00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo yohereje mu kirere satellite y’ubutasi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 December 2023 saa 10:59
Yasuwe :

Koreya y’Epfo yohereje mu kirere satellite yayo ya mbere y’ubutasi nyuma y’ibyumweru bibiri na Koreya ya Ruguru na yo itangaje ko iyayo yageze neza mu kirere.

Satellite ya Koreya y’Epfo yiswe “ KOREA”. Yoherejwe mu kirere na rockette za SpaceX, Ikigo cy’Umuherwe Elon Musk. Yohererejwe mu Gace ka Vandenberg muri Leta ya California muri Amerika.

Iyi satellite izafasha Koreya y’Epfo kugenzura umuturanyi wayo, Koreya ya Rugyuru, ahanini ku bijyanye n’ikoreshwa ry’intwaro za nucléaire. Magingo aya, iki gihugu cyagenderaga ku makuru y’ubutasi cyahabwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi satellite izakorera mu ntera iri hagati ya kilometero 400 na 600 hejuru urenze Isi, aho ishobora kuba yagenzura akantu gato gafite nibura santimetero 30.

Koreya y’Epfo ifite gahunda zo gukomeza uru rugamba rwo guhangana na Koreya ya Ruguru, ndetse ishaka kohereza izindi satellite enye z’ubutasi mbere y’uko umwaka wa 2025. Ni gahunda yihaye yo guhoza ijisho ku bikorerwa i Pyongyang.

Iyi satellite igiye gutata ibikorwa byose bya Koreya ya Ruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .