00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sobanukirwa imihanda y’indege n’uko igendwamo ku buryo zitagongana

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 22 March 2021 saa 03:48
Yasuwe :

Ni kenshi abantu bibaza ku miterere y’imihanda indege zinyuramo n’uko ikoreshwa ku buryo tutumva ngo zagonganye. Bamwe bakeka ko impamvu izo mpanuka zidakunze kubaho ari uko ikirere ari kigari, nyamara si ko bimeze ahubwo zigira imihanda igenwe kandi izwi igana mu merekezo runaka.

Mu kiganiro umunyamakuru Cyril Ndegeya yagiranye n’Umupilote w’indege, Inema Nkwaya Francis, cyatambutse kuri shene ya Youtube yitwa Ground Time, yasobanuye ko nubwo indege zihurira mu kirere buri yose iba ifite umuhanda igomba gucamo kandi hari amategeko yubahirizwa mu kwirinda impanuka.

Inema yavuze ko buri cyerekezo cy’indege kiba gifite umuhanda wihariye, ufite uko washushanyijwe ku buryo itagonga umusozi cyangwa ikindi kintu kirekire cyaba kiri hafi y’aho inyura.

Ati “Abatwara indege bakurikiza amategeko runaka, bafite n’amakarita yabugenewe yerekana imihanda. Ni ukuvuga ngo hari umuhanda wakozwe uva i Kigali werekeza Tanzania [urugero]; naho hakaba ibibuga bitandukanye. Ntabwo wapfa kuvuga ngo mvuye i Kigali nerekeje Tanzania gusa.”

“Kubera amategeko akurikizwa hari umuhanda ujyanye na ‘Magnetic course ’ ishingira ku ndangamerekezo.”

Magnetic course ni uburyo hagenwa umuhanda indege igomba kunyuramo ivuye ku kibuga kimwe yerekeza ku kindi, hashingiwe ku bipimo byafatiwe ku ndangamerekezo.

Bijyanye no kuba indangamerekezo igira dogere 360 zirimo iz’Uburasirazuba, Uburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru “buri dogere ifite aho igana”.

Inema yakomereje ku rugero yatanze haruguru, ati “Iyo ugiye muri Tanzania uvuye i Kigali, niba ari mu Burasirazuba hari umuhanda wakozwe kubera impamvu zitandukanye, [ni wo] uzwi ugomba gukurikizwa.”

Mu ikorwa ry’umuhanda w’indege harebwa n’aho uri gucishwa, ku buryo iyo uhuye n’umusozi ushobora kwigizwa hejuru cyane cyangwa ukanyuzwa iruhande rwawo hirindwa impanuka.

Impamvu indege zidakunze kugongana

Kuba impanuka z’indege zibaho gake cyane, Inema agaragaza ko biterwa n’imiterere y’imihanda y’indege n’amategeko yubahirizwa mu kuyigendamo.

Yavuze ko iyo indege ebyiri zihuriye mu kirere zigana mu byerekezo bitandukanye, buri yose “iba ifite ibipimo iri kugenderaho” bigatuma zitagongana, kuko “imwe iba iri munsi y’indi”.

Ati “Umuntu ugiye mu Burasirazuba afite ibipimo agenderaho n’ugana mu Burengerazuba akagira ibyo agenderaho. Nubwo bahura umwe aba ari hejuru y’undi kuko ibyo bipimo ntabwo bihuza.”

Imiterere y’ibipimo n’amategeko by’imihanda indege zigenderamo bigena ko hagati y’iri munsi n’iri hejuru habamo intera ya metero 300 iyo zigendera ku butumburuke buri hagati ya kilometero icyenda n’ibilometero 12 (29.000 - 41.000 ft) uvuye ku gipimo cy’inyanja, zaba zigendera munsi ya 29.000 ft cyangwa hejuru ya 41.000 ft zigahana intera ya metero 600

Icyakora Ikigo cy’Abanyaburayi gishinzwe Umutekano w’Indege (EASA) kivuga ko iyo zigeze hejuru cyane zishobora kongera guhana intera ya metero 300.

Iyo zikurikiranye mu muhanda umwe, hagati y’iri imbere n’iri inyuma hagenwa intera hashingiwe ku bunini bwazo, ariko akenshi imwe iba igomba kugenda inyuma y’indi iminota icumi.

Kugeza ubu impanuka y’indege yabayeho zigonganiye mu kirere ni imwe, yabereye i New York ku wa 21 Werurwe 1960. Icyayiteye nticyigeze kimeyekana, gusa bikekwa ko byaturutse ku miterere y’ikirere. Abantu 128 bari muri izo ndege bose bahasize ubuzima.

Nubwo indege zihurira mu kirere, buri yose iba ifite umuhanda igomba gucamo kandi hari amategeko yubahirizwa mu kwirinda impanuka / Ifoto: Airbus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .