00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyigo yararangiye: Miliyari 6 Frw zashowe mu kubaka ishuri ryo gutwara no gukora drones mu Rwanda

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 15 September 2021 saa 03:58
Yasuwe :

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko mu Rwanda hagiye kubakwa ishuri rizigisha gukora no gukoresha indege nto zitagira abapilote ‘Drones’ nyuma y’uko hagaragaye ikibazo cy’umubare muto w’Abanyarwanda bafite ubwo bumenyi n’ubushobozi.

Ibi yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi itatu yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indege za Gisivili [RCAA] yahuje inzego za Leta n’abikorera igamije kureba uko u Rwanda rwajyana n’icyerekezo cy’Isi mu byerekeranye no gukoresha drones.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 15 Nzeri izasozwa ku wa 17 Nzeri 2021, iri kubera muri Kigali Convention Centre.

Minisitiri Ingabire yavuze ko ’drones’ zagiye zitanga ibisubizo bitandukanye ku bibazo Abanyarwanda bahura nabyo, harimo aho zifashishwa mu kujyana amaraso ku bigo nderabuzima bitandukanye mu gihugu, hari izifashishijwe gukangurira Abanyarwanda kwirinda Covid-19, izifashishwa mu buhinzi n’ibindi.

Nubwo bimeze bityo ariko hagiye hagaragara ikibazo cy’umubare muke w’abafite ubushobozi bwo kuzikoresha cyo kimwe n’abazi kuzikora, akaba ariyo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda igiye kubaka ishuri (Drone Academy) rizatanga ubu bumenyi ku Banyarwanda benshi no ku bandi bose babukeneye ku Isi.

Minisitiri Ingabire Paula yagize ati “Inyigo yamaze gukorwa hamaze no gutoranywa ahantu ishuri rigomba kujya ariko urumva ntabwo ari ishuri gusa ngo baraza bigishe, ahubwo uko batanga ubwo bumenyi iri shuri rizaba ririmo n’ikigo zigeragerezwamo ‘testing center’ ku buryo bwa bumenyi n’ubushobozi babaha haba harimo n’aho bashobora kubikorera.”

Yakomeje avuga ko uyu mushinga munini uzashyirwaho ku bufatanye na RCAA ndetse n’Ikigo Gishinzwe Ibijyanye n’Isanzure, RCA, aho bateganya ko rizuzura ritwaye agera kuri miliyari 6.2 Frw.

Yongeyeho ati “Iyo ‘Drones Academy’ izaba iherereye i Huye, ni ho habashije gutoranywa nk’ahantu hashobora kwakira iryo shuri kuko hari ibintu byinshi bigenderwaho kugira ngo dutoranye aho hantu kuko tureba ahari ubutaka burambuye bumeze neza. Turangije inyigo ubu twatangiye gufatanya n’abaterankunga kugira ngo dushakishe ibyangombwa byose kugira ngo ritangire.”

Iryo shuri rizubakwa hafi ya Stade mpuzamahanga ya Huye, ku butaka buri ku buso bwa hegitari 29, rizajya rikorerwamo drones, zihageragerezwe, ndetse abantu bitoze kuzigurutsa no gukora ubushakashatsi.

Minisitiri Ingabire yavuze ko mu gihe iri shuri ritarubakwa, hari gutangwa amahugurwa atandukanye ku gukoresha drones atangwa n’imishinga ikora mu nzego zikora ibijyanye n’izi ndege nto zitagira abapilote, kugira ngo hatazatakazwa umwanya mu byerekeye kubaka ubushobozi.

Ikindi kiri gukorwa ni ugukorana n’ibigo by’amashuri bitandukanye bigatanga ayo mahugurwa kimwe no gukorana n’abandi bafatanyabikorwa bo hanze y’u Rwanda kugira ngo abanyarwanda boherezweyo bajye kuvoma ubumenyi n’ubushobozi bwisumbuyeho mu gihe iryo shuri ririmo kubakwa.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bitandukanye bikora, bikoresha, bikanacuruza drones ndetse n’ibitanga ubumenyi bwo kuzikoresha harimo Zipline, Charis, Leapr labs na Locus dynamics.

Inama y’iminsi itatu yiga ku kureba aho Isi igana mu bijyanye no gukoresha drones yari yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo inzego za Leta n’Abikorera
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko ikoranabuhanga ryo gukoresha drones ari ingirakamaro ku iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda
Iyi nama yateguwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indege za Gisivili, RCAA, iri kubera muri Kigali Convention Centre

Amafoto: Twitter MINICT


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .