Amakuru y’iki kirwa yamenyekanye binyuze mu mafoto yafashwe n’Ingabo z’u Buyapani zirwanira mu Mazi, JMSDF. Ni amafoto agaragaza ibimeze nk’ibiturikira hagati mu mazi.
CNN dukesha iyi nkuru yavuze ko aya makuru avuga ko iruka ry’ikirunga ariryo ryabaye imbarutso y’iremwa ry’iki kirwa kitarahabwa izina, yayahamirijwe n’Ikigo Gishinzwe Iteganyagihe mu Buyapani, JMA.
Mu minsi ishize umwarimu w’ubumenyi bw’ibirunga muri Kaminuza ya Tokyo, Setsuya Nakada, yagaragarije ikinyamakuru ‘Japan Times’ ko ibikoma [magma] byari bimaze igihe kinini munsi y’amazi ku buryo byari byitezwe ko mu gihe runaka hashobora kuba nk’ibyabaye.
Iki kirwa cyavutse kiri mu bilometero 1,200 uvuye ku butaka mu Majyepfo y’u Buyapani n’ikilometero kimwe gusa uvuye ku kindi cyari gisanzwe cya Iwo Jima, ikirwa gifite amateka akomeye cyane, cyarwaniweho intambara y’Isi ya Kabiri, ababarirwa mu bihumbi bakahasiga ubuzima.
Si ubwa mbere ikintu nk’iki kibaye mu Buyapani, kuko mu 1707 ikirwa Hoei-jima, nacyo cyavutse muri ubwo buryo. Ni ikirwa giherereye mu bilometero 10 mu Majyepfo y’ikirwa cya Oshima.
Mu 1886 kandi iruka ry’ikirunga cya Io-jima, ryatumye havuka ikindi gishya cya Nishino-shima. Ibi ahanini biterwa n’uko u Buyapani buherereye mu gice cy’Inyanja ya Pacific kizwi nka ‘Pacific Ring of Fire’ gikunda kwibasirwa n’imitingito n’iruka ry’ibirunga inshuro nyinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!