Ni ikoranabuhanga umushoferi azajya yemeza mu gihe atwaye, akoresheje uburyo bwitwa Adaptive Suspension Damping kugira ngo ririnde imodoka. Bizajya biterwa n’aho umuntu ari hagendewe ku ikoranabuhanga rya satellite ryerekana uko umuhanda umeze.
Bivuze ko umushoferi azajya aryemeza, hanyuma ryo rikoreshe ikarita mu kureba umuhanda uko umeze, hanyuma imodoka nigera ahari ibinogo, yo ubwayo yigire hejuru ku buryo ibirenga itangiritse mu gice cyo hasi.
Kugira ngo imodoka ya Tesla itangire gukoresha iryo koranabuhanga, bisaba ko umuntu arishyira mu modoka akoresheje uburyo bwa “download” ku buryo rihuza imikorere yaryo n’ikarita iranga amerekezo.
Iri koranabuhanga ntabwo rireba imodoka zitwara, bidasabye ko umushoferi ayobora.
Ni ikoranabuhanga ryereka umushoferi mu buryo bw’amashusho ya 3D imiterere y’umuhanda, gusa Elon Musk nyiri Tesla asobanura ko hakiri byinshi byo kunozwa mu mikorere yaryo.
Rizafasha imodoka kuba itakwangirika, muri make ibyo umushoferi adashobora kurinda, ryo rizajya ribikora.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!