00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko wa Africa Digital Media Academy, rimwe mu mashuri y’icyitegererezo muri TVET mu Rwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 9 August 2022 saa 07:17
Yasuwe :

U Rwanda rwihaye umurongo wo kongera umubare w’abagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo abarangiza amasomo babe bari ku rwego rwo kubona akazi cyangwa kukihangira.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiri (Rwanda TVET Board), igaragaza ko kugeza ubu abanyeshuri bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari 31%. Ni mu gihe intego ya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST1, ari uko mu 2024, abagana aya mashuri bazaba bageze kuri 60%.

Africa Digital Media Academy (ADMA) ni rimwe mu mashuri atanga amasomo y’ubumenyingiro yo mu cyiciro cyihariye kimwe na Rwanda Coding Academy na ‘Nyundo School of Music.’

ADMA ryafunguye imiryango mu Rwanda mu 2012 binyuze mu bufatanye bw’icyahoze ari Ikigo cyari gishinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, WDA na Pixel Corps, sosiyete ikomoka muri California.

Rikorera muri IPRC Kigali mu nyubako ya ICT Innovation Center rikaba rikurikiranwa na Rwanda Polytechnic, ikigo gifite mu nshingano amashuri makuru y’ubumenyingiro (IPRCs).

Ryigisha amasomo arimo gutunganya amajwi n’amashusho, ‘Live Streaming’ n’andi ku buryo Abanyarwanda baryigamo baba bafite ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga.

Porogaramu y’amasomo imara umwaka umwe. Kugeza ubu abanyeshuri baryigamo ni ab’imbere mu gihugu ariko abarimu bose ni abanyamahanga nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi waryo, Christopher Marler.

Abarimu bamwe yabakuye muri Canada, mu Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bari basanzwe bigisha ibyo gukora Filime na ’Animation’. Christopher Marler yahoze ari umuyobozi ushinzwe amasomo ya ‘Multimedia’ muri San Francisco State University.

Abo barimu avuga ko ari inzobere mu masomo ya ‘Multimedia’ ni bo batuma abanyeshuri basoza amasomo bafite ubushobozi bwo guhita babona akazi cyangwa bakakihangira nk’uko akomeza abisobanura.

Ati “Amakuru duhabwa n’inzego za leta avuga ko benshi babona akazi nyuma yo gusoza amasomo kandi bakitwara neza aho bakorera mu bigo bitandukanye birimo ibya leta n’iby’abikorera hano mu gihugu.”

Abagera kuri 320 ni bo bamaze kurangiza amasomo muri iri shuri. Isesengura ryakozwe mu 2017 ryerekanye ko abagera kuri 91% bafite akazi mu gihe 22% batangiye imishinga yabo bwite.

Christopher yavuze ko afite gahunda yo gutegura abarimu b’Abanyarwanda bazasigarana ishuri mu gihe abanyamahanga baba batagihari.

Ati “Icyo nashyize imbere ubwo nafunguraga ishuri kwari ugufasha Abanyarwanda nkoresheje abantu bafite inararibonye mu masomo yigishwa ariko ubu icyo tugambiriye ni uguhindura aho gukoresha abanyamahanga tugakoresha ab’imbere mu gihugu."

“Ndashaka gutegura abarimu b’Abanyarwanda bazasigarana ishuri. Uyu munsi abo dufite barimo Abanyamerika, umwarimu mukuru ni uwo muri Kenya, undi ni uwo muri Canada ariko ndifuza ko mu gihe nzaba ntakiriho [ubu mfite imyaka 63] ishuri rizakomeza gukora kandi rikaba icyitegererezo.”

Mu mbogamizi ishuri rihura na zo harimo kuba abakobwa bitabira amasomo atangwa bakiri bake ndetse muri rusange hakaba hakiri imyumvire ko abiga amasomo ya TVET ari abatsinzwe asanzwe.

Ati “Tugomba gukomeza kwereka abantu ko amasomo ya TVET atanga amahirwe menshi y’akazi no kugera ku ntsinzi.”

Ni na byo byagarutsweho na Alfred Muchilwa, umwarimu ukomoka muri Kenya umaze imyaka igera ku 10 muri ADMA. Yigisha porogaramu za mudasobwa zikoreshwa mu bya ‘Graphics’ harimo Photoshop, Illustrator, After Effects na Animation.

Ati “Turashaka gutegura abantu bafite ubushobozi bwo gukora ibijyanye n’amatangazo yamamaza [mu buryo bw’ikoranabuhanga], itangazamakuru no kwamamaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Uwabyize aba afite amahirwe y’akazi kurenza utabifitemo ubumenyi.”

“Umubare w’urubyiruko rwinshi muri iki gihugu ukeneye akazi kandi usanga amasomo ya TVET atanga ubushobozi bwo kugera ku isoko ry’umurimo. Aya masomo arakenewe. Mu bayize hano hari abikorera ku giti cyabo batangije ibigo kandi icyiza ni uko bamwe muri bo bajya guhugura abandi ku buryo ubumenyi bukomeza guhererekanwa.”

Mugisha Gentil Kassim wagannye iri shuri nyuma yo gusoza ayisumbuye yavuze ko afite icyizere cyo kubona akazi vuba.

Ati “Mu bize hano umwaka ushize abenshi bafite akazi. Nanjye ndabyizeye kuko ADMA irafasha cyane mu buzima bwa hano hanze ukisanga akazi kabonetse. Baragufasha inzozi zawe ukazigira impamo.”

Mu byakozwe n’abanyeshuri ba ADMA harimo gutangaza imbonankubone ‘Live Streaming’ y’Umuhango wo Kwibuka mu 2014, itangizwa rya ‘Youtthkonnect’ mu 2014, Inama ya Transform Africa ya 2013 na 2015, World Economic Forum yabaye mu 2017 n’ibindi.

Ni ryo shuri riri ku rwego rwo hejuru mu bya ‘Multimedia’ mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo. Umunyeshuri yishyura ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda muri iyo porogaramu imara umwaka umwe.

Africa Digital Media Academy ni ishuri rikorera muri IPRC Kigali mu nyubako ya ICT Innovation Center
Umuyobozi wa Africa Digital Media Academy, Christopher Marler yavuze kwitabira amsomo y’imyuga n’ubumenyingiro ntaho bigihuriye no kuba waratsinzwe amasomo asanzwe
Bimwe mu bikoresho byifashishwa mu myigire y'abanyeshuri ba ADMA
Umwe mu b'igitsinagore bakurikirana amasomo muri ADMA; ubuyobozi buvuga ko bataritabira amasomo ahatangirwa ari benshi
Mugisha Gentil Kassim avuga ko yizeye kubona akazi nyuma yo gusoza amasomo
Alfred Muchilwa (iburyo) umwarimu muri ADMA aganira n'abanyeshuri
ADMA ni ishuri rifite Studio zihambaye zifashishwa mu masomo y'abanyeshuri

Amafoto:Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .