Ni igitaramo cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama, cyitabirwa na benshi biganjemo urubyiruko.
Muri iki gitaramo hahembewemo amakipe yabaye aya mbere mu marushanwa yari amaze iminsi azwi nka Rwanda Rebirth Celebration.
Hahembwe ikipe yabaye iya mbere mu mukino wa Football, hahembwa ikipe yabaye iya mbere mu mukino wa Volleyball, hahembwa ikipe yitwaye neza mu mukino wa Basketball ndetse hanahembwa ikipe yabaye iya mbere mu magare.
Mu cyiciro cy’umupira w’amaguru hahembwe ikipe ya Domino FC yatwaye iki gikombe ihigitse ASV de Kigali ku mukino wa nyuma penaliti esheshatu kuri eshanu.
Mu cyiciro cya Volleyball hahembwe ikipe yabaye iya mbere ya Green Park isanzwe ifite umwihariko wo kuba ari wo mushinga wa mbere mu Mujyi wa Kigali wahurije hamwe imikino itandukanye.
Imikino iyirimo iyobowe n’uw’amagare yo mu misozi [Mountain Bike], wiyongeraho Basketball, Volleyball, Beach Volleyball, PingPong.
Bafite kandi Beach Tennis, Mini-Football, Chess, imyitozo ngororamubiri ikorerwa muri gym tonic, gukina igisoro ndetse no gukora siporo abantu bifashishije ‘escalier’.
Ikindi cyiciro cyahembwe ni amarushanwa y’amagare ariko akorwa hifashishijwe igare rinyogwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (E-Roads) na basketball hahembwe ikipe ya 30 Plus.
Buri kipe yahembwe amafaranga angana n’ibihumbi Magana atatu (300,000 Frw), uretse ikipe ya Domino FC yahawe ibihumbi magana atanu (500,000 Frw).
Domino FC ni ikipe yubakiye ku kuzamura impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru. Iyi kipe ifite indi nto iturukamo abana bifashishwa mu cyiciro cya kabiri ya Vision FC.
Amarushanwa ya Rwanda Rebirth Celebration biteganyijwe ko azajya aba buri mwaka kandi uko irushanwa rizarushaho gutera imbere, niko ibihembo bizagenda byiyongera.
Amafoto: Igirubuntu Darcy & Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!