00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SpaceX na NASA bigiye gukora ubushakashatsi burenga 200 mu isanzure

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 4 March 2024 saa 11:06
Yasuwe :

Ikigo cya SpaceX ku bufatanye n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ibijyanye n’isanzure, NASA, byohereje mu isanzure abahanga bane bagiye kumarayo amezi atandatu, aho byitezwe ko bazakora ubushakashatsi burenga 200 butandukanye ariko bwose buhurira ku gutegura ikiremwamuntu kuba cyamara igihe kirekire mu isanzure.

Ni urugendo rwatangiye ku Cyumweru ku ya 3 Werurwe 2024, ubwo icyogajuru cyiswe Dragon, cyari kirimo abahanga mu by’Isanzure bane, cyahagurukiye mu cyanya cya NASA Kennedy Space Center muri Florida, mu butumwa bwahawe izina rya Crew-8.

Aba bahanga bagiye muri iki cyogajuru barimo Matthew Dominick akaba ari nawe muyobozi wabo, Michael Barratt ugiyeyo ku nshuro ya gatatu, Jeanette Epps, na Alexander Grebenkin.

Iki cyogajuru biteganyijwe ko kizahagarara kuri sitasiyo yabyo mu Isansure [International Space Station- ISS], iherereye mu bilometero 400 uvuye mu ku Isi, akaba ari naho kizaguma mu gice cy’umwaka.

Bumwe mu bushakashatsi buzakorwa ni ukureba niba gukorera ingendo mu isanzure cyangwa kumarayo igihe kinini bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’ibice bigize umubiri w’umuntu.

Ikindi ni ukureba niba rukuruzi yo mu isanzure n’imirasire y’Izuba iba ifite ingufu, bitakwangiza ibimera mu gihe bibaye ngombwa ko bihaterwa mu rwego rwo gushakira ibiribwa abantu baba bagiye kuhamara igihe kinini.

Amatembabuzi aba mu mubiri w’umuntu arareremba iyo ari mu Isanzure bigatuma ashobora kugira ibibazo by’umutwe n’amaso. Mu bushakashatsi buzakorwa hazarebwa uko umubiri w’umuntu ushobora guhangana n’iki kibazo hifashishijwe uburyo butandukanye.

Hazarebwa kandi uburyo bushobora kwifashishwa mu gukura Carbon- CO2 mu mwuka ku buryo abari mu isanzure bazajya babona umwuka uhagije wo guhumeka uturutse yo n’uwo kumeza ibimera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .