Ubuyobozi bwa Canal+ bwabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa 4 Kanama 2022.
Ikigo Canal+ Group cyongereye amasezerano yo kwerekana imikino ya shampiyona y’u Bwongereza (Premier League), Shampiyona yo mu Bufaransa (Ligue 1), Shampiyona y’u Budage (Bundesliga), Shampiyona yo muri Espagne (LaLiga) ndetse na Shampiyona yo mu Butaliyani (Serie A).
Ikindi kandi izajya yerekana n’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi (UEFA Champions League)
Canal+ kandi ni yo ifite uburenganzira bwihariye bwo kwerekana iyi mikino mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Muri aya masezerano hakubiyemo ko Canal+ izerekana imikino 380 yo mu Bwongereza. Ikajya yerekana kandi imikino myiza itatu ya Laliga buri munsi wa shampiyona.
Muri iri tangira rya shampiyona y’u Burayi, iki kigo cyashyiriyeho abakunzi bacyo poromosiyo yo gukorerwa ’installation’ ku buntu ku muntu uguze ibikoresho byayo. Ibi bikaba gusa mu itangira rya shampiyona, kuva tariki 5-7 Kanama 2022.
Abakiriya basanzwe bakoresha iri fatabuguzi bashyiriweho poromosiyo nshya (Zamuka na Siporo). Aho umukiriya azajya agura ifatabuguzi ryisumbuye ku ryo yaguraga agahabwa iryisumbuyeho kuri ryo.
Uburyo bikorwamo uwari usanzwe agura ifatabuguzi rya 5000Frw azajya agura irya 10 000Frw ahite ahabwa irya 20 000Frw.
Uwarusanzwe agura irya 10 000Frw, akagura iry’ibihumbi makumyabiri (20 000Frw), azajya ahabwa iry’ibihumbi mirongo itatu (50 000Frw).
Muri iri tangira rya shampiyona zo ku mugabane w’i Burayi, Canal+ ikangurira abayikoresha kugura ifatabuguzi mbere, kuko ahanini ibibazo byo gutinda kuyibona bamaze kwishyura biterwa no kuyigurira rimwe ku munsi wa nyuma.
Iki kigo kirateganya kongera imbaraga mu biganiro kirimo byo kuba cyabasha guhabwa uburenganzira kikajya cyerekana n’imikino ya Europa League, ikurikiranwa na benshi mu Rwanda. Biteganyijwe ko mu gihe cy’umwaka byaba byatunganye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!