00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiteye amatsiko kuri ‘Century SUV’, imodoka nshya ya Totoya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 September 2023 saa 05:07
Yasuwe :

“Century SUV’ ni imodoka nshya Toyota yashyize ku isoko, gusa ihera mu Buyapani aho uru ruganda rukomoka. Ubu igereranywa na Rolls-Royce Cullinan yakozwe n’Abongereza.

Ntabwo ari ubwa mbere Toyota ishyize hanze imodoka zo mu bwoko bwa ‘Century’ ariko hari bamwe bazireba ntibapfe kumenya ko ari iz’uru ruganda bitewe n’uko nta kirango cyarwo ziba zifite.

Aho kugira ikirango cy’ibiziga bisa n’ibinyuranamo kimenyerewe kuri Toyota, ‘Century’ zo ziba zifite ikirango cy’inyamaswa isa nk’isake ikunguta amababa isa n’iri kubika. Hari n’izindi modoka za Toyota zifite ibirango byihariye, nka Harrier na Toyota Mark X.

Igishya kuri iyi nshuro ni uko aribwo bwa mbere Toyota ishyize ku isoko imodoka ya Century, iri mu cyiciro cy’imodoka ziri hejuru zizwi nka SUV.

Ni imodoka ijya gusa neza na Rolls Royce Cullinan yagiye hanze bwa mbere mu 2018, ikaza gukundwa cyane by’umwihariko n’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kimwe na Rolls Royce Cullinan, Century SUV uyirebeye inyuma ushobora kwibwira ko iri mu cyiciro cya ‘sedan’ kuko isa nk’iciye bugufi ugereranyije n’izindi SUVs, nka Toyota Land Cruisers, Range Rovers, Mercedes-Benz G-Class, Cadillac Escalades n’izindi.

Mu burebure, ipima metero 5,2, ifite ubugari bwa metero 1,9. uburemere bwayo bwose ni toni 2.833.

Ikindi gitandukanya iyi modoka n’izindi SUV nyinshi ni uko yo itwara abantu bane na shoferi arimo mu gihe usanga hari n’izitwara barindwi cyangwa batandatu.

Kuba Century SUV itwara abantu bake biterwa n’uko igice cy’inyuma cyahawe ubushobozi bwo gutwara abantu babiri aho kuba batatu, kugira ngo bagende bisanzuye.

Iyi modoka ifite moteri ya V6, ishobora gukoresha lisansi n’umuriro w’amashanyarazi.

Biteganyijwe ko nibura buri kwezi Toyota izajya ishyira ku isoko imodoka zo muri ubu bwoko zigera kuri 30. Imwe izajya igurishwa 170.000$. Kimwe n’izindi modoka zo mu bwoko bwa ‘Century’, iyi nayo yagenewe isoko ry’imbere mu gihugu gusa.

2024 Century SUV ifite imiterere ijya gusa n’iya Rolls-Royce Cullinan
2024 Century SUV uyirebeye inyuma ushobora gutekereza ko ari Sedan
Igice cy'inyuma cy'iyi modoka cyicaramo abantu babiri aho kuba batatu
Iyi modoka niyo ya mbere ya SUV Toyota ishyize ku isoko mu zo mu bwoko bwa 'Century'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .