00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dodge yashyize hanze imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 March 2024 saa 04:12
Yasuwe :

Uruganda rukora imodoka rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dodge rwashyize ku isoko imodoka yarwo ya mbere ikoresha umuriro w’amashanyarazi.

Iyi modoka izwi nka ‘Dodge Charger Daytona 2024’ yamuritswe kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe mu 2024. Biteganyijwe ko izajya ku isoko mu mpera z’uyu mwaka.

Amakuru dukesha The Verge avuga ko uru ruganda rusanzwe rukora imodoka zifite moteri za V8, rwahisemo gukoresha moteri ebyiri z’amashanyarazi kuri iyi rwitegura gushyira hanze.

Kimwe mu bintu imodoka za Dodge zizwiho ni ukugira moteri ifite imbaraga inatanga urusaku rukabije hanze. Kugira ngo uru ruganda rudatakaza uyu mwihariko iyi modoka yahawe indangururamajwi zizajya zisohora urusaku nk’urw’imodoka zayo zisanzwe zikoresha lisansi.

Ibi byatewe n’uko mu busanzwe imodoka zikoresha amashanyarazi zidahinda cyangwa ngo zisohore urusaku.

Kimwe na Challenger zisanzwe ku isoko iyi nayo izasohoka mu moko abiri, R/T na Scat Pack. Buri bwoko muri ubu buzaba bufite imodoka y’imiryango ibiri ndetse n’indi y’imiryango ine.

Umuyobozi Mukuru wa Dodge, Tim Kuniskis, yavuze ko izi modoka nshya z’amashanyarazi uru ruganda rwatangiye gukora zizashyira iherezo ku modoka rwakoraga zikoreshwa na gaz.

Dodge ni rumwe mu nganda zikora imodoka zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibarizwa mu kigo cya Fiat Chrysler Automobiles kirimo n’izindi nganda nka Jeep, Ram, Fiat, Maserati, Alpha Romeo na Chrysler.

Uru ruganda rugiye gutangira gushyira ku isoko imodoka zo mu bwoko bwa Dodge Charger Daytona zikoresha amashanyarazi
Iyi modoka izaba ifite moteri ebyiri zikoresha umuriro w’amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .