00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Ingimbi z’u Rwanda zatsinzwe umukino wa mbere w’Igikombe cya Afurika

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 August 2022 saa 12:54
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 18 yatsinzwe n’iya Mali mu mukino wa mbere wo mu Itsinda B ry’Igikombe cya Afurika cya Basketball kiri kubera i Antananarivo muri Madagascar.

Umukino wa mbere w’irushanwa ryatangiye kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Kanama 2022, warangiye ikipe ya Mali itsinze u Rwanda amanota 67-49.

Wari umukino wagoye u Rwanda cyane kuko agace ka mbere karangiye Mali yatsinze amanota 16-11.

Mu gace ka kabiri, Mali yatsinze 22-14, mu ka gatatu rwatsinzwe amanita 16-8, mu gihe mu gace ka kane ari bwo rwagerageje kugabanya ikinyuranyo rutsindwa amanota 16-13.

Mamadou Doumbia ni we watsinze amanota menshi mu mukino kuko yagejeje kuri 24, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda Kapiteni w’u Rwanda, Dick Sano Rutatika na Hubert Sage Kwizera yatsinze amanota 13.

Nyuma y’umukino, umutoza w’ikipe y‘igihugu, Murenzi Yves yavuze ko batsinzwe kubera igihunga batangiranye ndetse ko no gutakaza imipira myinshi biri mu bintu byabakozeho.

Yakomeje avuga ko nubwo batsinzwe na Mali atari bibi cyane kuko Mali ari ikipe ifite igikombe ariko anahamya ko nibagabanya igihunga no gutakaza imipira nta kabuza bazitwara neza mu mikino itaha.

Yagize ati “Ntabwo ari bibi kuko Mali ni ikipe ifite igikombe kandi iyo ukoze amakosa nk’ariya iragukosora. Ni ukugenda tukereka abakinnyi amashusho y’uyu mukino, dufite amahirwe ejo nta mukino dufite. Tuzagerageza kubikosora mu myitozo, biriya by’igihunga tubikosoye mu mikino ikurikiraho twakwitwara neza.”

Mu wundi mukino wabaye mu Itsinda B, Angola yatsinzwe na Misiri amanota 69-43.

U Rwanda ruri mu Itsinda B hamwe na Mali, Misiri, Angola na Guinée mu gihe itsinda rya mbere rigizwe na Madagascar, Sénégal, Algerie na Bénin.

U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa Gatandatu ruhura na Guinée.

Umukino wa mbere w’irushanwa ryatangiye kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Kanama 2022, warangiye ikipe ya Mali itsinze u Rwanda amanota 67-49
Ingimbi z’u Rwanda zatsinzwe umukino wa mbere w’Igikombe cya Afurika muri Basketball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .