00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alan Boileau yegukanye etape ya 5 ya Tour du Rwanda 2021, Eyob Metkel arayobora (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Israel Ishimwe
Kuya 6 May 2021 saa 09:54
Yasuwe :

Umufaransa w’imyaka 21, Alan Boileau ukinira B&B Hotels, ni we wegukanye etape ya gatanu ya Tour du Rwanda 2021, yahagurukiye i Nyagatare igasorezwa Kimironko ku ntera y’ibilometero 149,3 kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gicurasi 2021.

Alan Boileau wakoresheje amasaha atatu, iminota 28 n’amasegonda 45, yegukanye agace ke ka gatatu mu isiganwa ry’uyu mwaka nyuma yo gutwara aka kabiri i Huye n’aka gatatu i Gicumbi.

Elias Van Breussegem ukinira Tarteletto- Isorex, yacomotse asiga abandi batatu: Goeman (Tarteletto), Holler (Bike Aid) na Mohd Zariff (Terengganu) bavanye i Nyagatare, mu bilometero 15 bya nyuma ubwo bamanukaga mu Kabuga ka Musha.

Umusozi wa Kigali Parents wari mu kilometero cya nyuma ni wo wabaye imbogamizi kuri uyu mukinnyi ukomoka mu Bubiligi, asigwa n’abarimo Alan Boileau, Vuillermoz Alexis (Total Direct Energie) na Eyob Metkel (Terengganu) wabaye uwa gatatu asizwe amasegonda abiri na babiri ba mbere.

Gusa, Umunya-Eritrea Eyob Metkel ni we wahise wambara umwenda w’umuhondo amaze gukoresha amasaha 16, iminota 42 n’amasegonda atanu, arusha abiri Rodriguez Christian Martin wa Direct Energie.

Umunya-Colombia Sánchez Vergara Brayan wari wambaye umwenda w’umuhondo, arushwa amasegonda 20 ku rutonde rusange nyuma yo kuba uwa 16 kuri etape ya gatanu, aho yasizwe amasegonda 22.

Umunyarwanda wasoreje hafi uyu munsi ni Byukusenge Patrick (20) wakurikiranye na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ (21), bombi bakinira Benediction Ignite, aho basizwe amasegonda 28 mu gihe Uhiriwe Byiza Renus (23, Team Rwanda) yasizwe amasegonda 34 kimwe na Habimana Jean Eric (25) wa SACA.

Ku rutonde rusange, Muhoza Eric (28) ni we uza hafi, aho kuri ubu arushwa iminota itandatu n’amasegonda 48 mu gihe Nsengimana Jean Bosco (30), Manizabayo Eric (31), Nsengiyumva Shemu (35), Gahemba Barnabé (36) na Mugisha Samuel (40) aribo bari muri 40 ba mbere.

Tour du Rwanda 2021 izakomeza ku wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021 hakinwa agace ka gatandatu kazahagurukira i Kigali (kuri Convention Centre) kagasorezwa Mont Kigali ku ntera y’ibilometero 152,6, ariko kanyuze i Gicumbi na Rulindo.

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

  Uko abakinnyi bahembwe kuri etape ya Nyagatare- Kigali

  • Umukinnyi watwaye etape wahemwena Mutzig: Alan Boileau (B&B Hotels):
Alan Boileau nyuma yo kwegukana agace ka gatanu kakaba aka gatatu atwaye mu isiganwa ry'uyu mwaka
  • Umukinnyi wambaye umwenda w’umuhondo utangwa na VISIT RWANDA: Eyob Metkel (Terengganu)
Umunya-Eritrea Eyob Metkel ni we wambaye umwenda w'umuhondo
  • Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi wahembwe na COGEBANQUE: Lennert Teugels (Tarteletto-Isorex):
Lennert Teugels akomeje kwambara umwenda w'umukinnyi urusha abandi guterera imisozi
  • Umukinnyi warushije abandi kubaduka ‘sprint’ wahembwe na SP: Lennert Teugels (Tarteletto-Isorex):
Lennert Teugels yambaye kandi umwambaro w'umukinnyi urusha abandi gukora 'sprint'
  • Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na PRIME INSURANCE: Nahom Zerai (Eritrea):
Nahom Zerai wo muri Eritrea ni we mukinnyi muto ukomeje kwitwara neza
Abaturarwanda babanzaga gusobanurirwa serivisi zitangwa na Cogebanque hanyuma bagafunguza na konti
  • Umunyafurika mwiza wahembwe na RWANDAIR: Eyob Metkel (Terengganu):
Eyob Metkel yambaye kandi umwenda w'Umunyafurika mwiza
  • Ikipe yitwaye neza yahembwe na INYANGE INDUSTRIES: B&B Hotels
B&B Hotels yongeye guhembwa nk'ikipe yitwaye neza

 ALAN BOILEAU YEGUKANYE AGACE KA GATANU KA TOUR DU RWANDA 2021

Umufaransa Alan Boileau wa B&B Hotels ni we usesekaye Kimironko mbere akurikiwe na Vuillermoz (Direct Energie) na Eyob Metkel.

  13:30: Hasigaye ibilometero bine gusa:

Nikodemus Holler wa Bike Aid yasizwe umunota n’amasegonda 16 na Van Breussegem mu gihe igikundi cyo cyasigaye umunota n’amasegonda 39. Umusozi wa Kigali Parents ni wo ubisobanura byose mu kilometero cya nyuma.

  13:24: Bihinduye isura: Van Breussegem ashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 30 mu gihe hasigaye ibilometero 9,3. Ageze ku ruganda rwa INYANGE.

13:21: Van Breussegem yasize Goeman na Mohad Zariff amasegonda 12 mu gihe Nikodemus Holler yasigaye amasegonda 22.

 Cogebanque nka Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi yaherekeje amagare binyuze muri Poromosiyo yise "Tugendane"

“Tugendane” ni poromosiyo igamije gufasha Abanyarwanda guhindura inzozi zabo mu by’imari impamo. Bumwe mu buryo ushobora kugendana na Cogebanque ni ugukoresha imiyoboro yayo y’ikoranabuhanga mu kwishyura serivisi n’ibicuruzwa, kohereza amafaranga n’ibindi.

Cogebanque kugeza ubu ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu, aba-agents 600, ibyuma bikoreshwa mu kubikuza bizwi nka ATM 36. Uretse ubu buryo abakiliya ba Cogebanque kandi bashobora kubona serivisi za banki yabo bifashishije telefoni ibizwi nka Mobile Banking, bakoresheje uburyo buzwi nka USSD aho bakanda *505# cyangwa bagakoresha apulikasiyo y’iyi banki izwi nka “Coge mBank”.

Hasigaye ibilometero 10 gusa.

13:18: Van Breussegem acitse abo bari kumwe mu gihe habura ibilometero 15 gusa ngo isiganwa rirangire. Agiye wenyine mu gihe harimo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 25.

13:01: Ku kilometero cya 116, Goeman (Tarteletto), Van Breussegem (Tarteletto), Holler (Bike Aid) na Mohd Zariff (Terengganu) bashyizemo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 40 kivuye ku minota itatu n’amasegonda 10 hagati yabo n’igikundi.

  12:52: AMANOTA Y’UMUSOZI WA MBERE WA NTUNGA yegukanywe na :

1. Holler
2. Goeman

Hasigaye ibilometero 37 gusa.

12:34: Abakinnyi bageze kuri Kaminuza (Campus) ya Rwamagana, ikinyuranyo cyongeye kuzamuka, kigeze ku minota ibiri n’amasegonda 50.

  AMANOTA YA SPRINT YA KABIRI ATANGIWE RWAMAGANA ku kilometero cya 98,9, yegukanywe na:

1. Goeman
2. Holler
3. Van Breussegem

12:20: Ku kilometero cya 85, Goeman (Tarteletto), Van Breussegem (Tarteletto), Holler (Bike Aid) na Mohd Zariff (Terengganu) bashyizemo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 25 hagati yabo n’igikundi kiyobowe n’amakipe ya Total Direct Energie na Israel Start-Up Nation.

  12:11: UMUVUDUKO MU ISAHA YA KABIRI WAGABANYUTSE

Mu gihe abakinnyi bamaze gukora ibilometero 81, umuvuduko mu isaha ya kabiri wanganaga na 39,7 km/h.

12:09: Abasiganwa bagiye kugera i Kayonza. Ku bilometero 80 bimaze gukorwa, abakinnyi bayoboye bashyizemo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 40.

  11:57: IKINYURANYO GIKOMEJE KUGABANUKA Goeman (Tarteletto), Van Breussegem (Tarteletto), Holler (Bike Aid) na Mohd Zariff (Terengganu) baracyayoboye nubwo igikundi kiri kugabanya ibihe. Mu gihe hamaze gukorwa ibilometero 72, ikinyuranyo ni imiota ibiri n’amasegonda 35.

11:35: Abasiganwa baracyari Kiziguro ku kilometero cya 60 – Ikinyuranyo gikomeje kugabanyuka, kigeze ku 3’25’’ hagati y’abakinnyi bane bayoboye n’igikundi.

  11:32: AMANOTA YA SPRINT YA MBERE: yatangiwe Kiziguro ku kilometero cya 59,6.

1.Goeman
2. Van Breussegem
3. Holler

 Cogebanque ni umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda: . Zirikana ko wakoresha ikoranabuhanga ukagerwaho na serivisi zitandukanye z’imari.
#Tugendane ubone itandukaniro mu gucunga konti z’ubucuruzi bwawe mu buryo bw’ikoranabuhanga hamwe n’uburyo bwacu bwa #Internetbanking woroherwe no kubona serivisi z’imari.

  Tunage akajisho ku mbuga nkoranyambaga

Tour du Rwanda ni isiganwa rifite umwihariko, usibye kuba rizenguruka igihugu riri mu agarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Kuva ku bakoresha imbuga nkoranyambaga kugera ku bigo bikomeye byaherekeje Tour du Rwanda, hari ibigenda bitangazwa impande zose.

  Twahagurukiye i Nyagatare ku gicumbi cy’ubuhinzi n’ubworozi

11:21: Abasiganwa barenze Rwagitima, abari imbere bamaze gukora ibilometero 53, basize igikundi ho iminota itatu n’amasegonda 55.

  Inyange yegereje Abanyarwanda ‘jus’ nto zahariwe abana

Uruganda rwa Inyange Industries rwashyize ku isoko ‘jus’ zifunze mu dukarito duto zahariwe by’umwihariko abana mu kurushaho kubagerera ku byifuzo byabo.

Iki gicuruzwa gishya cyashyizwe ku isoko mu kurushaho kucyegereza Abanyarwanda muri iki gihe cya Tour du Rwanda.

Izi jus ziri mu moko abiri arimo Mango [umwembe] na pomme zifunze mu gakarito gapima amagarama 250, zigurishwa 300 Frw.

Biteganyijwe ko na nyuma ya Tour du Rwanda, zizakomeza gutangwa kuri poromosiyo.

Inyange Industries ni yo itanga ibinyobwa abakinnyi n’abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye. Ni na yo ihemba ikipe yitwaye neza kuri buri gace ka Tour du Rwanda.

  UMUVUDUKO MU ISAHA YA MBERE WARI HEJURU

Mu gihe abasiganwa bari hafi kugera Rwagitima, isaha ya mbere y’isiganwa yaranzwe n’umuvuduko ungana na 42,2 km/h.

11:03: Abasiganwa batangiye gusohoka muri Kabarore ku bilometero 40 bamaze gukora, igikundi cyasizwe iminota ine n’amasegonda 20. Ikinyuranyo gitangiye kugabanyuka.

10:50: Goeman (Tarteletto), Van Breussegem (Tarteletto), Holler (Bike Aid) na Mohd Zariff (Terengganu) bageze ku biro by’Akarere ka Gatsibo. Basize igikundi ho iminota ine n’amasegonda 45 mu gihe hamaze gukorwa ibilometero 30.

10:42: Igikundi ntigituma abakinnyi bacomotse bakomeza gushyiramo ibindi bihe byisumbuyeho. Gikomeje kubagendaho mu gihe hamaze gukorwa ibilometero 25, i Gabiro ku kibuga cy’indege, ikinyuranyo ni iminota ine n’amasegonda 35.

10:34: Hafi ya Pariki y’Akagera niho aba mbere bageze, basize ho igikundi iminota ine n’amasegonda 40 mu gihe bo bamaze gukora ibilometero 20.

  Ibyo wamenya ku Karere ka Nyagatare kahagurukiyemo etape ya gatanu ya Tour du Rwanda

Nyagatare ni umwe mu mijyi itandatu yatoranyijwe ngo yunganire Kigali, yiyongera ku wa Huye, Muhanga, Musanze, Rubavu na Rusizi.

Iyi mijyi ikaba yarashowemo arenga miliyoni 95 z’amadorari yatanzwe na Banki y’Isi mu kuyubakamo ibikorwa remezo, biteganyijwe ko mu 2024, Abanyarwanda 30% bazaba bayitujwemo.

Akarere ka Nyagatare ni ko ka mbere mu bunini mu gihugu kagizwe n’imirenge 14 n’abaturage barenga ibihumbi 700. Kari mu turere dutandatu twatoranyijwe mu kuba imijyi yunganira uwa Kigali, ni umwanzuro ugamije guhindura imibereho y’abayituye no kuborohereza kubona serivisi zitandukanye.

Aka gace gakungahaye cyane ku bworozi kuko bukorerwa ku buso bugera kuri hegitari 68,284 mu nzuri 7,520 bukaba butanga umukamo w’amata ugera kuri litilo 52,000 ku munsi nyuma yo gukusanyirizwa ku makusanyirizo akorera mu karere hose mbere y’uko yoherezwa ku ruganda rwa Inyange Industries.

 Amakipe yabanje kwiyerekana

10:26: Abakinnyi ba mbere bari gusohoka muri Karangazi, ab’imbere basize ababakurikiye iminota ine ku bilometero 15 bimaze gukorwa.

10:19: Goeman (Tarteletto), Van Breussegem (Tarteletto), Holler (Bike Aid) na Mohd Zariff (Terengganu), basize igikundi ho iminota ibiri n’amasegonda 30 mu gihe hamaze gukorwa ibilometero icyenda.

10:15: Ikinyuranyo kimaze kugera ku munota umwe n’amasegonda 40 hagati ya ba bakinnyi bane bacomotse n’igikundi.

10:12: Hamaze gukorwa ibilometero bitandatu, igikundi cyasizwe n’abakinnyi bari imbere umunota umwe n’amasegonda 10.

10:10: Ku kilometero cya kane, abakinnyi bane bahise bashaka kuyobora isiganwa aribo Goeman (Tarteletto), Van Breussegem (Tarteletto), Holler (Bike Aid)na Mohd Zariff (Terengganu) mu gihe Gahemba (Rwanda) wari muri abo bacomotse, yahise atakara. Ubu ab’imbere bashyizemo amasegonda 20 y’ikinyuranyo.

10:07: Abakinnyi bageze imbere ya Epic Hotel ahatangira kubarirwa ibihe. Bagiye gukora ibilometero 149,3 bisorezwa Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Inzira igiye gukorwa yiganjemo ahatambika, harimo udusozi tubiri gusa, aka Ntunga n’aka Kimironko.

10:00 Isiganwa ry’agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2021 riratangijwe. Abakinnyi bagiye kubanza gukora kilometero 1,6 mbere yo gutangira kubarirwa ibihe.

09:47: Abakinnyi biteguye guhagurukira mu Mujyi rwagati wa Nyagatare. Imodoka z’amakipe zo zatangiye guhaguruka.

Amateka y’Umujyi wa Nyagatare n’uwa Kigali muri Tour du Rwanda

Uyu munsi ni ku nshuro ya 39 agace ka Tour du Rwanda kagiye gusorezwa mu Mujyi wa Kigali kuva mu 2009 ubwo hakinwaga agace kari kahagurukiye i Rubavu.

Ni ku nshuro ya gatatu Umujyi wa Nyagatare ugiye guhagurukiramo agace ka Tour du Rwanda mu gihe ari ku nshuro ya kabiri hagiye guhagurkira agace gasorezwa i Kigali nyuma y’ako mu 2009 kegukanywe n’Umunya-Maroc Lahsaini Mouhssine.

- Abakinnyi bambaye imyenda yihariye nyuma y’umunsi wa kane:

  • Umukinnyi watwaye etape: Valentin Ferron (Total Direct Energie)
  • Umukinnyi wambaye umwenda w’umuhondo utangwa na VISIT RWANDA: Brayan Sanchez Vergara (Medellin)
  • Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi wahembwe na COGEBANQUE: Lennert Teugels (Tarteletto-Isorex)
  • Umukinnyi warushije abandi kubaduka ‘sprint’ wahembwe na SP: Lennert Teugels (Tarteletto-Isorex)
  • Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na PRIME INSURANCE: Nahom Zerai (Eritrea)
  • Umunyafurika mwiza wahembwe na RWANDAIR: Eyob Metkel (Terengganu)
  • Ikipe yitwaye neza yahembwe na INYANGE INDUSTRIES: B&B Hotels

- Ni isiganwa rya gatatu rya Tour du Rwanda riri ku rwego rwa 2.1

Ni inshuro ya gatatu iri siganwa rigiye kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’abiri aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019 na Natnael Tesfazion mu 2020, ariko bombi bakaba bataritabiriye uyu mwaka.

Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.

Tour du Rwanda nicyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu. Gusa, iry’uyu mwaka ririhariye kuko uretse kuba mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19, ntirizagera mu Ntara y’Uburengerazuba.

Amafoto: Niyonzima Moïse na Igirubuntu Darcy

Video: Mushimiyimana Azeem


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .