00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwenge buremano ‘AI’ mu mashuri: Umuti cyangwa uburozi?

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 27 July 2023 saa 03:57
Yasuwe :

Ikaze mu Isi y’ubwenge buremano, Artificial Intelligence (AI), bwamaze guhindura ibintu byinshi mu mibereho ya muntu yaba mu kazi, mu mashuri, ubuzima busanzwe n’ibindi.

Ubu buhanga bwo guha imikorere ya za mudasobwa ubushobozi bwo kwigana ubwenge bw’umuntu ndetse rimwe bukarushaho, bumaze igihe kitari kinini butangiye gukoreshwa hirya no hino ariko bwamaze kuyobokwa n’abatari bake kandi bakabukoresha ku bwinshi.

Mu kazi hari aho batagikenera abakozi basanzwe cyangwa ubwenge bwabo kubera ko basimbuwe na za mudasobwa zikoresha ubuhanga bw’ubwenge buremano.

Urugero nk’abakozi bo mu rwego rw’ikoranabuhanga mu bigo bitandukanye ku Isi basaga 4000 babuze akazi muri Gicurasi uyu mwaka. BBC yatangaje ko nibura imirimo irenga miliyoni 300 ishobora gutwarwa n’iri koranabuhanga.

Umwe mu bahoze ari abakozi b’Ikigo cy’Ikoranabuhanga, Google, akanagira uruhare mu ikorwa rya AI y’iki kigo, Geoffrey Hinton, yatangarije The New York Times ko yicuza uruhare yagize mu ikorwa rya AI ndetse ngo akaba atewe impungenge n’ahazaza h’akazi ka muntu kuko ngo ibyinshi bikorwa n’abantu iri koranabuhanga ribikora ndetse hakaba naho ribikora neza kurusha abantu.

Nubwo bimeze bityo ariko muri rusange umuntu yavuga ko iri koranabuhanga ryazanye ibyiza dore ko aho rikoreshwa bigaragara ko ryoroshya imirimo imwe n’imwe ikorwa buri munsi kandi umusaruro ukiyongera kuruta uko byari bisanzwe.

Ibi bikaba bishimangirwa neza n’abanyeshuri bifashisha iri koranabuhanga rikoreshwa mu gutanga amakuru hafi ya yose y’akenewe bitewe n’ayo uyikoresha ashaka.

Hari bamwe mu banyeshuri bavuga ko iri koranabuhanga ryaborohereje uburyo bwo gukurikirana amasomo yabo urugero nk’umwanya batakazaga bashakisha amakuru y’ikintu runaka rimwe na rimwe ntibanayabonye cyangwa bakabona make.

Bemeza ko kwifashisha zimwe muri porogaramu z’ubwenge buremano bisaba gusa kwandika neza icyo uyisaba maze ukabona amakuru yose wifuza.

Izi porogaramu zagiye zikorwa n’ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye birimo Google, Amazon, Microsoft, Apple, OpenAI n’ibindi. Bitewe n’uburyo zikoramo ni zo zifashishwa n’abanyeshuri cyane kubera ko zibangutse mu gusubiza ibibazo byazibajijwe.

IGIHE yaganiriye na bamwe mu banyeshuri muri za kaminuza hirya no hino maze bagaragaza uko babona iri koranabuhanga dore ko barikoresha buri munsi mu gukurikirana amasomo yabo.

Umunyeshuri muri Kaminuza ya Mount Kigali, Mucyo Kevin, yavuze ko we icyo abona cy’ingenzi cyane kuri iki koranabuhanga ari uko aryifashisha mu gushaka amakuru y’ingenzi arenze ku yo aba yahawe mu ishuri.

Yagize ati “Akarusho ni uko umuntu aba ashobora kubona amakuru menshi aturutse ku mbuga zitandukanye ziriho iby’amasomo byose akayabonera ahantu hamwe yewe afite na reference”.

Yakomeje ati “Ariko noneho twisuzumye nk’abanyeshuri tubona ko byoroye ingeso mbi y’ubunebwe aho n’ibintu bisanzwe twabaga twakwitekerereza ngo dukore, ubu ubona ikibazo ugahita wihutira gukoresha AI nk’urugero, ugahita uvuga ngo nta mwanya wo gutekereza ndabishyira muri ‘Chatgpt’ ibinkorere ugasanga biri kugenda bitwangiza.”

Iri koranabuhanga ryifashishwa mu gutanga amakuru ku bibazo riba ryabajijwe

Undi munyeshuri wo muri Kaminuza ya Duisburg-Essen Universität, mu Budage, Shalom Shema, avuga ko iri koranabuhanga ritanga amakuru riba ryagaburiwe n’abarikora cyangwa abashinzwe porogaramu zaryo ugasanga ritanga amwe adahinduka.

Ati “Nk’iyo umwarimu abibonye biramworohera guhita abona aho byavuye kandi ntabwo biba bisa neza.”

Hari inyigo yakozwe n’Ikigo ‘Palgrave Communications’ kibinyujije mu kinyamakuru cyacyo ‘Humanities and Social Sciences Communications’, hagamijwe kugaragaza ingaruka z’iri koranabuhanga ry’ubwenge buremano mu gufata ibyemezo mu banyeshuri, kumenya ikigero cy’ubunebwe ryazanye mu banyeshuri no kumenya uko umutekano w’amakuru y’abarikoresha uba uhagaze.

Iyi nyigo yakorewe ku banyeshuri 285 bo muri kaminuza zitandukanye mu bihugu bya Pakistan n’u Bushinwa, igaragaza ko ubunebwe mu banyeshuri bwari ku kigero cya 68.9%, ikibazo cy’umutekano w’amakuru y’abanyeshuri cyari ku kigero cya 68.6% ndetse ikagaragaza ko iri koranabuhanga ryatumye abanyeshuri bananirwa gufata icyemezo mu kintu runaka ku kigero cya 27.7%. Ushingiye kuri iyi nyigo ubona ko ubunebwe ari bwo buri ku kigero cyo hejuru.

Umwarimu muri Kaminuza ya Mount Kigali, Festus Irungu, yavuze ko iri koranabuhanga ari ingirakamaro yaba ku munyeshuri n’umwarimu cyane.

Ati “Ku banyeshuri bashobora kubona ibikoresho n’amakuru byisumbuye ku byo tuba twabahaye kandi bakabona ibyo basobanukiwe neza n’aya masomo aba asa naho akomeye cyangwa abagora kuyumva we ashobora kwifashisha AI maze akayumva mu buryo bwe.”

Yakomeje avuga ko “Gusa nanone iyo uyikoresha abaye imbata yayo atakaza bwa bushobozi yari afite bwo kwitekerereza, bukagenda bugabanuka gahoro gahoro.”

Nubwo bimeze bityo ariko Ikigo Axon Park kigaragaza ko 99.5% bya kaminuza 509 zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano ari ryo rizaba ari ipfundo ry’uburezi buzitangirwamo mu myaka itatu iri imbere.

Iki kigo cyita ku guteza imbere ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Burezi kigaragaza ko iry’ubwenge buremano rifasha abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Murcia yo muri Espagne kubona amakuru ahamye y’ibyo bifuza byibuze ku kigero cya 91% ndetse rigasubiza neza ibibazo ibihumbi 10 ku gihembwe by’abanyeshuri bo mu Kigo Georgia Institute of Technology ku kigero cya 97%.

Umwarimu muri Kaminuza ya Mount Kigali, Festus Irungu, avuga ko iyo iri koranabuhanga rikoreshejwe cyane umuntu ashobora gutakaza ubushobozi bwo kwitekerereza
Mucyo Kevin avuga ko iri koranabuhanga ryatumye abanyeshuri bakuza ubunebwe batagishaka kwitekerereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .