00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatara yubitsweho inkangara? Amaherezo y’impano zidasanzwe z’abana b’Abanyarwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 July 2021 saa 04:37
Yasuwe :

Mu 2018 Turikumana Isaïe, yari afite imyaka 16, akaba umunyeshuri mu mashuri abanza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rubona ruherereye mu Kagari ka Kabatsi, Umurenge wa Rubona, Akarere ka Rwamagana.

Uyu mwana w’umuhungu wabanaga na nyina na murumuna we mu nzu ya rukarakara y’icyumba kimwe n’uruganiriro, yaricaye aterateranya utwuma n’insinga yagiye atoragura hirya no hino maze bivamo radio ivuga, abaturanyi barikanga.

Byatumye abanyamakuru bajya kureba niba koko ibivugwa kuri uwo mwana ari byo; mu byatunguye aba banyamakuru harimo kuba iyo radio yaravugaga nubwo nta murongo wa FM yari iriho ariko byagaragazaga urugero rw’ibishoboka mu gihe haba habonetse uburyo n’ubushobozi.

Icyo gihe Turikumana yasobanuye uburyo yakozemo iyo radio n’uburyo mu gace atuyemo yari asigaye ari we mutekinisiye wa telefoni na radio. Yavugaga ko uwo akoreye amwishyura amafaranga ari hagati ya 200 Frw na 500 Frw akabona ay’ibikoresho by’ishuri.

Mu 2017, umwana witwa Gisa Gakwisi Didier wari ufite imyaka 13 yubatse ikibumbano kiri mu isura imeze neza nka Kigali Convention Centre (KCC), akoresheje ibumba.

Vuba aha mu Karere ka Muhanga, Ndayisaba Victor Emmanuel, wiga mu mwaka wa Gatatu w’Amashuri yisumbuye, yakoze Robot yakwifashishwa mu gutera imiti, gukoreshwa mu nganda, gufata amashusho n’ibindi.

Ni umusore uvuga ko robot yakoze ishobora no gutanga ubutumwa bwo kurwanya Covid-19, cyane cyane ahahurira abantu benshi. Asobanura ko kuva mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, yatangiye kumva akunze ikoranabuhanga bityo ngo kuba hari ibijyanye na ryo yamenye hakiri kare ngo byaba ari impano y’Imana gusa.

Uretse uwo kandi, hari uwitwa Emmanuel Bamvuginyumvira w’imyaka 17 wo mu Karere ka Rusizi, wakoze radio yise Emma Radio, ivugira hafi y’aho atuye kuko itarenga muri metero 50, ku buryo abaturanyi be bayumvira kuri FM ku murongo wa 96.4 ikabuzwa kugera kure n’uko nta bikoresho bihagije afite.

Abanyeshuri bo kuri GS St Pierre Nkombo bakoze ikoranabuhanga ryifashisha imashini mu kubikuza amafaranga ibizwi nka ‘ATM [Automated Teller Machine]. Iri koranabuhanga ryatangiye kwifashishwa ndetse abaturage bakomeje guhabwa serivisi za banki binyuze muri izi ATM.

Aba banyeshuri bo ku Nkombo, kandi bakoze moto ifite umwihariko wo gukoresha umunyu n’amazi hagamijwe kubungabunga ibidukikije. Bagize igitekerezo cyo gukora moto nyuma yo kubona ikibazo kiri muri sosiyete kijyanye n’iyangirika ry’ikirere.

Mu minsi ishize ubwo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yasuraga abaturage baturiye Ikirwa cya Nkombo, yishimiye iyo mishinga y’abanyeshuri, abasha no kubikuza amafaranga 2.000 ku mashini ya ATM bakoze.

Icyo gihe, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Habitegeko yavuze ko aba banyeshuri bagaragaje ko guhanga udushya hagamijwe gukemura bimwe mu bibazo abaturage bafite bishoboka kandi bikaba byakorwa n’abakiri bato.

Leta hari icyo ibiziho?

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, ni umwe mu bahamya neza ko mu Rwanda hari abana bato bafite impano kandi zikwiye gushyigikirwa.

Mu Ukuboza 2020, yagiranye ikiganiro cyihariye na IGIHE, avuga ko we ubwe ku giti cye yagiye abona ibi bikorwa by’aba bana ndetse uretse kuba abikurikirana nk’umuntu ufite guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro ariko akunda abantu bakunda guhanga udushya.

Ati “Nk’uw’i Rwamagana witwa Isaie we ndabyibuka ko nagiye kumwishakira. Icyo gihe ntabwo nakoraga muri Minisiteri y’Uburezi, nakoraga mu y’Ikoranabuhanga, ndamwishakira ndetse ntangira no kumukorera ubuvugizi ku rwego rwanjye kugira ngo ahabwe ibishoboka byose.”

Turikumana wakoze radio afite impano idasanzwe

Yakomeje agira ati “Ntimwabimenye ariko yakomeje gukurikiranwa, abantu baramufasha akomeza kwiga, ngira ngo ubu ageze mu wa Gatatu (Tronc Commun). Ndabyibuka ko twamuvanye i Rwamagana iwabo akaza i Kigali akajya akoresha FabLab n’abantu bo muri ICT Chamber bakomeza kumukurikirana.”

Irere yavuze kandi ko nk’uw’i Rusizi hari icyo bamuteganyiriza nka Minisiteri ari cyo cyo kureba ko narangiza uwo mushinga azafashwa ndetse hakaba hakomeje kurebwa uko yahabwa ubufasha mu kuzamura impano ye.

Ati “Twabiganiriyeho n’abayobozi b’Akarere ka Rusizi, ubu basubiye ku ishuri, turizera ko azatsinda neza ndetse ni na cyo tumusaba ubundi ibindi mukazabitubaza.”

Yakomeje agira ati “Ariko muri rusange birakwiriye ko hashyirwaho porogaramu ishakisha abana nka bariya kuko nta yihari, iyo itangazamakuru ritabatweretse ntabwo tubamenya. Muri Minisiteri iki ni ikintu dukomeza kuganiraho, tuzakorana na Minisiteri y’Ikoranabuhanga kuko usanga baba barifitemo ubumenyi. Turacyabikoraho.”

Hari ikigega cyabashyiriweho

Uretse kuba Guverinoma y’u Rwanda yarashyizeho politiki inoze yo guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, hanashyizweho uburyo bwo gufasha mu iterambere ry’aba bana bagaragaza impano bifitemo bitabaye ngombwa ko bajya mu ishuri kubyiga.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ku wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, ibikorwa bya Guverinoma mu gukomeza guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Dr Ngirente yabajijwe igikorwa mu guherekeza abarangiza kwiga imyuga n’ubumenyingiro bafite impano, kugira ngo ibyo bakora bijye bitezwa imbere bibashe kuziba icyuho cy’ibitumizwa mu mahanga.

Depite Nizeyimana Pie yavuze ko abo hamwe n’abandi bakoze radio cyangwa televiziyo, leta ikwiye gushyiraho uburyo bwo gushyigikira izo mpano zabo.

Ati “Izi mpano tugenda tubona hirya no hino mu bana b’Abanyarwanda cyane cyane muri aya mashuri, Leta iziteza imbere ite? Ko usanga bamwe mu bazifite nta bushobozi bwo kuziteza imbere, ni gute tuzibungabunga bityo tukazarushaho gukwiza Isi yose ibikorerwa mu Rwanda biturutse kuri izi mpano?”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Guverinoma yari isanzwe yarashyizeho politiki iteza imbere abahanga udushya ndetse hakaba n’ikigega cyo gutera inkunga iyo mishinga.

Ati “Ikigega cya mbere kibafasha kubinoza neza mbere y’uko bijya ku isoko, ikigega cya kabiri cyashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri iheruka kikabafasha kubicuruza no kubimenyekanisha. Ikibazo ahubwo cyaba uburyo tumenya buri mwana aho aherereye, turongera twikubite agashyi.”

Mu 2018, Leta yashyizeho ikigega cy’igihugu cyo guteza imbere ubushakashatsi no guhanga ibishya (NRIF). Mu 2019, leta yavugaga ko icyo kigega cyari kimaze gufasha imishinga 14 muri 50 yemewe, ikaba yarahawe asaga miliyoni 550Frw.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko abafite imishinga irimo udushya bose bagiye gushakishwa hakarebwa niba bitabira kwimenyekanisha, kugira ngo Leta ibashe kubakurikirana no kubaherekeza kugeza ubwo ibikorwa byabo bigaragara ku isoko.

Gisa Gakwisi Didier wakoze ikibumbano kimeze nka KCC ndetse yanditseho amagambo
Emma Radio y'umwana w'i Rusizi, yatunguye benshi kuko we ubu yanayishyize ku murongo wa FM
Aha Guverineri Habitegeko yari arimo kubikuza amafaranga kuri ATM yakozwe n'abana bo ku Nkombo
Iyi ni moto yakozwe n'abanyeshuri bo ku Nkombo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .