00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitabo gishya cy’Umuyobozi w’Umujyi wa Dubai cyasohokeye mu isanzure

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 4 September 2023 saa 09:38
Yasuwe :

Igitabo cyanditswe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Dubai akaba na Minisitiri w’Intebe wa UAE, Sheikh Mohammed bin Rashid, cyamurikiwe bwa mbere mu isanzure n’Umuhanga mu by’isanzure Sultan Al Neyadi mu mpera z’icyumweru gishize.

Ni igitabo cyiswe ‘From the Desert to the Space’ ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanura ‘Kuva mu butayu kugera mu isanzure’ ahanini cyagenewe abana kigizwe n’inkuru eshanu zigaruka ku buzima n’urugendo bya Sheikh Mohammed n’ibyo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu [UAE] imaze kugeraho kuva mu 1971.

Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, Sultan Al Neyadi [wasohoye iki gitabo] yavuze ko yishimiye gutangaza “inkuru y’isohoka ry’iki gitabo cya Sheikh Mohammed ndi hano mu isanzure. Ni igitabo kigaruka ku nkuru z’ingenzi z’amabyiruka ye n’ibihe bya mbere bya UAE.”

“Imwe mu nkuru eshanu zigize iki gitabo Sheikh Mohammed agaruka ku rugendo rwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu bijyanye n’isanzure, nishimiye kuba umwe mu bagize uruhare ngo iki gitabo kigere hanze.”

Mu nkuru eshanu z’iki gitabo Sheikh Mohammed yibanze cyane ku masomo yakuye mu buzima bwe akiri umwana ashobora gufasha mu guhindura indangagaciro n’imyumvire mu buzima bw’umwana cyangwa umuntu mukuru.

Zimwe muri izo nkuru harimo ‘The Northern Tent’ igaruka ku iremwa rya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu [UAE] mu 1971.

‘My First Journey’ igaruka ku ruzinduko rwa mbere Sheikh Mohammed yagiriye i Londres ari kumwe na Se ndetse n’uburyo rwabaye imbarutso y’iyubakwa ry’ibibuga by’indege n’ishyiwaho rya Emirates Airline.

‘In The Secrets of the Sea’ ho Sheikh Mohammed yagarutse ku nkuru zatumye havuka ibitekerezo byo kubaka ibyambu bya Dubai.

‘First Place’ Sheikh Mohammed avuga byinshi ku nyubako ndende ya Burj Khalifa.

‘My first Teacher’ ni inkuru igaruka ku buryo inzozi ze zo gufasha igihugu cye kujya mu isanzure zabaye impamo ubwo bwa mbere iki gihugu cyoherezaga icyogajuru mu isanzure mu 2020.

Kuri ubu Sultan Al Neyadi ari mu cyogajuru mu isanzure hafi y’Isi ahitwa muri ‘Low Earth Orbit’ (LEO) kuva muri Werurwe uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .