Al Jazeera yanditse ko iri buye risanzwe rizenguruka izuba inshuro imwe nyuma y’iminsi 810, rizanyura hafi y’Isi riri ku muvuduko wa kilometero ibihumbi 124 ku isaha.
Ni ibuye rifite umurambararo wa metero zibarirwa mu magana, rikaba rizaca mu ntera ingana na kilometero miliyoni ebyiri uvuye ku Isi.
Inzobere mu bijyanye n’ayo mabuye mu Kigo Kita ku byo mu Isanzure cy’i Burayi, ESA, Detlef Koschny yavuze ko iri buye rizabonwa gusa n’abafite ibikoresho byagenewe kureba mu isanzure.
Umuyobozi Mukuru w’Agashami ka NASA Gashinzwe Gusesengura ibyo mu Isanzure, CNEOS, Paul Chodas, yavuze ko bamaze imyaka 20 bakurikirana uburyo rizenguruka izuba.
Koschny avuga ko abahanga mu bijyanye n’isanzure bakwiye kwifashisha ibyogajuru bakamenya neza by’iri buye.
Ati “Nta bintu byinshi tuzi kuri iri buye. Kwifashisha ibyogajuru bizafsha abashakashatsi kuri bene aya mabuye.”
NASA yatangaje ko iri buye rizanyura hafi y’Isi ntirigire icyo ryangiza. Ngo iri buye rizikomereza urugendo rwaryo, kandi ntirizongera gusatira Isi mbere y’umwaka wa 2052.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!