Iri jambo rikomoka mu rurimi rw’Ikilatini rikaba ubwinshi bw’ijambo ‘Datum’ risobanura ‘itsinda ry’amakuru’.
Aya makuru nk’inkingi ya mwamba ku bukungu bushingiye ku makuru ari mu byatumye ubukungu bw’ibigo by’ubucuruzi nka Google, Facebook, Netflix, Amazon n’ibindi bitandukanye butumbagira cyane muri iyi minsi.
Ibi babifashwa n’uko bagenda borohereza abakiliya babo kubona amakuru bifuza gukurikirana na serivisi zigenerwa umukiliya ku giti cye (customized content and tailored services).
Fiacre Mushimire ushinzwe ibikorwa byo guteza imbere ikoranabuhanga mu Kigo Nyafurika cy’Ubukungu, Cenfri, agaragaza ko muri iki gihe usanga ibigo byinshi by’ubucuruzi bishyira imbaraga mu gukora ubusesenguzi bw’amakuru (Data analytics) cyangwa bikifashisha ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence) kugira ngo basobanukirwe imiterere n’imitekerereze y’abakiliya babo.
Ati “Ibi bibafasha kwiyegereza abakiliya babo kubera ko baba bakora ibicuruzwa bazi neza ko abantu biteguye kubigura. Aya makuru kandi ni yo bifashisha bongera ubwiza bw’ibicuruzwa cyangwa serivisi zabo.”
Akomeza avuga ko mu gihe bigaragara ko turi mu Isi nshya iyobowe n’amakuru hakwibazwa niba uburyo dutekereza tukanavuga kuri iyi mpinduramatwara bigira ingaruka kuri twe dufite indimi zitarabasha kubona amagambo asobanura isi nshya dutuyemo.
Ati “Kuba Abaromani barashyize ijambo ‘datum’ mu nyuguramagambo yabo ni ikimenyetso cy’uko gusesengura no guhanahana amakuru byari umuco wabo bashyiraga mu bikorwa mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ibi kandi bigasobanura ko bari bazi neza ko nyuma y’imyaka 2000, amakuru azaba ari ingenzi ku bukungu bw’abatuye Isi muri rusange.”
Yakomeje avuga ko mu rurimi rwacu rw’Ikinyarwanda usanga amagambo menshi yarahimbwe hagendewe ku bintu by’ingenzi mu buzima bwacu nk’ibidukikije, ibimera, inyamaswa n’amarangamutima y’abantu batangiye kurukoresha mbere.
Gusa mu myaka yashize, ururimi rwacu rwagiye ruhinduka bitewe n’uko abantu bagendaga bahura n’abakoresha izindi ndimi kubera impamvu zitandukanye nk’intambara n’ubucuruzi.
Ati “Ikinyarwanda gifite amagambo menshi, urugero nk’Ikibamba cyangwa Umusengo udashobora kubona mu ndimi nk’Icyongereza cyangwa Igifaransa, akumvwa byoroshye n’Abanyarwanda kuko twayahimbye kugira ngo adufashe kugaragaza no kurata ubwiza bw’inka zacu dukunda korora.”
“Nyamara aya magambo iyo ushaka kuyashyira mu zindi ndimi z’abantu badafite umuco wo korora inka bisaba gukoresha ijambo rirenze rimwe kugira ngo ubashe kuyasobanura neza”.
Ururimi rugira uruhare ku bushobozi bwacu bwo kumva no kugaragaza ibitekerezo byacu, amarangamutima n’intego ibi bikarushaho kuba ingenzi cyane muri iyi Isi aho ikoranabuhanga ari isoko ya mbere y’iterambere ry’imibereho n’ubukungu.
Mu gihugu nk’iki cyiyemeje kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, dukeneye ururumi rworoheje rudufasha gusobanura ibigize Isi yacu idahwema kugenda ihindagurika.
Ni ngombwa rero ko dutangira gukoresha ikibonezamvugo gihurirwaho n’abantu bose igihe bari gusobanura Isi dutuyemo. Ibi biba ngombwa cyane ku bantu bakenera gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwa buri munsi, rikaba rinagira ingaruka ku bushobozi bwabo bwo kwiteza imbere mu gihe kiri imbere.
Amagambo nka ‘data’ kuyashakira inyito mu Kinyarwanda byorohereza abantu kuyumva neza kurusha kuyasobanura mu ndimi mvamahanga cyane ko hari abantu batagize amahirwe yo kumenya izo ndimi.
Gukoresha ururimi rwacu igihe turi kuvuga ku ngingo zikomeye cyane izerekeye ikoranabuhanga bigabanya guheza abantu bamwe maze buri umwe akabasha gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo yisanzuye.
Kugira ngo habeho iterambere ryihuse muri iyi isi y’ikoranabuhanga dukwiye kurekera aho gukoresha amagambo y’amatirano ahubwo tugashaka asobanura andi magambo y’ikoranabuhanga asigaye nk’uko twayashakiye amazina mudasobwa, imbuga nkoranyambaga, murandasi n’andi atandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!