00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SpaceX yohereje mu isanzure ‘satellites’ 23

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 31 October 2023 saa 10:48
Yasuwe :

Ikigo SpaceX cy’umunyemari Elon Musk, cyohereje mu isanzure icyogajuru cya Falcon 9 kirimo ‘satellites’ nto 23, zigiye gufatanya n’izindi zisanzweyo mu mushinga wa Starlink wo gukwirakwiza internet mu bice bigoye hirya no hino ku Isi.

Iki cyogajuru cyahagurutse ku wa Mbere saa Saba n’iminota 20 ku masaha yo mu Rwanda, gihagurukira i Cape Canaveral muri leta ya Florida.

Nyuma y’iminota hafi 66 iki cyogajuru gihagurutse, izi satellites zagejejwe ahazwi nka ‘Low Earth Orbit’ [LEO], aho zigomba kuba ziri mu ntera ya kilometero 563 uvuye ku Isi.

Kuri ubu habarurwa satellites zirenga ibihumbi bitanu za SpaceX ziri mu Isanzure, zose z’umushinga wa Starlink wo gukwirakwiza internet ku Isi.

SpaceX niyo ifite agahigo ko kohereza satellites inshuro nyinshi mu isanzure mu mwaka umwe, aho mu 2022 yazoherejeyo inshuro 61 mu gihe muri uyu mwaka imaze kuzohereza inshuro 74. Bivuze ko ugereranyije buri minsi 4.1 SpaceX yohereza satellite mu isanzure.

SpaceX yohereje mu isanzure izindi satellites 23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .