00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ibimenyetso by’uko kuri Mars higeze ibiyaga

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 27 January 2024 saa 03:59
Yasuwe :

Icyogajuru cy’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, kiri mu butumwa kuri Mars, cyatanze amakuru, agaragaza ko hari ibimenyetso bigaragaza ko kuri uyu mubumbe higeze ibiyaga, byahanzwe n’amazi yari ari mu mwobo mugari ‘Jerezo Crater’ wo kuri uyu mubumbe.

Mu 2021, NASA yohereje iki cyogajuru ku mubumbe wa Mars, mu butumwa bwo gushakisha amakuru agaragaza ko haba harigeze kuba ibinyabuzima bito bitaboneshwa amaso no gufata impagararizi z’utuvungunyukira tw’amabuye n’ubutaka byaho kizabigarukana ku Isi kugira ngo bizifashishwe mu bushakashatsi.

Amafoto n’andi makuru y’ibanze iki cyogajuru cyagaragaje, byatumye abahanga mu bya siyansi bo muri Kaminuza ya California at Los Angeles [UCLA], n’iya Oslo, babikoraho ubushakashatsi.

Bashimangiye ko uyu mubunde ushobora kuba wigeze kubaho amazi n’ibinyabuzima bito cyane umuntu atabasha kubonesha amaso ye.

Amakuru yashingiweho muri ubu bushashatsi, yafashwe n’iki cyogajuru gifite ubugari nk’ubw’imodoka n’amapine atandatu, mu mezi atandukanye ya 2022, ubwo cyagendaga kizenguruka mu bice binyuranye by’uyu mubumbe uzwi nk’uw’umutuku.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi, byaje bishimangira ibyo izindi nyigo zagiye zikorwa kuva kera zagiye zigaragaza, ko Mars tuzi ubu igira ubukonje bukabije, idafite amazi n’icyizere cy’ubuzima, yigeza kugira ubushyuhe busanzwe, irangwa n’amazi kandi bikaba bishoboka ko yanaturwa.

Abashakashatsi, biteguye gukomeza gusuzuma neza ibi bimenyetso byakuwe mu mwobo mugari ‘Jerezo Crater’ bivugwa ko wiremye mu myaka miliyari eshatu ishize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .