00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyemari Richard Branson aritegura kujya mu isanzure; byinshi kuri uru rugendo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 11 July 2021 saa 01:14
Yasuwe :

Rwiyemezamirimo w’Umwongereza akaba na nyiri Sosiyete ya Virgin Group itwara abagenzi mu butembere burimo n’ubwo mu isanzure, Sir Richard Branson, aritegura kujyana mu isanzure n’itsinda ry’abantu batanu kuri uyu wa 11 Nyakanga 2021.

Urwo rugendo ruratangira saa Cyenda z’amanywa kuri iki Cyumweru. Branson arajyana n’abapilote babiri ari bo Dave Mackay na Michael Masucci; Umushakashatsi Mukuru uri bube utanga amabwiriza, Beth Moses, injeniyeri uraba agenzura ibikorwa by’iki cyogajuru cyiswe “Virgin Space Ship Unity (VSS Unity)” kibatwara, Colin Bennett, ndetse n’Umuyobozi wungirije ushinzwe Ibikorwa muri Virgin Galactic Sirisha Bandla.

Mu kiganiro na BBC, Branson ubarirwa umutungo wa miliyari 5,9 $ ku myaka 70 y’amavuko, yatangaje ko inzozi zo kugera mu isanzure zatangiye akiri muto.

Ati “Kandi ndashaka gutuma abandi bantu ibihumbi bazabasha kugera mu isanzure mu myaka 100 iri imbere. Kuki se batajya mu isanzure? Mu isanzure ni ahantu hatangaje kandi heza cyane.”

Byitezwe ko icyogajuru kibatwara kizamuka kikagarukira mu ntera ya kilometero 90, kikahamara iminota itanu gisa n’igihagaze abakirimo barebera mu madirishya yacyo uko Isi iba igaragara iyo uri kure yayo.

Kiraba kirimo camera 16 zifata amashusho y’ibiri bubere muri urwo rugendo ruramara isaha imwe n’igice byose, byerekanwa imbona nkubone ku mbuga nkoranyambaga za Virgin Galactic.

Mu kuzamuka, VSS Unity irahagurukanwa n’indege muri New Mexico muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iyigeze mu ntera ya kilometero 15 maze iyirekure itangire kwijyana itumbagira mu kirere.

Byitezwe ko uru rugendo nirugenda neza, mu mwaka utaha Virgin Galactic izatangira kujyana abagenzi mu butembere bwo mu isanzure, aho umwe azajya yishyura arenga ibihumbi 250$.

Ku rundi ruhande, Umunyemari akaba na nyiri Sosiyete y’ubucuruzi ya Amazon, Jeff Bezos, na we witegura urugendo nk’urwo azakora ku wa 20 Nyakanga 2021, yanenze aho icyogajuru cya Branson kigarukira avuga ko ari hafi.

Abo bagabo basa n’abahanganye nubwo baterura ngo babigaragaze cyane ko Bezos yifurije Branson n’itsinda rye urugendo ruhire abinyujije kuri Instagram.

Sosiyete Blue Origin ya Bezos iri gutegura uwo mushinga yashyize kuri Twitter ubutumwa igereranya icyogajuru izoherezayo cyiswe “New Shepard” na “VSS Unity” cya Virgin Galactic; aho yagaragaje ko giciriritse kuko kitazagera ku murongo uzwi nka Kármán uba muri kilometero 100 nk’aho icyayo kizagera.

Jeff Bezos azajyanayo n’umuvandimwe we Mark Bezos, Umushakashatsi w’imyaka 82 uri mu bari mu mushinga wiswe “Mercury 13” wateguwe na NASA mu myaka ya 1960, n’undi mugenzi wishyuye miliyoni zirenga 28$ ngo ajyane nabo wagizwe ibanga.

Umushinga wo gukorera ubutembere mu isanzure Sir Richard Branson agiye kuwugeraho nyuma y’imyaka 17 awutegura kuko yashinze Virgin Galactic mu 2004, naho Bezos yatangiye kuwupanga mu 2000 ashinga Blue Origin.

Sir Richard Branson (uwa gatatu uturutse iburyo) n'itsinda ry'abo bari bujyane muri uru rugendo rugamije gutembera mu isanzure
Iki cyogajuru kiragezwa n'indege mu ntera ya kilometero 15, maze ikirekure cyijyane mu isanzure
Icyogajuru kiri butware Branson n'itsinda bajyana mu isanzure ni uku kiraba kimeze mu kirere
Uko urugendo rwa VSS Unity rupanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .