00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NASA irateganya kohereza icyogajuru ku Izuba

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 31 December 2023 saa 11:06
Yasuwe :

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ibijyanye n’isanzure, NASA, cyatangaje ko giteganya kohereza ku Izuba icyogajuru cyise ’Parker Solar Probe’.

Nk’uko BBC ibivuga iki cyogajuru kizoherezwa ku itariki tariki 24 Ukuboza 2024.

Dr Nour Raouafi uri mu bahanga bari gutegura uyu mushinga, yatangaje ko uri hafi kunoga. Ati “Turi hafi yo kugera kuri iyo nyenyeri.”

Biteganyijwe ko iki cyogajuru nigihaguruka ku Isi, kizagendera ku muvuduko w’ibilometero 195 mu isegonda. Bivuze ko kibaye kivuye muri New York kijya i Londres mu Bwongereza, cyagenda amasegonda 30 yonyine.

Iki cyogajuru cyamuritswe muri Kanama 2018. Umuvuduko mwinshi cyakoresheje kuva cyatangira koherezwa mu isanzure ni ibilometero ibihumbi 635,266 ubwo cyoherezwaga hafi y’Izuba.

Abahanga mu bumenyi bw’isanzure bahamya ko ari ubwa mbere igikoresho cyakozwe n’ikiremwamuntu kizaba kigendeye ku muvuduko nk’uyu.

Ibi byashimangiwe n’ubuyobozi bwa laboratwari ya kaminuza ya John Hopkins yigisha Ubugenge, bwagize buti “Ibi bizaba ari intambwe ikomeye ku kiremwamuntu. Bizaba bimeze nko kugera ku kwezi byabaye mu 1969.”

Mu gihe NASA yazabasha kugeza iki cyogajuru ku Izuba nk’uko ibyifuza, Isi yazarimenyaho andi makuru menshi ashobora kuyifasha mu buzima bwayo bw’ahazaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .