Icyogajuru kirimo aba bushakashatsi barindwi cyagahurutse i Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatandatu.
Biteganyijwe ko mu mezi ane aba bashakashatsi bazamara mu isanzure baziga ku bintu bitandukanye birimo kureba niba bagiteri zizamukana n’abantu mu cyogajuru zishobora gukomeza kubaho na nyuma yo kugera mu isanzure.
Aba bushakashatsi kandi bazasuzuma uko ibitotsi umuntu agira igihe ari ku Isi bitandukanye n’ibyo agira ari mu isanzure. Ibi bizakorwa hapimwa ubwonko bw’umuntu usinziriye mu cyogajuru.
Uretse ubu bushakashatsi, aba bahanga bazakora n’inyigo igaragaza niba abantu bashobora gusukura amazi baba bakoresheje mu cyogajuru kugira ngo yongere gukoreshwa, hagendewe ku kureba ubushobozi bwa mikorobe ziba zayagiyemo.
Biteganyijwe ko iki cyogajuru kizagera mu isanzure ku Cyumweru, abashakashatsi bagahita batangira imirimo yabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!