00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigendajuru cya Nasa cyagejeje ku Isi utuvungukira twa ‘Asteroid Bennu’ tuzifashishwa mu bushakashatsi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 25 September 2023 saa 09:48
Yasuwe :

Ikigendajuru cyari mu butumwa bwiswe Osiris-Rex cy’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, cyagejeje ku Isi utuvungukira two ku ibuye rinini mu isanzure rizwi nka ‘Asteroid Bennu’ twari twarafashwe mu 2020 ubwo iki cyageraga kuri iri buye.

Iki kigendajuru cyaguye ku butaka bwo mu Burengerazuba bw’ubutayu muri leta ya Utah.

Nyuma y’imyaka ibiri gitangiye urugendo rwacyo rukigarura ku Isi, cyasesekaye ku Isi kuri iki Cyumweru ku ya 24 Nzeri 2023 saa 16:52 ku masaha yo mu Rwanda, mbere ho iminota itatu ku gihe cyari cyarateganyijwe. Cyari gifite umuvuduko wa kilometero 12 ku isegonda (27,000mph).

Nasa yatangaje ko utu tuvungunyukira tungana na garama 250 (9oz) duhagije mu bushakashatsi ishaka gukora.

Ngo utu tuvungunyukira tuzifashishwa mu kumenya byimbitse ibyerekeye ibuye rinini rya ‘Bennu’ ngo kuko hari ibyago byinshi by’uko rishobora kuzagonga Isi byibuze mu myaka 300 iri imbere.

Abashakashatsi bakeka ko ibimenyetso bishobora gutanga amakuru y’uburyo ku Isi haje kuba ubuzima n’inkomoko y’imibumbe irimo Izuba, kuva mu myaka miliyari 4,5 ishize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .