00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’ingagi yafatiwe mu Rwanda yahigitse izindi mu bihembo byitiriwe Benjamin Mkapa

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 2 November 2022 saa 06:56
Yasuwe :

Ifoto y’ingagi izwi nka “Silverback” yafatiwe mu Rwanda, ni yo yahigitse izindi zose zafashwe muri Afurika mu bihembo byitiriwe Benjamin Mkapa African Wildlife mu mwaka wa 2022.

PetaPixel ivuga ko iyi foto yafashwe na gafotozi w’Umunyamerika witwa Michelle Kranz akoresheje Camera yo mu bwoko bwa Nikon D850 aho avuga ko yayifotoye ifashe akanya ko kuruhuka nyuma yo gukina na ngenzi yayo.

Ati “Iyi ngagi y’agatangaza yari yicaye hasi iruhuka nyuma yo gukina n’indi ngenzi yayo y’ingabo. Nyuma y’igihe gito, ni bwo nahise mfata iyo foto.”

Ibi bihembo byatangiye gutangwa uhereye mu mwaka ushize, kikaba ari igikorwa cy’Umuryango wita ku Rusobe rw’Ibinyabuzima uzwi nka “African Wildlife Foundation”.

Abandi babashije gutsindira ibihembo, barimo Antony Ochieng Onyango wafotoye inzovu ubwo yari mu cyanya cyayo yashyize umutonzi wayo ku mutwe w’umugore witwa Mary Langees, ifoto yafashe akoresheje camera yo mu bwoko bwa Canon.

Onyango avuga kuri iyi foto, yagize ati “Mary Langees ni umwe mu biyeguriye kwita ku nzovu zagizwe imfubyi n’izindi zahuye n’ibibazo mu cyanya cya Reteti, rero inzovu zerekanira amarangamutima yazo ku gukorakora umuntu zikunze, zikoresheje umutonzi.”

Hanafashwe izindi foto zaje mu zahize izindi, zirimo iy’agasumbashyamba yafashwe na Jose Fragozo. Iyi yatotoranijwe nk’itabariza inyamaswa zigenda zizimira bitewe n’ibikorwaremezo bijyana n’iterambere rya muntu.

Harimo n’andi mafoto atandukanye nk’agaragaza ibinyabuzima biba bishobora guhohoterwa mu buryo bworoshye nk’imisambi n’ubundi bwoko bw’inyoni, ay’inyamaswa zikiri nto zigikeneye gukura; aho buri foto irenze kuba ifoto gusa ahubwo, buri yose iba ifite ubutumwa itanga bugamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Iyi ngagi yafotorewe mu Rwanda iri kuruhuka nyuma yo gukina na ngenzi yayo
Iyi ngwe yafotowe iri guhunga nk'ikimenyetso cy'uko zugarijwe
Iyi nzovu yafotowe yashyize umutonzi wayo ku mutwe w’umugore witwa Mary Langees
Intare yafotowe iri kunywa amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .