00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Valentin Ferron yegukanye etape ya kane ya Tour du Rwanda 2021, Manizabayo aba uwa gatatu (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Israel Ishimwe
Kuya 5 May 2021 saa 08:52
Yasuwe :

Umufaransa w’imyaka 23 Valentin Ferron ukinira Total Direct Energie ni we wegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2021, Kigali- Musanze, kakinwe kuri uyu wa Gatatu, kareshya n’ibilometero 123,9, akurikirwa na Pierre Rollond wa B&B Hotels.

Valentin Ferron yegukanye aka gace kahagurukiye Kimironko kagasorezwa imbere y’isoko rya Musanze nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 13 n’amasegonda 47, hari nyuma y’uko bavuye mu itsinda rya batandatu bari kumwe ubwo Nsengimana Jean Bosco yasigaraga mu bilometero bitatu bya nyuma.

Umunyarwanda Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite, yabaye uwa gatatu yasizwe amasegonda ane mu gihe Nsengimana Jean Bosco (Team Rwanda) yabaye uwa karindwi asizwe amasegonda 46.

Sanchez Vergara Brayan wa Medellin ni we ukomeje kuyobora urutonde rusange n’ibihe bingana n’amasaha 13, iminota 20 n’amasegonda 18, abinganya n’abandi umunani Hoehn Alex, Restrepo Jhonatan, Quentin Pacher, James Piccoli, Sevilla Rivera, Quintero Norena, Martin Rodriguez na Eyob Metkel, barusha amasegonda atandatu Nahom Zerai wa 10.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric wa 28, arushanwa iminota itanu n’amasegonda 53. Nsengimana Jean Bosco ni uwa 30, Manizabayo Eric (32), Nsengiyumva Shemu (36), Gahemba Bernabe (37), Mugisha Samuel (41) na Habimana Jean Eric (43).

Tour du Rwanda 2021 izakomeza ku wa Kane tariki ya 6 Gicurasi 2021 hakinwa agace ka gatanu kazahagurukira i Nyagatare kerekeza i Kigali (Kimironko) ku ntera y’ibilometero 149,3.

UKO ISIGANWA RIRI KUGENDA:

  Uko abakinnyi bahembwe kuri etape ya Kigali- Musanze

  • Umukinnyi watwaye etape: Valentin Ferron (Total Direct Energie):
  • Umukinnyi wambaye umwenda w’umuhondo utangwa na VISIT RWANDA: Brayan Sanchez Vergara (Medellin):
  • Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi wahembwe na COGEBANQUE: Lennert Teugels (Tarteletto-Isorex):
Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi wahembwe na Cogebanque ni Umubiligi Lennert Teugels ukinira Tarteletto-Isorex
  • Umukinnyi warushije abandi kubaduka ‘sprint’ wahembwe na SP: Lennert Teugels (Tarteletto-Isorex):
  • Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na PRIME INSURANCE: Nahom Zerai (Eritrea)
  • Umunyafurika mwiza wahembwe na RWANDAIR: Eyob Metkel (Terengganu)
  • Ikipe yitwaye neza yahembwe na INYANGE INDUSTRIES: B&B Hotels

Abakinnyi 10 ba mbere ku gace ka kane:

  1. Valentin Ferron (Direct Energie, Fra), 03h13’47”
  2. Pierre Rolland (B&B Hotels), Fra), 03h13’47”
  3. Manizabayo Eric (Benediction Ignite, Rwa), 03h13’47” +06”
  4. Goytom Thomas (Eritrea), 03h13’47” + 18”
  5. Azzedine Lagab (Algeria), 03h13’47” + 22”
  6. Lennert Teugels (Tarteletto- Isorex, Bel), 03h13’47”+ 27”
  7. Nsengimana Jean Bosco (Rwanda), 03h13’47” + 46”
  8. Sanchez Brayan Vergara Stiven (Medellin, Col), 03h13’47”+ 1’29”
  9. Alan Boileau (B&B Hotels, Fra), ibihe bimwe
  10. Jhonatan Restrepo Valencia (Androni, Col), ibihe bimwe

Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange nyuma y’uduce tune:

  1. Sanchez Vergara Brayan (Medellin, Col), 13h20’18”
  2. Hoehn Alex (Wildlife Generation, USA), ibihe bimwe
  3. Restrepo Jhonatan (Androni, Col)
  4. Quentin Pacher (B&B Hotels, Fra),
  5. James Piccoli (Israel Start-up Nation, CAN),
  6. Sevilla Rivera (Medellin, Esp),
  7. Quintero Norena (Terengganu, Col),
  8. Martin Rodriguez (Direct Energie, Col),
  9. Eyob Metkel (Terengganu, Eri),
  10. Nahom Zerai (Eritrea), 13h20’18” + 06”

  12:20: VALENTIN FERRON YEGUKANYE ETAPE YA KIGALI- MUSANZE

Umufaransa Valentin Ferron ukinira Total Direct Energie ni we wegukanye agace ka Kigali- Musanze kareshyaga n’ibilometero 123,9, akurikiwe na Pierre Rollond.

Valentin Ferron yatanze abandi i Musanze /Ifoto: Igirubuntu Darcy

12:18: Ikilometero cya nyuma kiyobowe na Rolland na Ferron, ariko Manizabayo Eric na Goytom baragaruka.

12: 16: Mu bilometero bibiri bya nyuma: Pierre Rolland aracomotse, akurikirwa n’abandi bari kumwe uretse Teugels na Lagab.

12:13: Hasigaye ibilometero bitatu gusa

Nsengimana Jean Bosco yari acomotse, akurikiwe na Pierre Rolland mu gihe bari basize igikundi iminota ibiri n’amasegonda 30, ariko uyu Munyarwanda asizwe n’itsinda riyoboye rya batandatu bayoboye.

12:10: Hakizimana Seth (SACA) wari watakaye, yongeye gukurikira itsinda riyoboye. Bamusize amasegonda 20.

12:07: Isiganwa rigeze ku kilometero cya 115. Igikundi gitangiye kongera umuvuduko, ikinyuranyo gisigayemo ni iminota ibiri n’amasegonda 45. Abakinnyi bari imbere batangiye kwitegura uko basoza.

12:04: Hasigaye ibilometero 10 gusa

11:58: Ku kilometero cya 108, abakinnyi bose uko ari barindwi bari imbere bongeye kugendera hamwe ndetse basize igikundi kibakurikiye ho iminota itanu n’amasegonda atanu.

11:55: Nsengimana Jean Bosco na Teugels Lennert basubiye mu itsinda riyoboye. Ubu babaye barindwi bari imbere ndetse Nsengimana ni we uhise ujya imbere bari kumanuka ku kilometero cya 106.

  11:51: AMANOTA Y’UMUSOZI WA KANE ATANGIWE MU KIVURUGA yegukanywe na:

1. Manizabayo Eric
2. Goytom
3. Rolland Pierre
4. Ferron

Ubu isiganwa rigeze mu bilometero 20 bya nyuma

11:45: Abakinnyi b’imbere bamaze gukora ibilometero 99. Nsengimana Jean Bosco ari gushaka uko asubira muri batanu bari imbere, akurikiwe na Teugels mu gihe Hakizimana Seth bisa n’ibyamugoye. Ab’imbere basize igikundi ho iminota ine n’amasegonda 55.

11:42: Ikinyuranyo cy’intera hagati ya batanu ba mbere bayoboye na batatu basigaye kimaze kuba metero 300. Igikundi cyo cyasizwe iminota itanu n’amasegonda 10.

Batanu bari imbere ni Lagab (Algérie), Ferron (Total-Direct Energie), Rolland (B&B Hotels), Manizabayo (Benediction), Goytom (Erythrée).

  Menya inyungu zihariye ziri mu kuzigamira ahazaza muri Cogebanque

Serivisi zo kuzigama muri Cogebanque zashyizwe muri konti zirimo “Teganya”, “Nteganyiriza Minuze”, “Shobora” na “Iyubakire”.

Konti za Cogebanque zemerewe abakiliya bose, zihuriye ku kubafasha kuzigama amafaranga mu buryo bworoshye kandi butekanye, nta mufuragiro w’ukwezi zicibwa ndetse zirungukirwa.

