00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Porsche igiye gushyira ku isoko imodoka ya kabiri ikoresha amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 January 2024 saa 06:55
Yasuwe :

Uruganda rw’Abadage, Porsche AG, rwatangaje ko rwitegura gushyira ku isoko imodoka ya kabiri ikoresha amashanyarazi, nyuma ya Taycan rwashyize hanze mu 2019.

Iyi modoka izashyirwa hanze izwi nka Macan SUV. Yari isanzwe ku isoko, gusa ni ubwa mbere hagiye gukorwa ubwoko bwayo bw’ikoresha amashanyarazi.

Iyi Macan SUV izaba ifite ubushobozi bwo kwakira chargeurs zongeramo umuriro za 270kW. Kugira ngo bateri yayo ive ku muriro wa 10% igere kuri 80% bizajya bifata iminota 21 gusa.

Porsche yavuze ko izatangaza ibilometero iyi modoka ishobora kugenda igihe bateri yayo yuzuye, mbere y’iminsi mike ngo ijye hanze, gusa amakuru hari avuga ko ishobora kuzaba ifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 490.

Iyi modoka izaba irimo amoko abiri, Macan 4 na Macan Turbo. Ikizaba kizitandukanye ni imbaraga zifite.

Mu gihe 2024 Porsche Taycan igura 92,550$, Biteganyijwe ko iyi yo izaba ihendutse kuko nk’igiciro cya Macan 4 kizahera kuri 78,800$, mu gihe icya Macan Turbo cyo kizaba ari $106,950.

Macan SUV ni imodoka ya kabiri ikoresha amashanyarazi igiye gushyirwa ku isoko n’uruganda Porsche AG

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .