00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri Toyota Corolla Cross 2021 yagejejwe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 September 2021 saa 11:34
Yasuwe :

Mu gihe gito imaze ku isoko, Toyota Corolla Cross 2021, ni imwe mu modoka zimaze kwigarurira imitima ya benshi, cyane ko ari yo modoka ya mbere iri hejuru (SUV:Sports Utility Vehicle) yo mu bwoko bwa Toyota Corolla Cross uruganda rwa Toyota rushyize hanze.

Kuva imodoka zo mu bwoko bwa Toyota zitangiye gushyirwa ku isoko mu Rwanda zagiye zikomeza gukundwa ndetse zitangira kugurwa n’umubare munini w’abatuye Isi.

Muri uyu mwaka Toyota yashyize bwa mbere hanze Toyota Corolla Cross iri hejuru kuri ubu ikaba yaramaze no kugera ku isoko ry’u Rwanda.

Kuba iri hejuru biyiha ubushobozi bwo kugenda mu mihanda yose. Mu burebure (kuva imbere ujya inyuma) ifite metero 4.46, ubugari bwayo ni metero 1.825 mu gihe ubuhagarike bwayo ari metero 1.62.

Iyi miterere iyiha ubwiza haba mu ko igaragara inyuma ndetse no mu mikorere yayo. Ifite kandi ikoranabuhanga rifasha imodoka kwaka hadakoreshejwe urufunguzo.

Toyota Corolla Cross SUV ifite kandi igisenge gifunguka ibizwi nka ‘Moonroof’, ibintu bifasha uyiremo kubona akayaga cyangwa akota akazuba ku mwimerere. Igihe adashaka gukoresha ubu buryo ashobora gukoresha air conditioner z’iyi modoka cyane ko na zo zikora mu buryo bwa ‘automatique’.

Iyi modoka ifite moteri y’ibitembo (cylindre) bikoze nk’inyuguti ya ’V’ bine kandi ntinywa lisansi nyinshi. Mu ntera ingana na kilometro 100 ikoresha litiro 5,1 za lisansi. Umuvuduko w’iyi modoka kandi ushobora kugera kuri 180 km/h.

Kugeza ubu ushaka iyo modoka ashobora kugana Toyota Rwanda, aho ikorera mu Karere ka Gasabo muri Karuruma.

Toyota Corolla Cross 2021 ubu iraboneka ku isoko ry'u Rwanda
Mu gihe gito imaze isohotse yigaruriye imitima ya benshi
Toyota Corolla Cross 2021 yigiye hejuru, ibintu bituma ibasha kugenda mu mihanda yose
Niyo SUV ya mbee ya Toyota Corolla Cross ishyizwe ku isoko
Imbere ha Toyota Corolla Cross 2021 ni uku hameze
Ifite imiterere itanga umutuzo ku bayigendamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .