Nasa kuri uyu wa Kane yatangaje ko amafoto yafashwe n’indebakure (telescope) ya Hubble, agaragaza ibice bito by’amabuye byasakaye nyuma yo kugongana, uburyo bwafashwe nk’ubugamije kurinda Isi kuba yagongana n’aya mabuye agize imibumbe mito.
Ni yo ntego yari igambiriwe ubwo icyo kigendajuru cyayo cyoherejwe mu isanzure cyabashaga guhindura inzira y’ibuye rinini rizwi nka Dimorphos, nk’intego yari yahawe ubutumwa bwiswe Double Asteroid Redirection Test, DART.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 26 Nzeri 2022, mu igerageza ry’uburyo bwajya bwifashishwa mu kurinda ko isi yagongana n’ibibuye bigize imibumbe mito, bishobora guteza akaga ku Isi.
Umusesenguzi mu by’isanzure, David Jewitt, wo muri Kaminuza ya California i Los Angeles, yagize ati “Tubona ibice bito byinshi birimo kugabanya uburemere n’imbaraga ku kintu cyari kigambiriwe. Umubare, ingano n’imiterere yabyo igaragaza ko byavuye kuri Dimorphos kubera icyo gikorwa cyabaye.”
Icyo gikorwa cyabaye muri Nzeri 2022 cyari kigamije kureba niba bishoboka ko ikibuye kigenda mu isanzure gishobora guhindurirwa icyerekezo.
Ni igikorwa cyatanze umusaruro, kuko ikigendajuru cyoherejwe byagonganye kirimo kugendera ku muvuduko wa kilometero 22,530 ku isaha.
Abahanga mu by’isanzuro bavuga ko ubu buryo bushobora kuzajya bwifashishwa mu gihe isi yaba ikomeje gusatirwa n’ikibuye bishobora kugongana, bikaba byashyira ubuzima mu kaga.
Nubwo icyo gikorwa kirema ibindi bibuye bito, byo ngo ntabwo biteye inkeke kuri uyu mubumbe utuwe n’abantu.
Jewitt yasobanuye ko ibice bito byavutse icyo gihe byo bigendera ku muvuduko wa 1km/h, wo ukaba uri hasi cyane.
Nibura habazwe ibibuye 37, bifite umurambararo wa metero hagati ya 0.9 na 6.7.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!