00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwohereje icyogajuru ku kwezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 August 2023 saa 12:57
Yasuwe :

U Burusiya bwohereje mu kirere icyogajuru kigiye mu iperereza ku kwezi, mu butumwa bwa mbere mu myaka 50 ishize.

Iki cyogajuru cyahagurutse i Moscow mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu. Byitezwe ko izagera mu gice kibarizwamo ukwezi mu minsi itanu.

Kizamara umwaka ku kwezi ndetse gishinzwe kuzakora ubushakashatsi ku butaka buboneka kuri uwo mubumbe, kikazagaruka ku Isi kibutwaye.

Ubu butumwa ni ubwa mbere u Burusiya bukoreye mu isanzure kuva ikigo cyabwo kibishinzwe, Roscosmos, gihagaritse imikoranire n’ibihugu byo mu
Burayi kubera intambara yo muri Ukraine.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .