00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanditsi barenga 8000 barasaba indishyi ibigo bya AI byakoresheje inyandiko zabo nta burenganzira

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 1 August 2023 saa 09:25
Yasuwe :

Abanditsi b’ibitabo n’ab’ubushakashatsi bwagiye bushyirwa kuri internet, basaba ko bahabwa indishyi y’ubumenyi bwabo bwakoreshejwe n’ibigo by’ikoramabuhanga mu kubaka porogaramu z’ubwenge buhangano (AI), bitabuherewe uburenganzira bamaze kurenga 8000.

AI ni uburyo porogaramu ishyirwa muri mudasobwa ikaba yatekereza cyangwa igakora imirimo myinshi neza kandi mu gihe gito kurusha uko ubwenge bwa muntu bwabikora.

Nubwo AI ifite ubwo bushobozi, kugira ngo bigerweho ibanza kwigishwa uko izajya ibikora, hifashishijwe ubumenyi butandukanye bijyanye n’imirimo uyitoza aba ashaka ko izakora.

Birumvikana ko hifashishwa ibitabo, ubushakashatsi n’ibindi bizatuma iryo koranabuhanga rigerwaho kandi rigatanga umusaruro.

Kuri ubu ibigo bitandukanye birimo Microsoft, Google, Space X, Meta n’ibindi bimaze iminsi mu gisa n’ihangana aho buri cyose cyakoze uko gishoboye ngo cyubake porogaramu za AI zishobora gufasha abantu gukora imirimo yabo kandi neza.

Kuri iyi nshuro ariko ibyo bigo bimerewe nabi kuko biri gushinjwa gukoresha amakuru y’abanditsi batandukanye bitanabasabye uburenganzira ku buryo abenshi bari guteganya kugana inkiko ngo barenganurwe kuko ngo bibwe umutungo mu by’ubwenge.

Muri abo banditsi harimo n’abazwi cyane nka Margaret Atwood, Dan Brown, Michael Chabon, Jonathan Franzen, James Patterson, Jodi Picoult, Philip Pullman n’abandi nk’uko CNN yabyanditse.

Mu ibaruwa baherutse kwandika, aba bahanga bagaragaje ko amakuru yabo yakoreshejwe mu buryo butari ubw’umwuga ndetse ko ibyo bitari bikwiriye, bagasaba kwishyurwa.

Igira iti "Amamiliyoni y’ibitabo, ubushakashatsi butandukanye, inyandiko, imivugo n’ibindi byagaburiye AI amafunguro atabarika kandi bikorwa nta kiguzi. Kuko muri gukoresha za miliyari z’amadorari mu kubaka iryo koranabuhanga, birumvikana neza ko mugomba no kubanza gutanga indishyi ku nyandiko zacu muri gukoresha muri ibyo bikorwa."

Iyi baruwa nubwo yandikiwe bimwe muri biriya bigo birimo nka Meta, Microsoft na Stability AI ntibyigeze bigira icyo bitangaza kuri ibi birego.

Iyi baruwa ije nyuma y’uko muri uku kwezi bimwe mu bigo by’ikoranabuhanga byatangiye kujyanwa mu nkiko byeruye bijyanye n’ibyo bikorwa byo kwiba umutungo mu by’ubwenge.

Umunyarwenya Sarah Silverman n’abandi banditsi babiri bajyanye mu nkiko OpenAI, ikigo kigenzurwa na Microsoft, Meta ndetse na Google kuba bikoresha amakuru byasanze kuri internet yashyizweho n’Abanyamerika batandukanye, bikayakoresha mu nyungu zabyo kandi bitabisabye.

Google yahise igaragaza ko ibyo birego ngo bidafite ishingiro kuko ngo mu myaka myinshi ishize yagiye ifata ayo makuru ariko ngo agerwaho na buri wese mu kubaka porogaramu zayo zitandukanye, OpenAI yo yararuciye irarumira.

Aba bahanga n’abandi nyuma yo gusaba indishyi bongeraho ko amakuru yabo agomba gukoreshwa ari uko hasabwe uruhushya, bagasaba ko kandi ibyo bigo byajya bitanga amafaranga ku banditsi mu gihe izo porogaramu za AI zaba zitanze amakuru avuye mu gitabo cyangwa ubushakashatsi bw’umwanditsi.

Ni ukuvuga ngo niba umuturage runaka agiye nko kuri ChatGPT akandikamo ibintu ashaka, iyo mu bisubizo bije harimo amakuru yo mu gitabo runaka, nyiracyo agomba guhita yishyurwa.

Gusa muri Gicurasi 2023, Umuyobozi Mukuru wa Open AI, Sam Altman yavuze ko hari ibintu byinshi bikenewe gukorwa mu guhangana n’ibibazo by’abagaragaza impungenge ko baba bibwa, binyuze mu kubereka neza uko AI ikora.

Yagize ati "Turi kugerageza kubaka uburyo bushya bugaragaza niba AI iri gukoresha amakuru yawe cyangwa niba iri gukoresha uburyo ayo makuru yubatswemo (style) kugira ngo niba ari byo koko nyir’amakuru yishyurwe."

Iri koranabuhanga rya AI rikomeje guca ibintu, rifitiwe impungenge zikomeye kuko nko muri Gicurasi honyine ryambuye abantu 4000 imirimo, abantu bakagirwa inama ko bagomba kwiga indi mirimo itazabasimburamo kugira ngo aho kuba ikibazo ibe igisubizo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .