00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbogo yinjiye mu mujyi wa Musanze iraswa imaze gukomeretsa batatu

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 29 May 2022 saa 12:49
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022, imbogo yatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yarasiwe mu Murenge wa Muko wo mu Karere ka Musanze imaze gukomeretsa abantu batatu.

Mu bakomeretse harimo uwo yakomerekeje bikomeye wahise ajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri.

Iyi mbogo bikekwa ko yatorotse ku mugoroba wo kuwa Gatandatu ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba inyura mu Mirenge ya Musanze, Nyange, Cyuve, Muhoza na Muko ariho yarasiwe kuko kuyisubiza muri Pariki byari byananiranye kandi igenda yangiza ibyo isanze.

Mu bo yakomerekeje harimo umugore Mukarugwiza Agnes w’Imyaka 34. Yahuye nayo imukubita ihembe yitura hasi, irangije iramukandagira imwangiza bikomeye mu nda ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Musanze nacyo kimwohereza mu Bitaro bya Ruhengeri ngo yitabweho.

Mu bandi yakomerekeje harimo n’umwana w’imyaka 13 wo mu Murenge wa Nyange n’umugabo wo mu Murenge wa Cyuve wikubise hasi ari kuyihunga bikamuviramo guta ubwenge ntabashe kuvuga.

Iyi mbogo yinjiye mu Mujyi wa Musanze inyuze mu Murenge wa Cyuve yinjira muwa Muhoza imanuka ahitwa Nyamagumba, Kabaya yinjira mu Murenge wa Muko mu Kagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Susa ari naho yarasiwe.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP, Alex Ndayisenga, yashimye intambwe abaturage bamaze kugeraho rwo gutanga amakuru mu gihe babonye hari inyamaswa yasohotse Pariki aho kwihutira kuyica.

Yagize ati “ Turashimira abaturage uko bitwara mu gihe babonye inyamaswa isohotse muri Pariki aho bihutira kubimenyesha Polisi n’izindi nzego kugira ngo aho bishoboka isubizweyo itaragira uwo ikomeretsa. Dusanga kugeza ubu baramaze gusobanukirwa akamaro ko kuzibungabunga birinda kuba bazica igihe zasohotse Pariki cyane cyane kuzishobora kuribwa."

Yakomeje agira ati “Nyuma yo kuraswa yajyanwe n’abashinzwe kubungabunga umutekano wa Pariki kugira ngo itabwe hirindwa ko hagira abaturage bashobora kuyirya kandi ishobora kuba irwaye."

Iyi ni imbogo ya gatatu bimenyekanye ko yapfuye muri uyu mwaka kuko muri Mutarama izindi mbogo ebyiri z’ibimasa zarwanye zikicana.

Kuri ubu muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga habarurwa izi nyamaswa z’imbogo zibarirwa muri 30.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 29 Gicurasi 2022, imbogo yatorotse Pariki y'Igihugu y'Ibirunga iza kurasirwa mu Murenge wa Muko wo mu Karere ka Musanze imaze gukomeretsa abantu batatu. Aha abaturage bari bayihetse bagiye kuyitaba
Iyi mbogo yiciwe mu murenge wa Muko hafi y'umujyi wa Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .