00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatangiye gukina imikino y’ikoranabuhanga abifashijwemo n’akuma kagenzura imikorere y’ubwonko

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 21 March 2024 saa 01:12
Yasuwe :

Umuntu wa mbere washyizwemo akuma kagenzura imikorere y’ubwonko bwe kakozwe na Sosiyete Neuralink y’umuherwe Elon Musk, yatangiye gukina imikino itandukanye ku ikoranabuhanga, aho yifashisha ubwonko agatangira gukoresha mudasobwa ye.

Noland Arbaugh, yakoze impanuka y’imodoka mu 2016 afite imyaka 21, bituma ingingo zimwe na zimwe z’umubiri we zihagarara gukora.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo iyi sosiyete ya Musk, yamushyizemo akuma gakoresha ubwonko, kamushoboza kugenzura mudasobwa ye. Ni ubwa mbere igikorwa nk’icyo cyari kibaye.

Elon Musk, yatangaje ko kuba ingingo z’umuntu zidakora bitavuze ko adafite icyo yakora, ariyo mpamvu yatangije ibi bikorwa aho yari agamije ko umuntu yazajya ashyirwamo aka kuma maze akajya atekereza.

Ibyo ashatse ko bikorwa bikorwa ako kanya n’imashini-muntu (robot) cyangwa mudasobwa bitabaye ngombwa ko hakoreshwa amaboko cyangwa izindi ngingo ze.

Noland ati “Ku mbaga byagenze neza cyane, kandi byari byoroshye.”

Kuri uyu wa Gatatu, ikigo cya Neuralink Corp, cyagaragaje imbonankubone amashusho ya Noland, ari gukina imikino ku ikoranabuhanga ya Civilization VI na Chess ategekesha mudasobwa ubwonko bwe.

Noland w’imyaka 29 yagize ati “Nari narihebye nziko ntazongera gukina iyi mikino. Iri koranabuhanga ryamaze kumpindurira ubuzima.”

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe kuri uyu wa Gatatu, Musk, yavuze ko hari igihe kizagera iri koranabuhanga rijye rigarurira abantu ubushobozi bwo kureba. Yagize ati “Gukuraho ubuhumyi ni cyo gikurikiyeho nyuma y’uko ubu umuntu ashobora kunyuza intekerezo ze muri mudasobwa.”

Yatangiye gukina imikino ku ikoranabuhanga abifashijwe n’akuma yashyizwemo kagenzura imikorere y’ubwonko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .