Iri kote riri mu ibara ry’umweru, rikozwe mu ruhu. Ririho ishusho y’ibendera rya Amerika ndetse n’ikirango cya Nasa, Ikigo gishinzwe ibijyanye n’isanzure muri Amerika.
Ryambawe na Aldrin ubwo yari mu cyogajuru cyitwa Apollo 11 mu rugendo rw’ubushakashatsi ku kwezi.
Ni kimwe mu bintu 62 bye bwite uyu musaza w’imyaka 92 yashyize ku isoko. Ikote ryaguzwe na Sosiyete yitwa Sotheby’s ndetse ryahise rica agahigo ko kuba umutungo uhenze cyane ugurishijwe mu cyamunara wakoreshejwe mu ngendo zijya mu isanzure.
Uyu musaza yakoze urugendo rujya ku kwezi mu 1969, ni we wenyine muri batatu bakoze urwo rugendo ukiriho.
Yamaze iminsi itandatu yambaye iryo kote muri urwo rugendo. Bibarwa ko nibura abantu miliyoni 650 bakurikiranye urwo rugendo kuri televiziyo.
Nyuma yo kumara amasaha 21 ku kwezi, we na Neil Armstrong baje gusubira mu cyogajuru cya Apollo ndetse mu nyandiko bakoze, bavuze ko iryo kote ryatumaga bumva bisanzure nta kibazo.
Neil Armstrong bari kumwe we yapfuye mu 2012. Ni we muntu wa mbere wakandagije ikirenge cye ku kwezi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!