Teganya ni konti ishamikiye ku y’umukiliya, ishobora kubitswaho amafaranga yose umuntu ashaka. Uyikoresha abitsaho igihe cyose kandi agakomeza kungukirwa bitewe n’amafaranga ayiriho. Amafaranga yazigamywe atangira kubyara inyungu ageze ku 50.001 Frw.

Mu gufasha abategura ahazaza h’abana n’abakuze mu masomo, Cogebanque yanashyizeho Konti Nteganyiriza Minuze ifasha abazigamira amashuri.

Abayikoresha buri kwezi bazigama amafaranga ndetse bashobora kongera umubare w’ubwizigame igihe babishakiye, bibaha amahirwe yo kubona inyungu ishimishije.

Konti Iyubakire na yo yashyizweho nk’igisubizo ku bakeneye kubaka no kugura inzu. Uyifunguye ashyiraho 35.000 Frw y’ifatizo aheraho yongera ubwizigame bwe. Buri kwezi asabwa kuzigama nibura 15.000 Frw.

Nyuma y’imyaka ine uwazigamye kuri “Konti Iyubakire’’ ahabwa amahirwe yo kugabanyirizwa ku nyungu icibwa ku nguzanyo yo gutunga inzu, guhabwa ubujyanama mu gihe agiye kugura inyubako n’ibindi.

Cogebanque inafite Konti yise Shobora ifasha abakiliya bayo gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye nko kugura ibikoresho byo mu rugo, gutegura ibirori, kugura imodoka, gukora ingendo n’ibindi.

Uyifunguye ashyiraho 15.000 Frw nk’ifatizo buri kwezi akazigama nibura 10 000 Frw. Nyuma y’imyaka itatu umukiliya ashobora kugabanyirizwa ku nyungu icibwa ku nguzanyo yerekeye imishinga yose.

Iyi banki inafite konti y’Ubwizigame bw’igihe kirekire (Compte bloqué) kuva ku mezi atandatu bitewe n’ubushake bw’umuntu. Ushaka kwizigamira by’igihe kirekire yegera ishami rya Cogebanque riri hafi ye akagirwa inama hakanabo kumvikana bitewe n’amafaranga ashaka kuzigama n’igihe azamara kuri konti. Iyi konti ishobora kubitswaho amanyarwanda, amayero n’amadolari.

11:41 Pierre Rolland na we agerageje kugenda akurikirwa na Manizabayo Eric ku kilometero cya 97. Teugels, Nsengimana na Hakizimana Seth baratakaye.

11:38: Nsengimana Jean Bosco yari agerageje gucika abo bacomokanye, ariko Pierre Rolland watwaye uduce tubiri twa Tour de France na kamwe ka Tour d’Italie, aramugarura ku kilometero cya 96.

11:24: Hamaze gukorwa ibilometero 92 muri 123,9 biteganyijwe. Abakinnyi umunani bari imbere bashyizemo ikinyuranyo cy’iminota itandatu n’amasegonda 20 hagati yabo n’igikundi.

  Tour du Rwanda 2021: Umwihariko wa Prime Insurance Ltd mu kugeza serivisi z’ubwishingizi ku Banyarwanda

Ikigo kiri ku isonga mu bitanga serivisi z’ubwishingizi, Prime Insurance Ltd, cyaherekeje irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda 2021’’ riri kuba ku nshuro ya 13.

Prime Insurance Ltd ni yo ihemba umukinnyi ukiri muto witwara neza kuri buri etape.

Gushyigikira iri rushanwa ni icyemezo kigamije gukangurira Abanyarwanda muri rusange ibyiza byo gushinganisha umutungo wabo ndetse n’ubuzima bwabo kuko impanuka zidateguza.

Prime Insurance ibumbiyemo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi bw’igihe gito n’ubwishingizi bw’igihe kirekire. Ubwishingizi bw’igihe kirekire butangwa n’ikigo cyitwa Prime Life Insurance Ltd.

Ubwishingizi bw’igihe gito bukubiyemo ubwishingizi bw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro/ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose, ubw’ingendo zo mu kirere.

Ubwishingizi bw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubwishingizi bw’umuryango.

  11:10: AMANOTA YA SPRINT YA KABIRI YATANGIWE KWA NYIRANGARAMA

1. Teugels Lennert
2. Goytom Sultan
3. Nsengimana Jean Bosco

11:06: Abakinnyi umunani bari imbere bashyize ikinyuranyo cy’iminota ine n’amasegonda 40 hagati yabo n’ababakurikiye.

10:57: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 67. Ubu bageze hafi yo kwa Nyirangarama mu Karere ka Rulindo. Basize ababari inyuma ho 3’50.

  Cogebanque ni umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda

Cogebanque Plc yiyemeje guteza imbere Abanyarwanda no kubashyigikira mu byo bakunda, ni umuterankunga w’imena w’amarushanwa y’amagare mu Rwanda arimo isiganwa rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda.

Cogebanque ifite amashami 28 mu gihugu hose. Ifite ibyuma bya ATM 36, abayihagarariye (agents) barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza, kohereza amafaranga n’izindi serivisi zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga, Internet Banking na Mobile Banking (*505# na Coge mBank).

Iyi banki kandi igira n’ikarita ya Smart cash ifasha kwishyura no kubikuza mu Rwanda n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi.

Cogebanque nk'umuterankunga mukuru wa Tour du Rwanda yaherekeje iri siganwa kuva ritangiye

10:39: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 52. Bageze I Kanyinya abakinnyi bari imbere bamaze gusiga ababari inyuma ho 3’35.

  Etape ya Kigali-Musanze irasorezwa imbere y’isoko i Musanze mu Majyaruguru

Agace ka Kane ka Tour du Rwanda karasorezwa mu Mujyi rwagati wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ikungahaye cyane ku bijyanye n’ubukerarugendo.

Intara y’Amajyaruguru ni igicumbi cy’ahantu nyaburanga. Iza ku ruhembe rw’izisurwa cyane na ba mukerarugendo ikabafasha kwishimira ibihe bagirira mu Rwanda.

Amajyaruguru ari ku buso bwa 3293.3 km2, ahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda. Ni intara igizwe n’uturere dutanu, imirenge 89, utugari 414 n’imidugudu 2744.

Iyi ntara ikungahaye ku buhinzi n’ubworozi, uburobyi, ubukerarugendo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo Zahabu iboneka muri Gicumbi na Burera, Coltan (Rulindo na Gakenke), Wolfram (Rulindo na Burera) na Gasegereti.

Ikundirwa ibirimo Pariki y’Ibirunga icumbikiye ingagi zo mu misozi miremire, Buhanga Eco– park ndetse n’Ibirunga bya Muhabura, Gahinga na Sabyinyo.

10:23: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 47, ubu abari imbere bageze mu Karere ka Rulindo. Abakinnyi umunani bari imbere basize igikundi ho 3’50’’.

  Techno Market ku nshuro ya kabiri yaherekeje Tour du Rwanda 2021

Ikigo cya Techno Market Ltd cyishimiye kwegera abakiliya bacyo bari mu bice bitandukanye by’igihugu binyuramo Tour du Rwanda 2021.

Techno Market ni icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding).

Techno Market ikora ibitabo, brochure n’ibikoresho byifashishwa mu gusakaza ubutumwa mu bikorwa bitandukanye, by’akarusho akaba ari nayo yakoze ibitabo, ibyapa, ingofero n’ibindi biri gukoreshwa muri Tour du Rwanda 2021.

  AMANOTA Y’AGASOZI KA KABIRI

1. Goytom Sultan
2. Teugels Lennert
3. Manizabayo Eric “Karadiyo”
4. Nsengimana Jean Bosco

  INYURANYO GIKOMEJE GUTUMBAGIRA

Abakinnyi bari imbere bakomeje kongera ibihe hagati yabo n’ababari inyuma kuko ubu ikinyuranyo cyageze ku minota ine.

  ISAHA YA MBERE ABASIGANWA BAGENDEYE KU MUVUDUKO URI HEJURU

Mu isaha ya mbere ya etape ya kane, abasiganwa bakoresheje umuvuduko wa 39,4 km/h.

  UMUNYARWANDA WARI MU B’IMBERE YASIGAYE

10:04: Nyuma yo kugenda ibilometero 39, abakinnyi umunani ni bo bari imbere. Basize Uhiriwe Byiza Renus bari kumwe.

10:01: Abakinnyi icyenda bari imbere bamaze kugenda ibilometero 38. Abari imbere basize igikundi ho +3’20’’.

09:52: Abakinnyi bari imbere bakomeje kongera ibihe bibatandukanya n’abari mu gikundi. Nyuma y’ibilometero 36 basize abari inyuma ho 2’’40’’. Abari imbere bageze Shyorongi.

  Rwanda Foam yaherekeje Tour du Rwanda yegereza Abanyarwanda ibicuruzwa by’umwimerere

Rwanda Foam yaboneye izuba inganda zikora matelas mu Rwanda yaherekeje Tou du Rwanda ishaka gukomeza gusobanurira Abanyarwanda uko baba bakanaryama ahantu aheza.

Rwanda Foam imaze imyaka 38 ifasha Abanyarwanda koroherwa no kubona aho kurambika umusaya, itanga ibicuruzwa birimo matelas n’imisego biramba kandi bihendutse.

Mu myaka itandatu ishize ni bwo Rwanda Foam imaze kuba ubukombe mu gutanga ibiryamirwa byizewe, yabiherewe icyemezo cy’ubuziranenge gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB). Yatangiye gukorana na Tour du Rwanda kuva iri siganwa ryaba mpuzamahanga mu 2009.

Rwanda Foam yaboneye izuba inganda zikora matelas mu Rwanda, yatangiye kunyuza ibicuruzwa byayo kuri internet aho wanyura kuri www.rwandafoam.com ugatumiza matela ishobora kukugeraho mu masaha ane muri Kigali n’umunsi umwe mu ntara.

  Amanota ya SPRINT ya Mbere

1. Lennert Teugels
2. Goytom Sultan
3. Hakizimana Seth

09:48: Ba bandi bari imbere basize bagenzi babo bari mu gikundi ho iminota ibiri n’amasegonda 10.

09:45: Abakinnyi icyenda bari imbere basize igikundi ho 1’55’’ nyuma y’ibilometero 25. Ubu abasiganwa bageze Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

 Niyonshuti Adrien: Iyi etape na yo irakomeye nk’uko byari bimeze kuya gatatu

Umutoza wa SACA, Niyonshuti Adrien, yabwiye IGIHE ko agace ka Kigali- Musanze nako kaza kuba kagoranye nk’uko byagenze ku munsi wa gatatu aho abakinnyi bavuye i Nyanza bajya i Gicumbi.

Ati “Na none barongera bazamuke Shyorongi, bazamuke Buranga, bazamuke mu Ruvunda bajya i Musanze, yo kimwe n’iya gatatu ni zo njyewe zizanyereka uko abakinnyi bacu bahagaze hamwe n’aba banya-Colombia, Abataliyani n’Abanyamerika. Tour du Rwanda y’uyu mwaka irimo abakinnyi b’ingeri nyinshi n’abana bakomeye.”

09:38: Abakinnyi icyenda bamaze kugenda ibilometero 22. Basize igikundi ho +1’37’’.

09:31: Abakinnyi icyenda bari imbere basize igikundi ho 1’20’’.

09:24: Hamaze gukorwa ibilometero 11, Quintero (Terengganu) aratakaye, ntabwo akiri mu bakinnyi bayoboye, ubwo abasigaye imbere ni icyenda gusa.

09:20: Abakinnyi bacomotse basize igikundi ho amasegonda 40.

  AMANOTA Y’UMUSOZI WA MBERE wo mu Cyanya cy’Inganda, yegukanywe na 1. Nsengimana Jean Bosco, 2. Teugels na 3. Quintero.

09:15: Mu gihe hamaze gukorwa ibilometero bitanu, abakinnyi 10 bacomotse basize Bisolti (Androni) amasegonda 30 n’igikundi ho amasegonda 40.

Abakinnyi 10 bacomotse ni: Hakizamana (SACA), Lagab (Algérie), Quintero (Terengganu), Ferron (Total-Direct Energie), Uhiriwe (Rwanda), Rolland (B&B Hotels), Manizabayo (Benediction), Nsengimana (Rwanda), Goytom (Erythrée), Teugels (Tarteletto).

09:10: Abakinnyi 10 b’inkwakuzi batangiye gucomoka mu gikundi mu gihe hamaze gukorwa ibilometero bibiri.

09:06: Hatangiye kubarwa ibihe nyuma yo kugera imbere y’Icyanya cy’Inganda i Masoro. Ubu abakinnyi nibwo bagiye gukora intera y’ibilometero 123,9.

09:00: Isiganwa riratangijwe. Abakinnyi bahagurtse Kimironko, bagiye kubanza gukora kilometero 1,6 mbere yo gutangira kubarirwa ibihe.

08:45: Mu minota mike isiganwa riraba ritangiye. Abakinnyi bamaze kuhagera ndetse biteguye guhagurikira hano Kimironko.

 Mu gihe nta Areruya, Nsengimana ari mu bahanzwe amaso i Musanze

Areruya Joseph ni we Munyarwanda waherukaga kwegukana agace kasorejwe i Musanze mu myaka itanu ishize (2017). Ubundi kegukanwaga n’abanyamahanga.

Mu gihe uyu mukinnyi wa Benediction Ignite yamaze kuva mu isiganwa ry’uyu mwaka (ku wa Mbere), amaso ahanzwe Nsengimana Jean Bosco watwaye aka 2015 kari kavuye n’ubundi i Kigali, aho yakurikiwe na Byukusenge Patrick uhari uyu mwaka.

Gusa Restrepo Jhonatan watwaye aka 2020 (kari kavuye i Rubavu) na Eyob Metkel watwaye aka 2016, na bo bari mu isiganwa ry’uyu mwaka.

 Amateka y’Umujyi wa Kigali n’uwa Musanze muri Tour du Rwanda

Uyu munsi ni ku nshuro ya 48 agace ka Tour du Rwanda kagiye guhagurukira mu Mujyi wa Kigali kuva mu 2009 ubwo hakinwaga agace kasorejwe i Rubavu.

Ni ku nshuro ya 10 Umujyi wa Musanze ugiye gusorezwamo agace ka Tour du Rwanda mu gihe ari ku nshuro ya kabiri hagiye gusorezwa agace kahagurukiye i Kigali nyuma y’aka 2015.

- Abakinnyi bambaye imyenda yihariye ku munsi wa gatatu:

  • Umukinnyi wegukanye agace ka gatatu: Alan Boileau (B&B Hotels):
  • Umukinnyi uyoboye isiganwa wambaye umwenda w’umuhondo utangwa na VISIT RWANDA: Brayan Vergara Sanchez (Medellin):
  • Umukinnyi warushije abandi guterera imisozi wahembwe na COGEBANQUE: Teugels Lennert (Tarteletto- Isorex):
  • Umukinnyi warushije abandi kubaduka muri sprint agahembwa na SP: Teugels Lennert (Tarteletto- Isorex):
  • Umukinnyi muto witwaye neza agahembwa na PRIME INSURANCE: Zerai Nahom (Eritrea):
  • Umunyafurika witwaye neza agahembwa na RWANDAIR: Eyob Metkel (Terengganu Cycling Team)
  • Ikipe yitwaye neza uyu munsi igahembwa na INYANGE INDUSTRIES: B&B Hotels

- Ni isiganwa rya gatatu rya Tour du Rwanda riri ku rwego rwa 2.1

Ni inshuro ya gatatu iri siganwa rigiye kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’abiri aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019 na Natnael Tesfazion mu 2020, ariko bombi bakaba bataritabiriye uyu mwaka.

Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.

Tour du Rwanda nicyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu. Gusa, iry’uyu mwaka ririhariye kuko uretse kuba mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19, ntirizagera mu Ntara y’Uburengerazuba.

Amafoto: Niyonzima Moïse na Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .