Iki cyogajuru cyahagurutse ku wa Mbere saa Saba n’iminota 20 ku masaha yo mu Rwanda, gihagurukira i Cape Canaveral muri leta ya Florida.
Nyuma y’iminota hafi 66 iki cyogajuru gihagurutse, izi satellites zagejejwe ahazwi nka ‘Low Earth Orbit’ [LEO], aho zigomba kuba ziri mu ntera ya kilometero 563 uvuye ku Isi.
Kuri ubu habarurwa satellites zirenga ibihumbi bitanu za SpaceX ziri mu Isanzure, zose z’umushinga wa Starlink wo gukwirakwiza internet ku Isi.
SpaceX niyo ifite agahigo ko kohereza satellites inshuro nyinshi mu isanzure mu mwaka umwe, aho mu 2022 yazoherejeyo inshuro 61 mu gihe muri uyu mwaka imaze kuzohereza inshuro 74. Bivuze ko ugereranyije buri minsi 4.1 SpaceX yohereza satellite mu isanzure.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!