00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yahawe uburenganzira bwo guhuza ubwonko bw’umuntu na mudasobwa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 26 May 2023 saa 06:47
Yasuwe :

Sosiyete y’Umunyemari Elon Musk izwi nka ‘Neuralink Corporation’ yahawe uburenganzira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo gutangira gukora ubushakashatsi bugamije guhuza imikorere y’ubwonko bw’abantu na mudasobwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Neuralink Corporation yatangaje ko yemerewe n’Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Amerika gutangira gukorera ubu bushakashatsi ku bantu.

Mu gihe ubu bushakashatsi bwaba bugenze neza, biteganyijwe ko iri koranabuhanga rya Neuralink Corporation rizafasha mu koroshya imikoranire hagati y’abantu, mudasobwa na telefone zigezweho.

Nk’igihe ushaka kwandika ikintu kuri mudasobwa ntibizaba bikiri ngombwa ko ukoresha intoki zawe, ahubwo uzajya ugitekereza gusa ubundi mudasobwa igikora.

Ku bijyanye na telefone ho nk’igihe ushaka guhamagara umuntu ntabwo bizajya bigusaba gukanda ahantu aho ariho hose, ahubwo uzajya utekereza gusa kuri icyo gikorwa ubundi usabe telefone yawe kugikora.

Kugira ngo iyi mikoranire y’ubwonko bwa muntu na mudasobwa ikunde, biteganyijwe ko ubyifuza azajya ashyirwa mu mutwe akuma (Chip) kazajya gahuza ubwonko bwe na mudasobwa.

Neuralink Corporation itangaza ko mu gushyira aka kuma mu mibiri w’umuntu hazajya hifashishwa ‘robots’ kugira ngo hirindwe amakosa ashobora gukorwa n’abantu.

Nyuma y’amasaha make ‘Neuralink Corporation’ yemerewe gutangira gukorera ubu bushakashatsi ku bantu, yahise itangiza igikorwa cyo kwandika abifuza kubukorerwaho.

Uretse koroshya itumanaho, biteganyijwe ko iri koranabuhanga rizajya ryifashishwa no mu buvuzi ku buryo rishobora gufasha abantu bafite ubumuga butandukanye barimo n’abari barahumye ku buryo bishoboka kongera kubona.

Elon Musk yahawe uburenganzira bwo gukora igerageza ryo guhuza ubwonko bw’umuntu na mudasobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .