00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hagiye kubakwa uruganda rwa miliyari 8 Frw rutunganya imyanda yo mu musarane

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 10 June 2022 saa 07:39
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’Isukura, WASAC, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe kubungabunga Ikiyaga cya Victoria (LVBC), ajyane no kubaka uruganda rutunganya amazi mabi yo mu ngo n’imyanda yo mu musarane kugira ngo bitangiza ibidukikije.

Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, i Kigali. Umushinga wo kubaka uru ruganda ruzaba ruherereye mu Murenge wa Masaka, uri mu cyerekezo 2050 cyo kuzamura ubukungu bw’gihugu no kubungabunga ibidukikije.

Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) birimo u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania bihuriye ku mushinga mugari kubungabunga amazi ku nkunga y’u Budage n’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi, EU.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije wa LVBC), Eng. Colette Ruhamya, yavuze ko iki gikorwa cyuzuzanya na porogaramu y’iyi komisiyo yo guhera mu 2022-2026 yemejwe mu nama ya 21 y’akanama k’abaminisitiri mu bihugu bikora ku kibaya cy’Ikiyaga cya Victoria.

Iyo nama yabereye muri Kenya mu Mujyi wa Kisumu kuva ku wa 6 kugeza ku ya 9 Gicurasi 2022, u Rwanda na rwo rukaba rwari ruhagarariwe.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa WASAC, Eng. Gisèle Umuhumuza, yashimye ubufatanye bw’ikigo ahagarariye na LVBC kimwe n’inkunga yatanzwe.

Yagize ati “Ubu bufatanye n’inkunga yatanzwe biri mu cyerekezo cy’u Rwanda mu byo gukwirakwiza amazi n’ibikorwa by’isukura.”

Yongeyeho ko iri shoramari rizafasha mu kwagura ibikorwa igihugu gisanganywe mu by’imicungire y’umutungo w’amazi.

WASAC kandi yahamije ko uyu mushinga na none ujyanye n’ibikubiye mu gishushanyo mbonera cyo gukwirakwiza amazi n’isukura giherutse gusozwa muri Gicurasi 2022.

Uru ruganda biteganijwe ko ruzubakwa mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro. Imirimo yo kurwubaka izarangira bitarenze umwaka wa 2025, itwaye miliyoni umunani z’amayero, ni ukuvuga arenga miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko nyuma y’imyaka 10 uru ruganda rukora ruzafasha abaturage bagera kuri miliyoni hafi ebyeri batuye mu Mujyi wa Kigali kurangwa n’isuku mu ngo zabo babona aho kujugunya imyanda n’amazi mabi yakoreshejwe.

Uruganda ruzacungwa na WASAC rukazafasha mu kugabanya amazi yanduye yiroha mu Kiyaga cya Victoria binyuze mu migezi n’inzuzi.

Abatuye i Kigali bajyaga bacukura imisarane bya hato na hato kubera ko iya mbere yuzuye bazaba bashobora gukoresha ubutaka bwabo ibindi kandi ibidukikije na byo bibungabungwe.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa WASAC, Eng. Gisèle Umuhumuza, yashimye ubufatanye bw’ikigo ahagarariye na LVBC kimwe n’inkunga yatanzwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije wa LVBC), Eng. Colette Ruhamya, yavuze ko iki gikorwa kiri muri porogaramu y’iyi komisiyo yo guhera mu 2022-2026
Abayobozi batandukanye bakurikiranye iby'isinywa ry'amasezerano y'ubufatanye hagati ya WASAC na LVBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .