00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugisha Moïse yegukanye isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 November 2020 saa 03:41
Yasuwe :

Umunyarwanda Mugisha Moïse yegukanye isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya ryari rimaze iminsi itanu ribera muri Cameroun, ryasojwe kuri iki Cyumweru.

Kuri iki Cyumweru nibwo hakinwe agace ka nyuma k’iri siganwa, aho abakinnyi bahagurukiye i Sangmelima berekeza i Yaoundé ku ntera y’ibilometero 166,2.

Mugisha Moïse yegukanye isiganwa nyuma y’uko abakinnyi bari bahanganye barimo Kubiš Lukáš na Kamzong Clovis wa SNH Vôlo Club, badashoboye gukuramo amasegonda yabarushaga.

Aka gace kegukanywe n’Umunya-Burkina Faso, Paul Daumont, wakoresheje amasaha ane, iminota itanu n’amasegonda umunani. Uyu mukinnyi wari wegukanye agace ka kabiri, yakoresheje ibihe bimwe n’abandi bakinnyi 22 barimo Areruya Joseph, Munyaneza Didier, Mugisha Moise na Mugisha Samuel.

Mugisha Moise wambaye umwambaro w’umuhondo kuva ku gace ka mbere, yasoje isiganwa ayoboye abandi, aho yakoresheje amasaha 16, iminota 20 n’amasegonda 47, arusha amasegonda 39 Umunya-Slovakia Kubiš Lukáš.

Mugisha Samuel yasoreje ku mwanya wa gatandatu, arushwa amasegonda 56 mu gihe Munyaneza Didier yabaye uwa munani arushwa umunota umwe n’amasegonda 27.

Uretse kwegukana isiganwa, Mugisha Moïse w’imyaka 23, ni we wabaye umukinnyi ukiri muto w’irushanwa mu gihe Mugisha Samuel yabaye umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka imisozi. Ikipe y’u Rwanda yasoreje kandi ku mwanya wa mbere.

Nyuma yo kwegukana isiganwa, Mugisha yagize ati “Ni ibyishimo, ndabanza gushimira abakinnyi bagenzi banjye bamfashije n’abatoza twazanye, twese twarafashanyije. Ndashimira kandi n’Abanyarwanda badushyigikiye.”

Grand Prix Chantal Biya yabaga ku nshuro ya 20 iri ku bipimo bya 2.2 ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), izasozwa ku wa 22 Ugushyingo 2020, nyuma yo kuzenguruka ibilometero 699,4.

Yitabiriwe n’amakipe icyenda arimo iy’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Benin, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Sénégal, Mali, Dukla Banska Bystrica yo muri Slovaquie na SNH Vélo Club yo muri Cameroun.

Mugisha Moïse watangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu 2018, yatwaye Shampiyona ya Afurika n’iy’u Rwanda mu batarengeje imyaka 23 mu 2019.

Yatwaye kandi Umudali w’Umuringa mu mikino nyafurika iheruka kubera muri Maroc abakinnyi basiganwa n’ibihe (Individual Time Trial).

Mugisha Moïse ari kumwe na bagenzi be kandi begukanye umudari w’Umuringa mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe “Team Time Trial” muri iyi mikino Nyafurika “All African Games 2019” yabereye muri Maroc.

Muri uyu mwaka, uyu mukinnyi usanzwe ukinira SACA iterwa inkunga n’uruganda rwa Skol, yabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda ya 2020.

Mugisha Moïse yegukanye isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya
Team Rwanda yari ihagarariwe n'abakinnyi batandatu muri Cameroun

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .