00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibohora28: KTRN yashimye icyerekezo cy’u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 July 2022 saa 05:43
Yasuwe :

Ikigo kiranguza Internet ya 4G mu Rwanda, Korea Telecom Rwanda Networks (KTRN), cyifatanyije n’u Rwanda mu byishimo byo kwizihiza Isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 28, kinishimira intambwe kimaze gutera mu rwego rwo kwimakaza ikoranabuhanga mu gihugu.

U Rwanda nk’igihugu gifite intumbero yo guteza imbere ikoranabuhanga, ikoreshwa rya internet rikomeje gushyirwamo imbaraga, dore ko kugeza mu bikorwa binyuranye byaba ubuvuzi, uburezi, ubukerarugendo, ingendo n’imiyoborere myiza himakajwe ikoranabuhanga.

KTRN ni ikigo cyageze mu Rwanda mu 2014 kije gutanga internet ya 4G LTE n’iyisumbuyeho no kubungabunga umuyoboro ukwirakwiza internet wa ‘fibres optiques’. Iki kigo ni cyo cyonyine kiranguza internet ya 4G ku bigo bitandukanye birimo iby’itumanaho n’ibiyicuruza.

Kuri ubu iki kigo cyishimira ko abakoresha internet yihuta ya 4G yiyongereye ku buryo bugaragara muri uyu mwaka.

Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri KTRN, Mugisha Robert, yavuze ko uko kwiyongera kw’abakoresha internet ya 4G bijyana ahanini no kuba iki kigo cyaraguye imikoranire n’ibindi bigo mu rwego rwo kurushaho kunoza ibyo gikora binyuze mu bufatanye.

Ati “Ibyo byaturutse mu gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo ibigo by’itumanaho, bemeye gucuruza mu buryo bwagutse internet ya 4G ku bakiliya babo ku buryo byatumye ingano y’abayikoresha biyongera.”

KT Rwanda Networks igaragaza ko kugeza ubu yishimira kuba internet ya 4G ishobora kugera ahantu hose mu Rwanda ku kigero cya 98% by’ahatuwe kuko ahandi ari amashyamba n’ibiyaga.

Mugisha yavuze ko igipimo cy’umuvuduko n’uburyo internet ya 4G yihutamo cyongeye kugaragarira amahanga mu gihe cy’inama mpuzamahanga zimaze iminsi zibera i Kigali. Izi nama zirimo iyo ku rwego Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga ITU, n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth yabereye mu Rwanda kuva tariki ya 19-25 Kamena 2022.

Ati “Internet ni kimwe mu bintu byatunguye benshi mu bari bageze i Kigali bwa mbere. Uburyo imigendekere y’inama yagenze neza namwe mwarabibonye ko byagendanye na internet kuko n’utari i Kigali yabashaga gukurikira ibiri kujya mbere. Twe nk’abaranguza internet ya 4G mu Rwanda twishimiye uku gutera imbere kuko byagaragaje isura nziza y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.”

Mugisha yavuze ko ibyo byose babikesha ubufatanye, imiyoborere myiza n’ubuyobozi bwiza bwa Leta y’ u Rwanda muri rusange.

Umuyobozi w’Ikigo KTRN, DAEHEAK AN (Aaron), yagize ati “Hari byinshi biri gukorwa mu rwego rwo kongera ikoreshwa rya internet ya 4G no koroshya ikwirakwizwa rya telefoni ngendanwa zikorana n’umuyoboro wa 4G ku isoko Nyarwanda.”

DAEHEAK AN yavuze ko kandi mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru ya 28 yo kwibohora, “dufate umwanya wo gutekereza aho twavuye n’ibyo twagezeho ariko cyane cyane tuzirikane ndetse duhe icyubahiro Inkotanyi z’amarere zafashe iya mbere mu rugamba rwo kubohora igihugu, benshi bakanahatakariza ubuzima.”

Umuyobozi Mukuru wa KTRN, DaeHeak AN (Aaron), yavuze ko icyo Kigo cyifurije Abanyarwanda bose Umunsi Mwiza wo Kwibohora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .