00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahishuwe ikiguzi cy’inzu izakenerwa n’ushaka gutura ku Kwezi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 March 2021 saa 03:48
Yasuwe :

Mu gihe abahanga mu by’isanzure bakomeje kurara amajoro bakora inyigo z’uko umuntu yazaba ku kwezi, ubushakashatsi bwerekanye ko icumbi ryaho rizaba rihenze cyane aho inzu izubakwa bwa mbere izagurishwa asaga miliyoni 62$, akabakaba miliyari 61 Frw.

Urubuga rw’Abongereza, Money, rwatangaje ko nubwo ku Kwezi ari ahantu heza abantu bashaka gutangira kwimukira, kuhaba bizasaba ikiguzi kiri hejuru ku buryo atari buri wese wacyigondera.

Imibare yakozwe hagamijwe kumenya ikiguzi cy’inzu umuntu yazaturamo mu buryo butekanye kandi ibyakenerwa byose birimo, yagaragaje ko igomba kuzaba ihenze bitewe n’uko uburyo bwo kugeza ibikoresho ahazubakwa bikuwe ku Isi buzagorana, abakozi bazayubaka babayo, kandi kugira ngo bahabe amacumbi ataruzura hari icyo bizasaba.

Ikibanza izubakwamo na cyo cyarebweho, ingufu z’amashanyarazi y’imirasire y’izuba azayishyirwamo, amadirishya yayo azayirinda kwinjirwamo n’ibyahumanya abantu, uburyo buzayikoreshwamo hirindwa ubushyuhe bwinshi ndetse n’ibikoresho by’ibanze izaba ikeneye.

Nyuma yo kubiha agaciro kimwe ku kindi, hagaragajwe ko inzu izahuzura bwa mbere yujuje ibisabwa izatwara 48.561.985,88$. Icyakora izizubakwa nyuma y’iyo zizaba zihendutseho kuko zizatwara 40.735.058,20$, bitewe n’uko uburyo bwo kuhageza ibikoresho buzaba bwaroroshye kandi abakozi baramaze kubona aho baba.

Mu kuyigurisha, birumvikana ko igiciro cyayo kiziyongera. Hagaragajwe ko uzashaka kwegukana iyubatswe bwa mbere azishyura akayabo ka 61.966.189,04$, naho izizubakwa nyuma y’iyo zikagurishwa ku 51.988.940,59$.

Bisobanuye ko nk’umuntu abaye yemerewe kwishyura 10% by’ikiguzi cy’inzu andi akazajya ayishyura make make ku kwezi, yasabwa guhita yishyura 6.124.404$, maze buri kwezi agatanga 326.067,87$ mu gihe cy’imyaka 25.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (NASA) kirashaka ko mu 2030 umuntu yazaba atuye ku Kwezi. Ibyo bikubiye mu mushinga wiswe Artemis, aho biteganyijwe ko mu 2024 icyo kigo kizaba gifite abakozi bakorera ku Kwezi barimo n’ umugore uzaba ahageze bwa mbere.

Mu kwitegura kuhatura, icumbi n’ibizatunga umuntu ndetse n’uburyo bwo kuzahageza ibikoresho by’ubwubatsi biri gukorwaho inyigo mbere yo kuhaba.

Kugeza ubu hagaragazwa ko ku Kwezi hari amazi nubwo adahagije ku buryo yakweza imyaka akanakoreshwa mu ngo, amashanyarazi yo hazifashihswa imirasire y’izuba kuko ariyo ihendutse.

Agace kitwa Sea of Rains ni ko gahenze kuko benshi bifuza kuzahatura
Guhabwa ubutaka ahitwa Montes Taurus byishyurirwa 32.16$
Icyemezo cyo gutunga ubutaka bw'ahitwa Bay of Rainbows naho hari mu hakunzwe kigura 45.40$
Igishushanyo kizagenderwaho mu kubaka inzu ku Kwezi
Inzu zizubakwa mu buryo burinda abantu guhumanywa n'ibyo mu isanzure ndetse hifashishwe ingufu z'imirasire
Kubona ubutaka ahitwa Lake of Dreams byishyurirwa 44.14$
Ubushakashatsi bwerekanye ko inzu izubakwa ku Kwezi izaba ihenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .