00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali washyizwe mu ya mbere ibungabunga ibishanga ku Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 November 2022 saa 11:51
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali wahawe icyemezo cy’ishimwe nk’umujyi wafashe ingamba zikomeye zigamije kubungabunga ibishanga, kizwi nka Wetland City Accreditation.

Ni ibyemezo byahawe imijyi mishya 25 hirya no hino ku Isi mu muhango wabereye i Genève mu Busuwisi kuri uyu wa Kane, mu nama ya 14 y’Ihuriro mpuzamahanga rigamije kubungabunga ibishanga (Ramsar Convention on Wetlands).

Umujyi wa Kigali uri mu mijyi 25 yatoranyijwe kubera ingamba wafashwe mu kubungabunga ibishanga biwugize ku nyungu z’abaturage.

Muri Afurika indi mijyi yahawe icyo cyemezo ni Cape Town yo muri Afurika y’Epfo na Ifrane wo muri Maroc.

Indi mijyi yahembwe ni nka Sackville wo muri Canada, Hefei; Jining; Liangping; Nanchang; Panjin; Wuhan na Yangcheng yo mu Bushinwa, Belval-en-Argonne na Seltz yo mu Bufaransa, Subaraya na Tanjung Jabung Timur muri Indonesia, Bandar Khamir na Varzaneh yo muri Iran.

Hari kandi imijyi nka Al Chibayish yo muri Iraq, Izumi na Niigata yo mu Buyapani, Gochang; Seocheon na Seogwipo yo muri Koreya y’Epfo, Valencia yo muri Espagne ndetse na Sri Songkhram yo muri Thailand.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yabwiye IGIHE ko bishimiye icyemezo bahawe gishingiye ku ngamba zafashwe zo kubungabunga ibishanga.

Ati “Umujyi wa Kigali washimishijwe no kuba ingamba zafashwe mu kubungabunga ibishanga Isi yose yazibonye kandi ikazishyigikira. Mu Mijyi 25 yo ku isi yashyizwe ku rwego rw’Imijyi ibungabunga ibishanga, ine gusa ni iyo yo muri Afurika.”

Yakomeje agira ati “Hari byinshi byakozwe hari na byinshi bizakomeza gukorwa mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima tubungabunga ibishanga kandi iyo nzira tuyirimo mu kugira ngo ibishanga bikoresheje icyo byagenewe.”

Yashimiye inzego zose bafatanya ndetse n’abaturage muri rusange bitanga kugira ngo bigerwaho, bakumva neza akamaro ko kubungabunga ibishanga.

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Convention on Wetlands, Martha Rojas Urrego, yavuze ko mu gihe isi ihanganye n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe n’ihumana ry’ikirere, ari ingenzi kuzirikana imijyi iri gukora ibishoboka byose ngo ibungabunge ibidukikije ihereye ku bishanga.

Yavuze ko mu gihe hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye isi batuye mu mijyi, ibishanga ari bimwe mu byanya bikomeje kototerwa, byangizwa ku buryo biteye impungenge ku buzima bw’abatuye muri iyo mijyi.

Yavuze ko iyo ibishanga bibungabunzwe bitanga ubuzima bwiza kandi bikaba isoko y’iterambere, kororoka k’urusobe rw’ibinyabuzima no kubungabunga amazi.

Umujyi wa Kigali ni umwe mu yatangije gahunda idasanzwe yo kubungabunga ibishanga. Nk’igishanga cya Nyandungu cyaratunganyijwe kigirwa pariki ibungabunga ibidukikije, igishanga cya Nyarutarama cyaratunganyijwe gikorwamo ikibuga cya Golf kigezweho n’ubusitani mu gihe icya Gikondo na cyo kiri gutunganywa.

Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko hari inyigo zatangiye zo gutunganya ibindi bishanga birimo ibya Rwampara, Rugende na Gatsata, ku buryo imirimo izatangira mu mwaka utaha.

Imijyi 43 yo mu bihugu 17 ni yo imaze guhabwa icyemezo cya Convention on Wetlands ku Isi. Imijyi 18 iheruka yahawe icyo cyemezo mu mwaka wa 2018.

Iki gihembo umujyi wa Kigali wagihawe kubwo kubungabunga ibishanga
Imijyi 25 niyo yahawe iki cyemezo cy'imijyi ibungabunga ibishanga
Iki ni icyangombwa cy'ishimwe cyahawe umujyi wa Kigali
Igishanga cya Nyatutarama kiri mu byatunganyijwe kivamo ikibuga mpuzamahanga cya Golf

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .