00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto ya mbere adasanzwe yo mu isanzure yafashwe n’icyogajuru James Webb agiye kwerekanwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 June 2022 saa 09:15
Yasuwe :

Ikigo gikorera Ubushakashatsi mu isanzure cy’Abanyamerika, NASA, ku bufatanye n’icyo muri Canada n’icy’u Burayi, bigiye gusohora amafoto yafashwe n’icyogajuru cyiswe “James Webb Space Telescope”.

Aya mafoto azashyirwa ahagaragara ku itariki 12 Nyakanga 2022, azaba yerekana imiterere nyayo yo mu isanzure kurenza uko andi mafoto yahagaragaje. Hari hashize amezi atandatu icyogajuru gikunda kwitwa ‘Webb’ cyoherejwe mu isanzure aho cyageze muri kilometero zirenga miliyoni imwe uvuye ku Isi.

Ni wo mushinga ukomeye mu mateka y’ubushakashatsi bwo mu isanzure, umaze imyaka 30 utegurwa, ukaba warashowemo akayabo ka miliyari 10$.

Umuyobozi muri NASA ushinzwe ibyo kohereza mu isanzure ibyogajuru ku mpamvu za siyansi, Thomas Zurbuchen, yavuze ko kubona amafoto ya mbere yafashwe n’icyogajuru Webb azaba ari intambwe idasanzwe ku kiremwamuntu.

Yakomeje avuga ko atari amafoto gusa ahubwo azaba ari isura y’indi si nshya.

Ati “Twatangiye gusobanukirwa icyo Webb ishobora gukora kandi izanakora mu minsi iri imbere. Igiye kuvumbura ibikikije izuba byose, inyenyeri n’indi mibumbe, inatwereke niba imiterere yaho ari kimwe n’iya hano tuba”.

Icyogajuru cya James Webb Space Telescope mu by’ingenzi cyitezweho harimo gufasha abashakashatsi kubona ishusho y’inyenyeri zamuritse bwa mbere mu isanzure.

Gifite n’ubushobozi bwo gucukumbura ikirere cy’imibumbe yitaruye Isi harebwa ko nta cyaba kirimo umwuka ugaragaza ko ubuzima kuri wo bushoboka.

Cyatangiye gufata amafoto ya mbere y’amabara mu byumweru bishize kandi kiracyarimo gufata andi yose akazerekanwa mu kwezi gutaha. Ntabwo umubare nyir’izina w’amafoto azerekanwa uzwi ariko buri imwe izaba yerekana imiterere yo mu isanzure mu buryo butandukanye n’uko byigeze kubaho.

Icyogajuru cya James Webb Space Telescope gifite indorerwamo ya metero 6,5 n’uburemere bw’ibiro 6.200.

Icyogajuru Webb kimaze amezi atandatu mu isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .