Kuwa Gatanu nibwo u Bushinwa bwashyize hanze amafoto yafashwe n’icyogajuru Zhurong kimaze iminsi kuri uwo mubumbe udatuwe, bikaba ari ikimenyetso cy’iterambere mu bushakashatsi ku isanzure icyo gihugu kigezeho.
U Bushinwa nicyo gihugu cya kabiri kigeze kuri Mars nyuma y’abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amashusho Zhurong yohereje ni aya kabiri nyuma y’andi yoherejwe muri Gicurasi uyu mwaka.
Amafoto mashya yafashwe arimo agaragaza agace gakikije aho icyo cyogajuru cyururukiye, n’andi yafashwe kiri gutembera kuri Mars.
Hari indi foto yafashwe igaragaza ubutaka bwo kuri Mars n’ibisate by’urutare ndetse n’umucanga mwinshi. Indi foto ni igaragaza akantu icyogajuru Zhurong cyururukiyeho n’ibendera ry’u Bushinwa hafi aho.
Biteganyijwe ko Zhurong izamara amezi atatu kuri Mars mu bushakashatsi bugamije kumenya niba uwo mugabane warigeze guturwaho n’ibindi biremwa.
Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua byatangaje ko ibizava mu bushakashatsi bizatangarizwa isi yose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!