00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyogajuru cy’u Buhinde cyakoze amateka ku kwezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 August 2023 saa 04:37
Yasuwe :

U Buhinde bwatangaje ko Icyogajuru cya ‘Chandrayaan-3’ buherutse kohereza mu isanzure cyageze ku kwezi kigwa mu gice cy’Amajyepfo cy’uyu mubumbe.

‘Chandrayaan-3’ yageze ku Kwezi amahoro kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama mu 2023. Iki cyogajuru cyatangiye ubutumwa bwacyo muri Nyakanga uyu mwaka.

Bivugwa ko agace iki cyogajuru cyaguyemo ariko icyogajuru cy’Abarusiya kizwi nka ‘Luna 25’ cyagerageje kugwamo ariko birangira gishwanyutse.

Kugeza ubu u Buhinde ni igihugu cya kane kibashije kohereza icyogajuru ku Kwezi, nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa ndetse n’iyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

Nubwo hari ibindi bihugu byabashije kohereza icyogajuru ku Kwezi, iki gihugu gifite umwihariko wo kuba aricyo cya mbere kibashije kugwisha icyogajuru cyacyo mu gice cy’amajyepfo cy’uyu mubumbe.

Bivugwa ko iki gice kizwi nka ‘lunar south pole’ aricyo kibarizwaho urubura ku Kwezi.

Ibi bihugu byabanje byo byagiye bigusha ibyogajuru byabyo mu gice cy’Ukwezi cyo hagati kuko aricyo gifite imiterere yorohereza ubushakashatsi.

Ku wa 14 Nyakanga mu 2023, nibwo iki cyogajuru cyahagurukiye mu kigo kizwi nka ‘Satish Dhawan Space’.

Ni ubwa kabiri u Buhinde bugerageza kohereza icyogajuru mu isanzure, nyuma y’uko mu 2019 bwari bwagerageje kohereza ‘Chandrayaan-2’ ariko bikarangira gishwanyutse.

Biteganyijwe ko mu minsi iki cyogajuru kizamara ku Kwezi kizakora ubushakashatsi bujyanye n’imiterere y’ubutaka bwo kuri uyu mubumbe n’ubundi bujyanye na siyansi.

Iki cyogajuru cy’u Buhinde kizwi nka ‘Chandrayaan-3’ cyageze ku Kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .