‘Chandrayaan-3’ yageze ku Kwezi amahoro kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama mu 2023. Iki cyogajuru cyatangiye ubutumwa bwacyo muri Nyakanga uyu mwaka.
Bivugwa ko agace iki cyogajuru cyaguyemo ariko icyogajuru cy’Abarusiya kizwi nka ‘Luna 25’ cyagerageje kugwamo ariko birangira gishwanyutse.
Kugeza ubu u Buhinde ni igihugu cya kane kibashije kohereza icyogajuru ku Kwezi, nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa ndetse n’iyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
Nubwo hari ibindi bihugu byabashije kohereza icyogajuru ku Kwezi, iki gihugu gifite umwihariko wo kuba aricyo cya mbere kibashije kugwisha icyogajuru cyacyo mu gice cy’amajyepfo cy’uyu mubumbe.
Bivugwa ko iki gice kizwi nka ‘lunar south pole’ aricyo kibarizwaho urubura ku Kwezi.
Ibi bihugu byabanje byo byagiye bigusha ibyogajuru byabyo mu gice cy’Ukwezi cyo hagati kuko aricyo gifite imiterere yorohereza ubushakashatsi.
Ku wa 14 Nyakanga mu 2023, nibwo iki cyogajuru cyahagurukiye mu kigo kizwi nka ‘Satish Dhawan Space’.
Ni ubwa kabiri u Buhinde bugerageza kohereza icyogajuru mu isanzure, nyuma y’uko mu 2019 bwari bwagerageje kohereza ‘Chandrayaan-2’ ariko bikarangira gishwanyutse.
Biteganyijwe ko mu minsi iki cyogajuru kizamara ku Kwezi kizakora ubushakashatsi bujyanye n’imiterere y’ubutaka bwo kuri uyu mubumbe n’ubundi bujyanye na siyansi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!