Kuva imodoka zo mu bwoko bwa Toyota zitangiye gushyirwa ku isoko mu Rwanda zagiye zikomeza gukundwa ndetse zitangira kugurwa n’umubare munini w’abatuye Isi.
Muri uyu mwaka Toyota yashyize bwa mbere hanze Toyota Corolla Cross iri hejuru kuri ubu ikaba yaramaze no kugera ku isoko ry’u Rwanda.
Kuba iri hejuru biyiha ubushobozi bwo kugenda mu mihanda yose. Mu burebure (kuva imbere ujya inyuma) ifite metero 4.46, ubugari bwayo ni metero 1.825 mu gihe ubuhagarike bwayo ari metero 1.62.
Iyi miterere iyiha ubwiza haba mu ko igaragara inyuma ndetse no mu mikorere yayo. Ifite kandi ikoranabuhanga rifasha imodoka kwaka hadakoreshejwe urufunguzo.
Toyota Corolla Cross SUV ifite kandi igisenge gifunguka ibizwi nka ‘Moonroof’, ibintu bifasha uyiremo kubona akayaga cyangwa akota akazuba ku mwimerere. Igihe adashaka gukoresha ubu buryo ashobora gukoresha air conditioner z’iyi modoka cyane ko na zo zikora mu buryo bwa ‘automatique’.
Iyi modoka ifite moteri y’ibitembo (cylindre) bikoze nk’inyuguti ya ’V’ bine kandi ntinywa lisansi nyinshi. Mu ntera ingana na kilometro 100 ikoresha litiro 5,1 za lisansi. Umuvuduko w’iyi modoka kandi ushobora kugera kuri 180 km/h.
Kugeza ubu ushaka iyo modoka ashobora kugana Toyota Rwanda, aho ikorera mu Karere ka Gasabo muri Karuruma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!