbere ibiti bisarurwa biziyongera hagati ya meterokibe ijana na mirongo itanu na maganatatu (150-300m3).’’

Green Gicumbi yubakiye ubushobozi abaturage mu ikorwa ry’ingemwe z’ibiti kugira ngo ikomeze kubona ibiterwa muri uyu mushinga, hanakomeza kurindwa ibidukikije.

Yakomeje ati "Amashyamba afasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, ituma Isi ishyuha cyane, ibiti kandi bigabanya isuri idutwara ubutaka.’’

Kugeza ubu imbabura 15.000 zironderereza ibicanwa zimaze guhabwa abaturage mu kurengera amashyamba no kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Izi zigabanya 60% by’inkwi bakoreshaga bacana.

Uyu mushinga kandi wubakiye abaturage biogaz 10 zibafasha kugabanya ibicanwa bikomoka ku mashyamba.

Usibye amashyamba, hanatewe ingemwe 2.000.000 z’ibiti by’imbuto ziribwa ndetse n’ingemwe 10.000 z’imigano zatewe ku nkengero z’imigezi.

Muri Green Gicumbi kandi hanashyizweho uruvumvu, ahagenwe imizinga 300 ya kijyambere ifasha mu bworozi bw’inzuki zitanga ubuki. Ubuvumvu bukorerwa mu mirenge itandatu igize Akarere ka Gicumbi.

Muri Green Gicumbi hashyizweho uruvumvu, ahagenwe imizinga 300 ya kijyambere ifasha mu bworozi bw’inzuki zitanga ubuki

Mu mishinga itandukanye yubatswe harimo n’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kabeza mu Murenge wa Rubaya watujwemo imiryango 40. Ni mu mushinga mugari uzasozwa imiryango 200 itujwe neza mu nzu zihangana n’imihindagurikire y’ibihe mu Mirenge ya Rubaya na Kaniga.

Mu gukomeza gufasha mu guhangana n’imyuzure ikunze kwibasira Igishanga cya Mulindi, uyu mushinga kandi wubatse ibiraro n’imiyoboro minini itwara amazi, ifasha kuhira imyaka mu gihe cy’izuba. Amazi aturuka ku misozi, ku nzu, ku mihanda yakunze kuba intandaro y’imyuzure ndetse akarengera icyayi gihinze mu gishanga.

Ibi byose ni bimwe mu bikorwa by’Umushinga Green Gicumbi, ufite intego nyamukuru yo gusiga Akarere ka Gicumbi n’abagatuye bubatse ubudahangarwa bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka ziyikomokaho.

Kagenza Jean Marie Vianney uyobora Umushinga wa Green Gicumbi yavuze ko intego yawo ari uko ibikorwa byawo byakwagukira no mu tundi turere tw’igihugu, Abanyarwanda muri rusange bakagira ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati "Twifuza ko Abanyarwanda bo mu tundi turere bakwigira ku bikorwa by’uyu mushinga biri gukorwa hirya no hino. Hari ibikorwa byinshi n’udushya twinshi mu bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe uyu mushinga uri gukora haba mu buryo bwo gufata amazi ateza isuri, gukora ubuhinzi bugezweho, gusazura amashyamba, imyubakire igezweho n’ibindi.’’

Yashimye ubufatanye bw’uyu mushinga n’Akarere ka Gicumbi n’abaturage mu ishyirwa mu bikorwa ryawo, anizeza ko gukorera hamwe bizatuma ukomeza gufasha iterambere ry’aka karere mu ngeri zitandukanye.

Umushinga wa Green Gicumbi watangiye muri Mutarama 2020, uzamara imyaka itandatu. Ufite agaciro ka miliyari 33 Frw. Ushyirwa mu bikorwa na FONERWA ku nkunga y’Ikigega cy’Isi cyita ku mihindagurikire y’Ibihe (GCF).

Izindi nkuru wasoma:

  Wubatse mu buryo butangiza ibidukikije: Imbamutima z’abitegura gutuzwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo i Gicumbi

  Barahingaga ntibeze: Uko amaterasi yasembuye ubuhinzi bugezweho i Gicumbi

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kabeza mu Karere ka Gicumbi wahawe ubushobozi bwo gutuzwamo imiryango 40
Inyubako zo mu Mudugudu wa Kabeza zasakajwe amabati adatuma urumuri ruhita ahubwo mu nzu hahora hahehereye. Ubu nabwo ni uburyo bwo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije
Umuriro wose uzakoreshwa muri uyu mudugudu, ungana na 30% uzaba ukomoka ku mirasire y’izuba
Izi nyubako zubakishijwe amatafari yatunganyijwe hifashishijwe ibikoresho bitangiza ibidukikije
Mu Mushinga Green Gicumbi hamaze gucibwa amaterasi kuri hegitari 600 z’amaterasi y’indinganire na hegitari 600 z’amaterasi yikora
Iyi mirima nubwo iri ku misozi ihanamye, yaratunganyijwe ndetse ubu yeraho umusaruro ushimishije utuma abahinzi bihaza bakanasagurira amasoko
Mu bihe bitandukanye, abahinzi basura iyi site ahafashwe hegitari y'icyitegererezo ikorerwaho ubuhinzi butandukanye burimo ibihingwa nk'ingano, abahagera berekwa uko ubuhinzi bwa kijyambere bukorwa
Umushinga wa Green Gicumbi umaze kubakira abaturage biogaz 10 zibafasha kugabanya ibicanwa bikomoka ku mashyamba
Nyuma yo kunyuzwa mu mashini itanga biogaz, ya mase ayoborerwa ahantu akabyazwa ifumbire
Nk'Akarere kanakorerwamo ubuhinzi, ifumbire y'imborera ni imari ku bahinzi bamenye ibanga ryo guhinga bigezweho
Biogaz itanga umuriro wifashishwa mu guteka
Abakoresha biogaz bafite uburyo bw'ikoranabuhanga risuzuma aho igeze, niba igiye gushira cyangwa ihagije bigendanye n'ibyo bifuza guteka
Abaturage b'i Gicumbi bamaze guhabwa imbabura 15.000 zironderereza ibicanwa mu kurengera amashyamba no kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Izo mu bwoko bwa Songa ziri mu zo bahawe
Abakoresha biogaz basabwa kuba bafite inka zigaburirwa neza ku buryo zibafasha kubona ifumbire yifashishwa mu gukusanya izo ngufu
Akarere ka Gicumbi gafite amashyamba ari ku buso bwa hegitari 23.000; muri yo Umushinga wa Green Gicumbi mu kuyabungabunga no kugabanya ibicanwa biyakomokaho wasazuye ari kuri hegitari 747
Nyuma yo gutema ibiti byari bishaje, hatewe ibishya kandi bizamuka neza ku buryo butanga icyizere
Mu bice bitandukanye bya Gicumbi hari amashyamba menshi yagiye asazurwa. Habanza gutemwa ashaje mbere yo gutera ibiti
Umushinga wa Green Gicumbi ufite agaciro ka miliyari 33 Frw; watangiye muri Mutarama 2020 ndetse biteganyijwe ko uzamara imyaka itandatu
Akarere ka Gicumbi kari mu dufite amashyamba menshi ndetse kanakorerwamo ubuhinzi bw'icyayi mu Gishanga cya Mulindi
Mu Gishanga cya Mulindi hari kubakwa ikiraro gikomeye kizakemura ikibazo cy'imyuzure yacyuzuraga. ingendo zikagorana
Mu guhangana n’imyuzure ikunze kwibasira Igishanga cya Mulindi, haciwe imiyoboro minini itwara amazi ifasha kuhira imyaka mu gihe cy’izuba
Muri uyu mushinga hubatswe ibiraro bituma n'urujya n'uruza rworoha
Mbere amazi aturuka ku misozi, ku nzu, ku mihanda yatezaga imyuzure ndetse akarengera icyayi gihinze mu gishanga
Muri Green Gicumbi hashyirwa mu bikorwa imishinga yose iri mu cyerekezo cyo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije
Imyuzure yatumye hegitari zirenga 200 z’icyayi zitakara mu Gishanga cya Mulindi
Kuri ubu Igishanga cya Mulindi cyaratunganyijwe kimera neza binyuze mu Mushinga Green Gicumbi

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .