Internet Explorer yatangiye gukoreshwa mu 1995. Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena, iyi porogaramu ntabwo iri buze kongera gukora muri mudasobwa iyo ariyo yose.
Umuntu uyitunze uzajya ushaka kuyikoresha, izajya ihita imuyobora kuri Microsoft Edge abe ariyo akoresha.
Internet Explorer yamamaye cyane mu gihe Microsoft ariyo yari iyoboye Isi y’ikoranabuhanga, mbere y’uko Google, Facebook, TikTok n’izindi mbuga nkoranyambaga zibaho.
Muri icyo gihe, kugira ngo umuntu ashyire iyo porogaramu muri mudasobwa ye, ntabwo byasabaga kuyimanura kuri internet, ahubwo yayishyiragamo akoresheje CD.
Impamvu yo guhagarika iyi porogaramu, ni uko abakora imbuga za internet bakunze kugaragaza ko idatuma imbuga nkoranyambaga bakoze zigaragara neza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!