00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Domino Fc yatwaye igihembo mu marushanwa Rwanda Rebirth Celebration

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 7 August 2022 saa 08:22
Yasuwe :

Amakipe yitwaye neza mu mikino ya Rwanda Rebirth Celebration yahawe ibihembo imbere y’imbaga y’abari bitabiriye igitaramo cyitabiriwe n’umuhanzi Mugisha Benjamin uziw nka The Ben.

Ni igitaramo cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama, cyitabirwa na benshi biganjemo urubyiruko.

Muri iki gitaramo hahembewemo amakipe yabaye aya mbere mu marushanwa yari amaze iminsi azwi nka Rwanda Rebirth Celebration.

Hahembwe ikipe yabaye iya mbere mu mukino wa Football, hahembwa ikipe yabaye iya mbere mu mukino wa Volleyball, hahembwa ikipe yitwaye neza mu mukino wa Basketball ndetse hanahembwa ikipe yabaye iya mbere mu magare.

Mu cyiciro cy’umupira w’amaguru hahembwe ikipe ya Domino FC yatwaye iki gikombe ihigitse ASV de Kigali ku mukino wa nyuma penaliti esheshatu kuri eshanu.

Mu cyiciro cya Volleyball hahembwe ikipe yabaye iya mbere ya Green Park isanzwe ifite umwihariko wo kuba ari wo mushinga wa mbere mu Mujyi wa Kigali wahurije hamwe imikino itandukanye.

Imikino iyirimo iyobowe n’uw’amagare yo mu misozi [Mountain Bike], wiyongeraho Basketball, Volleyball, Beach Volleyball, PingPong.

Bafite kandi Beach Tennis, Mini-Football, Chess, imyitozo ngororamubiri ikorerwa muri gym tonic, gukina igisoro ndetse no gukora siporo abantu bifashishije ‘escalier’.

Ikindi cyiciro cyahembwe ni amarushanwa y’amagare ariko akorwa hifashishijwe igare rinyogwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (E-Roads) na basketball hahembwe ikipe ya 30 Plus.

Buri kipe yahembwe amafaranga angana n’ibihumbi Magana atatu (300,000 Frw), uretse ikipe ya Domino FC yahawe ibihumbi magana atanu (500,000 Frw).

Domino FC ni ikipe yubakiye ku kuzamura impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru. Iyi kipe ifite indi nto iturukamo abana bifashishwa mu cyiciro cya kabiri ya Vision FC.

Amarushanwa ya Rwanda Rebirth Celebration biteganyijwe ko azajya aba buri mwaka kandi uko irushanwa rizarushaho gutera imbere, niko ibihembo bizagenda byiyongera.

Ikipe yatwaye igihembo cy'uko yitwaye neza mu magare
Domino Fc yahembwe ibihumbi 500 nyuma yo kuba iya mbere
30 Plus niyo yahigitse andi makipe muri Basketball
The Ben yaririmbiye abantu nyuma yo gutanga ibihembo

Amafoto: Igirubuntu Darcy & Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .